Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Imyaka 2 iri imbere inkingo zirimo iza Covid-19 zikorewe mu Rwanda zizajya ku isoko

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yagararage ko bamaze gutera intambwe ndende mu rugendo rwo gukorera inkingo zirimo iza Covid-19 mu Rwanda, bityo nta kabuza ko mu myaka ibiri iri imbere iza mbere zizaba zamaze gukorerwa imbere mu gihugu.

Minisitiri Dr Daniel Ngamije yavuze ko imyaka ibiri iri imbere u Rwanda ruzaba rwatangiye gukora inkingo

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Werurwe 2022, ubwo Minisitiri ushinzwe ubufatanye mu Bukungu n’Iterambere mu Bugade, Svenja Schulze ari kumwe n’inzego zinyuranye n’abashoramari ba BioNTech n’abashakashatsi bareberaga hamwe aho urugendo rwo gukorera  inkingo mu Rwanda rugeze mu gukemura ikibazo cy’ubuke bw’inkingo muri Afurika.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yagaragaje ko ubufatanye bafitanye na BioNTech na kENUP Foundation buzatuma muri Kamena 2022 inyubako y’uruganda izatangira kubakwa, ni mu gihe nyuma y’amezi 18 inkingo za mbere zizakorerwa mu gihugu.

Yagize ati “Ukwezi kwa Gatandatu inyubako iratangira kubakwa aho uruganda ruzajya ndetse mu mezi 12 uruganda rube rwamaze kubakwa n’ibikoresho byazanywe. Umuntu yavuga ko guhera mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka wakongeraho amezi 18 inkingo za mbere zigakorerwa mu gihugu.”

Ibi biganiro kandi byari byanitabiriwe n’Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Alexandre Lyambabaje, wagaragaje ko hari ikigo gihuriweho n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba kizigisha abarimo abanyarwanda gukora inkingo, gusa hari abazoherezwa guhugurirwa mu Budage na Sweeden ku bufatanye na BioNTech na kENUP.

Ati “Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba wategetse u Rwanda ko ikigo gitangira gahunda yo kwigisha abantu ibijyanye no gukora inkingo kandi gahunda yarateguwe, twamaze kwiga abantu dukeneye tudafite n’abahari bakeneye guhugurwa. Iyo gahunda yo kwigisha abantu bo muri EAC ku bijyanye no gukora inkingo iratangira vuba, ibyo byo nti byakunda mu mezi atandatu dufite ariyo mpamvu biraza kuba ngombwa ko twumvikana na BioNTech na kENUP tukohereza abantu mu Budage no muri Sweeden bakajya guhugurwa byibuse noneho na gahunda z’igihe kirekire tukazikoraho muri Kaminuza y’u Rwanda.”  

Minisitiri ushinzwe ubufatanye mu Bukungu n’Iterambere mu Bugade, Svenja Schulze, yagaragaje ko icyorezo cya Covid-19 cyerekanye ko ubusumbane bw’inkingo bwashyira Isi mu kaga bityo kuba zigiye gutangira gukorerwa muri Afurika n’intambwe ihambaye.

Yagize ati “Ni ibyago bikomeye kuba tutashobora kugeza inkingo kuri buri umwe uzicyeneye kuko nta numwe watekana mu Isi twese tudatekanye, inkingo zigomba kugera kuri buri wese. Kuzikorera muri Afurika ni intambwe y’ingenzi.”

Uru ruganda rw’inkingo mu Rwanda biteganyijweko ku ikubitiro inkingo zizakorwa ari iza Covid-19, gusa rugomba no gukora izindi zirimo iz’igituntu na malaria aho zizajya zikwirakwizwa mu bihugu birimo ibyo muri Afurika kuko ariho hakigaragara icyuho mu buke bw’’inkingo.

Imibare y’Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima igaragaza ko inkingo za Covid-19 zakozwe ngo zihangane nayo, 80% zihariwe n’ibihugu 20 bya mbere bikize ku Isi. Ni mu gihe inkingo zingana na 0.6% arizo zasaranganyijwe n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere cyane cyane iby’Afurika.

Ikorerwa ry’inkingo mu Rwanda, Senegal na Afurika y’Epfo byitezweho umusaruro wo kuziba icyuho kiri mu itumizwa ry’inkingo hanze ya Afurika, OMS igaragaza ko 1% by’inkingo uyu mugabane ukenera arizo wikorera naho 99% zigatumizwa hanze ya Afurika. Iki cyuho kiri no mu byatumye Afurika ikiri inyuma mu gutanga inkingo za Covid-19.

Minisitiri mu Budage Svenja Schulze yavuze ko ubusumbane mu nkingo byashyira isi mu kaga

Ibi biganiro byarimo abashoramariba BioNTech, abahanga mu buvuzi n’abandi

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI