Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Rusizi: Imiryango itari iya Leta yiyemeje gukorera hamwe ku nyungu z’umuturage

Abaturage benshi hirya no hino bamaze kugenda bagaragaza ko badasobanukiwe n’uburenganzira bwabo mu mategeko, hari n’abagaragaza ko batazi imiryango ikora ubuvugizi mu gihe bahuye n’akarengane.

Imiryango itari iya Leta yiyemeje gukorera hamwe

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 01 Werurwe 2022, Abagize imiryango itari iya Leta barimo Amadini, Transparency International ishami ry’uRwanda na Ihorere Munyarwanda bahuriye mu nama mu Karere ka Rusizi basanga igituma abaturage batamenya aho bashobora kubaza ibijyanye n’uburenganzira bwabo mu bijyanye n’amategeko ari uko iyi miryango yose igamije gukora ubuvugizi idahuza imbaraga n’ibitekerezo ngo ikorere hamwe.

Iyi miryango isanga kudakorera hamwe ngo bungurane ibitekerezo ariyo ntandaro ituma abaturage batabona uburenganzira bwabo ngo basobanukirwe n’amategeko, biyemeje gufatanya bagahuza imbaraga n’ibitekerezo kuko bose icyo bahuriyeho ari ubuvugizi n’imibereho myiza y’abaturage.

Pasiteri Byamungu Razaro wo mu Itorero rya Restauration Church uhagarariye amadini n’amatorero ku rwego rw’akarere ka Rusizi ati “Guhuza imbaraga ni byiza kuruta gukora wenyine, uravunika n’umusaruro ntuboneke, iyi nama yaje mugihe cyiza nk’imiryango itari iya Leta twasanze ibyiza ari uguhuza imbaraga.”

Nsanzumuhire Prudence, Umukozi w’Umuryango ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane,TI-Rwanda mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke avuga ko guhuza imbaraga bizabafasha gukorera abaturage ubuvugizi.

Ati“Tugiye gusangira ubunararibonye no guhuza ibitekerezo bwa buvugizi bwacu bugere hirya no hino.”

Mukandungutse Charlotte, Umukozi wa Ihorere Munyarwanda ushinzwe gukurikirana ibikorwa bijyanye n’Ubutabera ari nawo muryango wateguye iyi nama yahuje iyi miryango, yavuze ko byatangiye muri 2018 kubera ko basanze kuba bose bahuriye ku kuba bakora ubuvugizi bw’abaturage ariko badahuje imbaraga n’ibikorwa ngo bakorere hamwe nta musaruro bitanga.

Avuga ko hari abaturage batagerwaho na serivise kandi bakwiriye kubona ubuvugizi mu ngeri zitandukanye.

Yagize ati “Iyi nama igamije kureba imikoranire hagati y’imiryango itari iya leta ikora ku butabera n’uburenganzira bwa muntu tureba uko ikora, ni gute yakorana kugirango turebe ko ijwi ry’umuturage ryakumvikana mu kumukorera ubuvugizi.”

Akomeza agira ati “Kudahuza imbaraga byatumye habaho gukorera ubuvugizi ahantu hamwe kandi twagombye gutanga serivisi ahantu hatandukanye.”

Ni inama ngarukamwaka, iy’uyu munsi ikaba ibaye ku nshuro ya gatatu kuva batangira gushyira iki gitekerezo mu bikorwa.

Ihorere Munyarwanda ni umuryango utari uwa Leta washinzwe mu mwaka w’1999 utangira gukora muri 2002 ufite inararibonye mu buzima bw’imyororokere ukora n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW/Rusizi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI