Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amahanga

Ibyo wamenya kuri Perezida Zelenskyy uri mu ntambara n’Uburusiya

Hirya no hino mu bitangazamakuru ku Isi, inkuru nyamukuru mu bitangazamakuru ni urugamba Uburusiya bwatangije kuri Ukraine. Urugamba Perezida Vladmir Putin yashoje kuri Perezida Volodymyr Zelensky rwahagurukije amahanga kuko kuri benshi hari ubwoba ko ubukungu bwagwa mu rwobo cyangwa hakabaho intambara ya gatutu y’Isi.

Volodymyr Zelensky muri filime yitwa Servant of the People, yakinnyemo ari Perezida wa Ukraine

Impuguke muri politike mpuzamahanga n’abakurikiranira hafi intambara, bahamya ko intandaro ari ukwinjiza Ukraine mu muryango wa OTAN/Nato, ibintu Putin adakozwa kuko atinya ko yaba yegerewe n’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika atajya imbizi na yo.

Kugeza ubu urugamba rurarimbanyije, Putin arototera gufata umurwa mukuru Kyiv, ariko Perezida wa Ukraine Volodymr Zelensky akomeje kwirwanaho nubwo avuga ko amahanga yamutereranye.

UMUSEKE wifuje kumenya Zelenskyy ugeramiwe n’ibitero by’Uburusiya, maze wegeranya amateka ye.

Umunyarwenya n’ikirangirire mu gukina filime, Zelenskyy ni muntu ki?

Volodymyr Olesksandrovych Zelenskyy yabonye izuba ku wa 25 Mutarama, 1978 avukira Kryvyi Rih muri Ukraine icyahoze ari imwe mu duce twa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete. Se ni Oleksandr Zelensky wari umwarimu muri Kaminuza ya Kryvyi Rih yitwa State Universtity of Economics and Technology,  umubyeyi we wundi Rymma Zelenska yari Enjennyeri uzwi.

Zelenskyy ni umugabo ufite umugore witwa Olena Kiyashko n’abana babiri.

Ku myaka 16 yatsinze ikizamini cy’Icyongereza, ariko avuga n’Ikirusiya. Yatsindiye kujya kwiga muri Israel ariko Se ntiyamwemerera kujyayo.

Volodymyr Zelensky yize amategeko muri Kaminuza, gusa ntabwo yigeze akora ibyo yize kuko ubuzima bwe yari yarigaruriwe no gukina fimile ndetse akaba n’umunyarwenya uzwi muri Ukraine.

Ku myaka 17 yari amaze kumenyekana nk’umunyarwenya watumirwaga mu marushanwa atandukanye, mu 2003 yatangiye gukora ikiganiro kitwa Kvartal 95 cyanyuraga kuri televiziyo ya Ukraine.

Mu mwaka wa 2008 yagaragaye mu rwenya ruvuga ku rukundo (Love in the Big City) aho yakinnyemo yirukanwa muri Ukraine. Zelenskyy yakinnye muri filime zinyuranye nka Rzhevsky Versus Napoleon, aho yakinnye ari we Napoleon, yanagaragaye mu bice bitatu bya 8 First Dates.

Mu mwaka wa 2015 Zelenskyy yigaruriye imitima ya benshi muri filime yacaga kuri Televiziyo yitwa Servant of the People, aha yakinaga ari Perezida wa Ukraine, yari yagizwe umukinankuru w’umwarimu w’amateka mu mashuri yisumbuye watsindiye kuba Perezida ku myaka 30.

 

Volodymyr Zelensky yinjiye muri Politike ate ko yari umunyarwenya ukomeye muri Ukraine?

Umwaka wa 2018 wari ukomereye Petro Poroshenko wari Perezida wa Ukraine kuko igitutu cy’abaturage cyari kimugeramiye kumukura ku ntebe y’ubutegetsi, ibi byabaye inzira ya Zelenskyy yo kwicara kuri iyi ntebe maze muri Werurwe 2019 atsinda icyiciro cya mbere cy’amatora mu kwezi kwakurikiyeho tariki 21 Mata yegukana insinzi.

Volodymyr Zelensky ubwo yarimo yiyamamaza mu kiganiro mpaka cyahuje abiyamamazaga abajijwe niba yaratoye Proshenko mu 2014, atazuyaje yasubije ko habayeho kwibeshya kuko uwo batoye atari we babonye.

