Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amahanga

Perezida Zelensky yavuze ijambo ribabaje “agaragaza ko buri wese yiteguye gupfa”

Mu ijambo yagejeje ku Nteko y’Ubumwe bw’Uburayi, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yasabye ko igihugu cye kigirwa ikinyamuryango, akaba yavuze ko ubu umuntu wese uri muri Ukraine yiteguye gupfa.

Perezida Zelensky yasabye Abanyaburayi kudatererana igihugu cye

Ntabwo yagiye mu Nteko y’Uburayi ahubwo bamurebaga kuri video ari mu gihugu cye.

Ijambo rya Perezida Volodymyr Zelensky rigira riti:

“Mu iyi minsi ntabwo nkimenya uko nsuhuza abantu. Ntabwo navuga ngo umunsi mwiza cyangwa ngo mugire ijoro ryiza, oya, kubera ko kuri bamwe uyu ni wo munsi wabo wa nyuma.

Turi guhura n’ibintu bikomeye cyane, abantu barapfa umunsi ku wundi. Ntekereza ko abo bapfa ari ibitambo by’agaciro, uburenganzira no kwishyira ukizana, no kureshya kw’abantu murimo mwishimira none (yabwiraga Abagize Ubumwe bw’Uburayi).

Guhitamo kuba Abanyaburayi kwa Ukraine ni inzira twiyemeje none. Ndifuza kumva ubutumwa nk’ubu buturutse muri mwe. Ndifuza kumva ko ayo mahitamo ya Ukraine namwe ari yo yanyu.

Ubumwe bw’Uburayi buzakomera kurushaho turi kumwe. Twagaragaje imbaraga zacu, kandi twese turangana. Ku ruhande rwanyu mushobora kutwereka ko muri ku ruhande rwacu, ko mutazigera mudutererana.”

Nyuma y’iri jambo rikomeye rya Perezida Volodymyr Zelensky, abo mu Bumwe bw’Uburayi bahagurutse bakoma amashyi umwanya munini.

Ku rundi ruhande ariko Uburusiya burasatira umurwa mukuru Kyiv ndetse bwaburiye abaturage ko buza kuyirasaho.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI