Mu nama y’iminsi itanu iri kubera iKigali abagize Sosiyete Sivili bo mu bihugu 51 byo ku mugabane w’Afurika bavuga ko bagiye gukora ubuvugizi mu bihugu bikize byohereza ibyuka bihumanya ikorere kugira ngo ibihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara bihabwe amafaranga yo kubungabunga ibidukikije.
Umuhuzabikorwa w’Imiryango Nyarwanda iharanira kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurike y’ibihe Vuningoma Faustin avuga ko hashize igihe batakambira ibihugu bikize gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano bagiranye yo guha amafaranga ibihugu bikennye agamije kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije muri Afurika.
Vuningoma yavuze ko umugabane w’Afurika wohereza mu kirere ibyuka bihumanya bitageze kuri 4% .
Akavuga ko mu biganiro byinshi bamaze gukorana n’ibihugu biteye imbere bihumanya ikirere, bemeranyijweho ko buri mwaka bazajya batanga miliyari 100 z’amadolari y’Amerika ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere kuri ibyo bihugu by’Afurika bitangiza ikirere.
Yagize ati ”Nta munsi numwe ayo mafaranga byigeze biyohereza, kandi ibyo twasabwe twarabikoze.”
Vuningoma avuga ko mu Rwanda by’umwihariko rutageza kuri 1% ry’ibyuka rwohereza mu kirere, kandi ko ibyuka ibyo bihugu byohereza mu kirere bimaze kugira ingaruka ku batuye mu bihugu by’Afurika.
Perezida w’ihuriro Nyafurika riharanira ubutabera mu mihindagurikire y’ibihe (Alliance Panafricain pour la Justice Climatique) Augustine B Njaminshi avuga ko nta bushobozi ibihugu by’Afurika bishobora kubona kugira ngo bibashe kugabanya ibyuka bihumanya ikirere ibihugu bikize byohereza keretse bihawe amafaranga.
Yagize ati ”Nigeze kubaza Minisitiri w’intebe w’igihugu cyanjye nti:Amafaranga muhabwa yo kubungabunga ibidukikije angana ate? nta gisubizo nigeze mbona.”
Augustine akavuga ko n’amafaranga ibyo bihugu byohereza usanga ari nk’igitonyanga mu nyanja kuko ataba ahagije akavuga ko ayo mafaranga agomba gutangwa kandi hakamenyekana umubare wayo kuko atari inkunga Afurika isaba.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije Patrick Karera avuga ko bifuza kugira ijwi rimwe nk’abanyafurika kugira ngo inama iteganyijwe kubera mu gihugu cya Misiri mu mpera z’uyu mwaka wa 2022 izabe bafite imyumvire imwe n’intego bifuza kugeraho.
Yagize ati ‘‘Imyanzuro y’iyi nama niyo tuzajyana mu nama izabera mu Misiri.”
Karera yavuze ko gahunda yo guhangana n’imihindagurike y’ibihe Leta itayikora yonyine, ko bisaba ubushobozi bwa za Leta n’Imiryango itari iya Leta kugira ngo igerweho.
Gusa yavuze ko hari ibyo uRwanda rumaze gukora birimo gushyiraho ikigega cya FONERWA gishinzwe gutera inkunga imishinga yo kurengera ibidukikije.
Muri iyi nama, abayirimo bavuze ko ingaruka zijyanye n’imihindagurike y’ibihe byatangiye kugaragara mu bihugu by’Afurika aribyo Mozambique, Zimbabwe, Madagascar, Kenya kuko imyuzure yahitanye ubuzima bw’abantu benshi.
Bavuze ko umwaka ushize wa 2021 mu Rwanda abaturage 200 bahitanywe n’ibiza bituruka ku mihindagurikire y’ibihe.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kigali