Ibi byakurikiwe n’uko ku wa 21 Mata 2019 yamuhigitse mu matora ku majwi 73% kuri 25% ya Poroshenko.

Perezida Andrzej Duda wa Poland ni we wa mbere mu Burayi wamushimiye ku ntebe yatsindiye, akurikirwa na Emmanuel Macron w’Ubufarana ndetse na Donald Trump wa America wamuhamagaye kuri telefone ku wa 22 Mata.

 

Volodymr Zelensky ku ntebe ya Perezida

Nyuma yo kwegukana insinzi yagomba kurahira nk’Umukuru w’Igihugu ku wa 20 Gicurasi 2019, ibirori byari byitabiriwe n’Abaperezida ba Georgia, Latvia, Lithuania, Hongiriya n’abandi banyacyubahiro. Aba abaye Umuyahudi wa Mbere ubaye Perezida wa Ukraine ahita ashyiraho mwene wabo  Volodymyr Groysman nka Minisitiri w’Intebe, Zelensky aba abaye Perezida wa gatandatu w’iki gihugu.

Urugendo rwe rwa mbere nk’Umukuru w’igihugu yarukoreye i Brussels mu Bubiligi aho yahuye n’umuyobozi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi n’intumwa za OTAN muri Kamena 2019.

Muri Nzeri uwo mwaka Zelenskyy yavuze ko Perezida Donald Trump wa Amerika yamuhagarikiye inkunga ya miliyoni 400 z’amadorali yari agenewe igisirikare cye, ibi byatumye batangira gushwana gusa byari byihishe inyuma yo kweguza Donald Trump ku butegetsi.

Yaharaniye kuzahura ububanyi n’amahanga bwa Ukraine, aho yahuye n’Abakuru b’ibihugu barimo na Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika  muri Nzeri 2021. Muri uru ruzinduko ari  kumwe na madamu we yafunguye inzu ya Ukraine i Washington DC, yanatanze ikiganiro muri Kaminuza ya Stanford ndetse anavugira ijambo muri ONU ku gitero cy’ubwicanyi cyagabwe kuri Serhiy Shefir umushoferi we.

Volodymyr Zelensky nyuma yabaye Perezida wa Ukraine

 

2021-2022 imyaka y’amage kuri Ukraine yicajwe ku ntebe ishyushye n’Uburusiya

Muri Mata 2021 Zelenskyy yaganiriye na Perezida Joe Biden ku kwihutisha ubusabe bwe bwo kwinjizwa muri OTAN kubera ko Putin yari akomeje kwigiza ingabo ze hafi ya Ukraine, tariki 26 Ugushyingo uyu mwaka ni na bwo Volodymr Zelensky yeruye ashinja Uburusiya gufatanya na Rinat Akhmetov umurwanya gushaka guhirika Guverinoma ye.

Ibi byatewe utwatsi na Akhmetov wavuze ko Zelenskyy ibyo yavuze ari ikinyoma cyambaye ubusa, gusa abarebera kure bahamyaga ko ibikorwa by’ingabo za Putin hafi ya Ukraine byafataga intambwe ndende.

Muri Mutarama 2022 Zelenskyy yasabye abaturage be kudakuka umutima  ko bazasozwaho urugamba n’Uburusiya.

Gashyantare 2022, Volodymyr Zelensky yagize ubwoba bwo guterwa na Putin ari nabwo yatangiye kwegera inshuti z’igihugu cye nka Perezida Joe Biden, ku wa 23 Gashyantare 2022 guterwa kwa Ukraine byari hafi, Zelenskyy akomeza kugaragaza ko Uburusiya bwavogereye igihugu cye.

Mu gitondo cya tariki 24 Gashyantare, 2022 Perezida Putin yatangaje ko ashoje urugamba kuri Ukraine, urugamba ruba ruratangiye kugeza ubu.

Umunyarwanda yaciye umugani ngo “icyo uzaba ntaho kijya”. Nta we uzi niba Ukraine izakomeza kugira Perezida Volodymyr Zelensky wakinnye filimi ari Perezida nyuma bikaza kuba impamo akayobora igihugu.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI