Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Umwana utanga icyizere mu ikipe y’Amavubi U17 yagiye kwiga umupira muri América

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’Ingimbi ziri munsi y’imyaka 17 (Amavubi U17) akaba n’umukinnyi w’Irerero rya Shaning FA, Mugisha K. Edrick yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za América gukomeza amasomo arimo n’umupira w’amaguru.

Mugisha nomero 17, ni umwe mu bagenderwaho mu ngimbi z’Amavubi ziri munsi y’imyaka 17

Uyu musore yuriye indege mu rukerera rwo ku wa Mbere tariki 1 Werurwe. Uyu mukinnyi yari yaherekejwe n’ababyeyi be ndetse n’inshuti.

Mugisha usanzwe ukina mu gice cy’ubusatirizi, mbere yo kurira indege yahawe ubutumwa n’umutoza we Nkotanyi Ildephonse, wamusabye kuzita cyane ku kimujyanye kandi akazahesha Igihugu cye ishema.

Uyu mutoza kandi, yashimiye ababyeyi ba Mugisha avuga ko habayeho gufatanya kuri buri ruhande mu nshingano ze.

Uyu musore yagiye kwiga muri Leta ya Ohio.

Nk’uko Nkotanyi utoza Shaning FA yabibwiye Umunyamakuru, Mugisha yabonye aya mahirwe binyuze mu mpano afite yo gukina umupira w’amaguru.

Mugisha (uri hagati) yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za América

Ati “Hari Abanya-América basanzwe baza muri Afurika gushaka abana bafite impano mu mupira w’amaguru na Basketball.  Muri 2020 baje mu Rwanda, tumenya amakuru, mvugana n’ababyeyi baramwandikisha aca mu igeragezwa araritsinda. Yagombaga kugenda muri 2021 ariko bitewe na COVID-19 ntabwo byamukundiye guhita agenda.”

Yongeyeho ati “Ubu nibwo agiye gukurikirana amasomo arimo no kwiga umupira w’amaguru.”

Uyu musore w’imyaka 16 asanzwe ari umwe mu beza iri rerero rya Shining FA, ryari rifite ariko uyu mutoza akomeza avuga ko kuba yerekeje ku mugabane wa América ari amahirwe akomeye ku  Rwanda.

Iri rerero rifite icyicaro i Remera, ryaciyemo abakinnyi barimo Kimenyi Yves (Kiyovu), Kwizera Janvier (Police FC), Ishimwe Pierre (APR FC), Rutanga Eric (Police FC), Ndizeye Gad (Police FC), Nishimwe Blaise (Rayon), Usabimana Olivier (Etincelles FC), Biramahire Abeddy (AS Kigali), Mugunga Yves (APR FC), Sindambiwe Protais (Gorilla FC) n’abandi.

Shining FA isanzwe izwiho kuzamura impano z’abakiri bato

ANDI MAFOTO

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI