Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Haganiriwe ku bikwiye gukorwa ngo abatubuzi b’imbuto y’imyumbati babikore kinyamwuga

Mu nama yateguwe na RAB ifatanyije n’abafatanyabikorwa aribo SPARK na IITA, tariki 01 Werurwe 2022 i Kigali, haganiriwe ku ishusho ry’aho ubutubuzi bw’imbuto nziza y’imyumbati buhagaze ndetse n’ibikwiye kunozwa ngo zirusheho kugera ku bahinzi bazikeneye zihendutse kandi zujuje ubuziranenge.

Abatubuzi b’imbuto y’imyumbati n’abafite aho bahuriye n’iki gihingwa mu nama y’abahuje 

Ni inama yahuje abatubuzi b’imbuto y’imyumbati, abahinzi, abafite aho bahuriye n’iki gihingwa, RAB, Ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku buhinzi (IITA) n’Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge (RICA).

Abatubuzi b’imbuto y’imyumbati beretswe ko bataramenya agaciro ko gutubura imbuto nziza kuko hakigaragara ababikora mu buryo bwa magendu bakagurisha imbuto ziturutse ahantu hatizewe.

Babwiwe kandi ko mu rwego rwo guca akajagari kari mu buhinzi bw’imyumbati hashyizweho amategeko ahana abakora uyu mwuga batabifitiye uburenganzira.

Abatubuzi b’imbuto z’imyumbati bagaragaje imbogamizi bahura nazo zirimo kuba abahinzi bataramenya agaciro ko kugura imbuto nziza.

Nsanzimana François wo mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyamiyaga, kuva mu mwaka 2013 ni umutubuzi w’imbuto y’imyumbati avuga ko gutubura imbuto z’imyumbati bitoroshye ukurikije ibisabwa, bigahumira ku mirari kuba abahinzi bataramenya agaciro kabyo.

Ati “Abahinzi b’imyumbati ntabwo baritabira kugura imbuto, bumva ko guhinga imbuto yose utera ibiti bikamera wasarura bicye cyangwa byinshi, ntacyo bibabwiye, ntabwo abahinzi barinjizwamo kugura imbuto nziza y’imyumbati nk’uko bagura ibigori cyangwa ibirayi.”

Uwimana Marie Alice wo mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza ukora ubuhinzi bw’imyumbati avuga ko abahinzi bacibwa intege no kugura imbuto mu gihe n’umusaruro babona babura aho bawugurisha.

Ati “Natwe tubonye isoko ryiza twakangurirwa kugura imbuto nziza, wa mutubuzi ufite imbuto nziza ntahombe nanjye umuhinzi nkahinga nizeye isoko sinzahombe.”

Avuga ko hari abatubuzi b’imbuto y’imyumbati batanga imbuto zitizewe bigatera umuhinzi ibihombo.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda, RAB, kivuga ko imbuto zifite inzira zicamo kugira ngo zigere ku muhinzi.

RAB ivuga ko hari abakora ubuhinzi bw’imyumbati mu kajagari bakitwaza ko imbuto runaka itihanganira indwara.

Yagaragaje ko mu mwaka wa 2020 hagiye ku isoko imbuto z’imyumbati zizewe zigera kuri 6 zirimo iziswe Buryohe, Gikungu, Nsize bashonje,Biseruka, Tebuka na Tegeza.

Muri izi mbuto, Enye zavuye mu bushakashatsi bwa RAB mu gihe izindi Ebyiri zakomotse i Bugande.

Ikigo gishinzwe Ubugenzuzi n’Ubuziranenge mu Rwanda cyabwiye abatubuzi b’imbuto ko abadafite icyangombwa gitangwa n’iki kigo kibemerera gukora uyu mwuga babihagarika kuko binyuranyije n’amategeko.

Ildephonse Niragire Ushinzwe ubugenzuzi bw’Ubuziranenge ku bikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu kigo RICA, yabwiye abatubuzi b’imbuto y’imyumbati ko igihingwa cy’imyumbati kitibagiranye ariyo mpamvu bashaka ko bakora kinyamwuga.

Niragire yavuze ko ubutubuzi bw’imbuto bufite amategeko abugenga ko ukora uwo mwuga asabwa kwiyandikisha mu kigo cya RICA agahabwa icyemezo cyo gukora uwo mwuga.

Avuga ko bari gukorana n’inzego z’ibanze ndetse hakaba harashyizweho gahunda y’abagenzuzi bigenga kugira ngo begere abaturage bujuje ibisabwa bahabwe ibyangombwa batubure imbuto nziza itanga umusaruro.

Yavuze ko izi nshingano zahawe RICA zakorerwaga muri RAB akaba ariyo mpamvu basaba abafite icyangombwa bahawe n’ikigo cya RAB ko basaba igishya kuko icya RAB cyarangiye.

Yagize ati “Itegeko risobanura uburyo umwuga w’ubutubuzi bw’imbuto ukorwa, ko ukorwa n’umuntu wabisabye agahabwa icyemezo kimwemerera gukora uwo mwuga kimara imyaka ibiri, turakangurira abari babifite kuvugurura.”

Abatubuzi b’imbuto y’imyumbati bagaragaje ko ikigo cya RICA batari bakizi habe namba, basaba ko cyabegera bagasobanurirwa byimbitse ibisabwa kugira ngo babone icyangombwa kibemerera gukora kugira ngo batazahura n’ibihano birimo no gufungwa.

Bagaragaje kandi ko ikibazo cy’umusaruro ubura isoko gikwiriye kwigwaho mu maguru mashya kuko hari abahinzi beza imyumbati bakabura isoko, bavuga ko uruganda rwa Kinazi rudafite ubushobozi buhagije bwo kwakira umusaruro uturuka hirya no hino mu gihugu.

Abatubuzi b’imbuto 325 mu gihugu hose nibo bamaze kuvugurura ibyangombwa byabo mu bihingwa bitandukanye, ni mu gihe abo mu gihingwa cy’imyumbati bakibikora mu buryo bwa gakondo aho bagenda bahererekanya ingeri.

Abatubuzi b’imbuto y’imyumbati basabwe gucika ku buryo bwa gakondo.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI