Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Kagame yavuze ko Afurika yakura amasomo kuri COVID-19, ikagera ku ntego z’iterambere rirambye

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ko Afurika idakwiye gusubizwa inyuma n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus cyagize ku bukungu bw’ibihugu ahubwo ko ikwiye kuyikoresha nk’igikoresho cyayifasha mu kwihutisha  gahunda z’Iterambere rirambye.

Perezida Paul Kagame avuga ko amasomo Africa yigishijwe na Covid-19 akwiye gukoreshwa mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye, no ku cyerekezo 2063

Ibi Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Werurwe 2022, ubwo yatangizaga inama iba ku nshuro ya munani ya Komisiyo y’Ubukungu y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Afurika (UNECA) yiga ku ntego z’Iterambere rirambye mu Karere.

Ni inama iri kwiga ku buryo bwo kugera kuri gahunda z’iterambere Afurika n’Abanyamuryango ba Loni (ONU/UN) bihaye mu cyerekezo 2030 n’icya 2063 harimo na gahunda yo kurengera ibidukikije na yo idasigaye.

Perezida Kagame atangiza iyi nama, yavuze ko COVID-19 yagize ingaruka zitandukanye ku bukungu bw’Ibihugu ariko avuga ko ikwiye gukura amasomo muri icyo cyorezo .

Yagize ati “Mu myaka ishize Afurika yagiye itera intambwe igaragara mu guhangana n’ibibazo by’ubukungu n’imibereho  gusa icyorezo cya COVID-19 cyadindije iterambere ndetse hamwe na hamwe isubiza inyuma iyo ntambwe yari yaratewe.”

Yakomeje agira ati “Ariko dukwiye kureba ibyiza byava muri ibi bibazo, binyuze mu byo dukora dushobora kubaka Afurika irengera ibidukikije kandi ikomeye ku ntego z’iterambere rirambye n’icyerekezo 2063.”

Perezida wa Repubukika y’u Rwanda yavuze ko ibihugu bimwe byagiye biseta ibirenge mu kugera ku ntego na mbere y’uko COVID-19 ibigeramo.

Yavuze ko nubwo COVID-19 yashegeshe ubukungu bw’Ibihugu, itagakwiye kuba impamvu yatuma intego itagerwaho bityo ko gahunda zashyizweho zo guhangana na COVID-19 zakwifashishwa nk’uburyo bwo kwihutisha iterambere.

Ati “Ukuri ni uko na mbere y’icyorezo hamwe na hamwe twari twarasigaye inyuma mu kugera kuri izi ntego aho kuba impamvu yo kudusubiza inyuma, gahunda zo guhangana n’iki cyorezo no kukirenga zakoreshwa nk’uburyo  bwo kudufasha  kwihutisha iterambere no kuvumbura uburyo bugezweho bwo gushora mu iterambere, no mu bumenyi bw’abantu.”

Muri iyi nama Perezida Kagame yagaragaje ko  Afurika igomba kugira ubufatanye bubyarira inyungu ibihugu, hashyirwa  imbaraga  no guha ubushobozi inganda z’inkingo n’imiti.

Umukuru w’Igihugu yibukije ko kugira ngo intego z’iterambere rirambye zigerweho mu 2063 hagomba kubaho igenamigambi rihamye.

Perezida wa Repubulika yavuze ko kugira  hubakwe Afurika yifuzwa ari uko buri umwe abigiramo uruhare.

Yagize ati “Kubaka Afurika dushaka, ni uruhare rwacu. Tugomba kubigira ibyacu  kandi tukaguma mu murongo, buri umwe agafasha undi.”

Yavuze ko  uruhare  ari urwa buri umwe mu kubaka no guteza imbere umugabane urubyiruko  rwibonamo.

Raporo  ya 2019 igaragaza uko urugendo rw’ibihugu mu gushyira mu bikorwa intego z’Iterambere rirambye (SDGs)  yashyize u Rwanda ku mwanya wa 12 mu bihugu 52 byagenzuwe aho rufite amanita 57.9%.

Mu 2015 nibwo Umuryango w’Abibumbye wemeje intego 17 z’Iterambere rirambye, nyuma y’uko hasojwe iz’ikinyagihumbi, MDGs.

Izo ntego zigamije kurandura ubukene, guteza imbere ubwubahane hagati y’imigabane no gukorera hamwe ntawe usigaye inyuma. Ibi bikaba byarahujwe n’icyerekezo  2063 kigamije kwigira kwa Afurika.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. Ikibasumba

    March 4, 2022 at 10:05 am

    Niwe wenyine ukiri muri COVID-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI