Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Nyanza: Bashyizeho “Ihanuriro n’ihaniro”mu kurwanya amakimbirane yo mu miryango

Abaturage bafatanyije n’ubuyobozi bwo mu kagari ka Mututu ho mu karere ka Nyanza bashyizeho uburyo bwo kurwanya amakimbirane yo mu muryango bakanaganira n’abagiye gushinga ingo bifashije ibyo bise “Ihanuriro n’ihaniro”.

Ibiro by’Akarere ka Nyanza

“Ihanuriro” ni gahunda imaze igihe kigera ku mezi icumi itangijwe mu midugudu yose uko ari itandatu igize akagari ka Mututu gaherereye mu murenge wa Kibirizi aho buri Mudugudu witoramo komite harimo ibyiciro bitandukanye binarimo abahagarariye amadini n’amatorero.

Baricara bagacyemura ibibazo ahanini byo mu muryango, imiryango ifitanye amakimbirane bakayihamagaza bakayigira inama ikindi kandi bahamagaza abagiye gushinga ingo nabo bakigishwa uko ingo zubakwa, bakigishwa indangagaciro zo mu rugo.

Iyo hari uwigishije akananirana anjyanwa mu ihaniro riba riri ku rwego rw’akagari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mututu, Ngirinshuti Ezechiel yabwiye UMUSEKE ko imiryango ahanini iba ifitanye amakimbirane ya hato na hato ariko kuyacyemura ugasanga rimwe na rimwe igisubizo ari ukugana inkiko bajya gusaba za gatanya.

Ati“Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo no gushaka umuryango muzima twashyizeho Ihanuriro n’ihaniro.”

Umwe mu baturage witwa Ndamage Jean Damscene avuga ko yajyaga agirana ikibazo n’umugore we cyo kumuharika ariko yaje kujyanwa mu Ihaniro arigishwa bityo bituma izo ngeso mbi yakoraga azireka.

Umugore we witwa Nyiramisago Eliana ashimira ubuyobozi bw’Akagari bwashyizeho gahunda yo kuganiriza imiryango itabanye neza bakaba barateye intambwe umugabo yisubiraho abikesha Ihanuriro n’ihaniro.

Ati“Ubu umugabo wanjye baramwigishije banahamagaza uwari inshoreke ye baramuhana ubu muburyo bugaragara yisubiyeho ubu tubanye neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza Kayitesi Nadine yavuze ko gahunda y’ihanuriro n’ihaniro iri mu Kagari ka Mututu yatanze umusaruro ku miryango.

Ati“Kugeza ubu habayeho gucyemura ibibazo mu bwumvikane abantu babigizemo uruhare bombi kandi habayeho gukumira kuko abenshi bumva ko bazajyanwa mu ihaniro bakirinda amakimbirane hakiri kare.”

N’ubwo ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko gahunda y’ihanuriro n’ihaniro yatanze umusaruro ntihamenyekanye niba ari gahunda izashyirwa mu Tugari twose cyane ko ari umwihariko w’Akagari ka Mututu kagizwe n’Imudugudu itandatu kakaba gatuwe n’abaturage 9516.

Ubusanzwe iyo hari uwajyanwe ku rwego rw’Umudugudu(mu Ihanuriro) akananirana bikaba ngombwa ko ajyanwa ku rwego rw’akagari (ihaniro) nyuma bikagaragara ko ari umunyamakosa ashobora guhanishwa nko kugurira umugore igitenge n’ibindi bihano ubuyobozi buvuga ko byoroheje kugirango umuryango wongere ubane neza.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Théogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE/Nyanza

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI