Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Perezida Kagame yakiriye itsinda rivuye mu Budage riyobowe na Minisitiri w’Ubufatanye

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu biro bye yakiriye itsinda rivuye mu Budage rirangajwe imbere na Minisitiri ushinzwe ubufatanye mu bukungu n’iterambere, Svenja Schulze uri mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda.

Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’Abadage riyobowe na Minisitiri Svenja Schulze

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro byemeje ko kuri uyu wa Kabiri, tariki 1 Werurwe 2022, Perezida Kagame mu biro bye yakiriye iri tsinda rivuye mu Budage.

Mu butumwa banyujije kuri Twitter, bugira buti “Uyu munsi Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro itsinda riyobowe na Minisitiri w’Ubukungu n’Iterambere mu Budage, Hon Svenja Schulze uri mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda.”

Ibyaganiriwe hagati ya Perezida Kagame n’iri tsinda ry’Abadage ntabwo byashyizwe ahagaragara, gusa ku ifoto yashyizwe hanze n’ibiro by’umukuru w’igihugu, Perezida Kagame yari kumwe na Minisitiri w’Ububanye n’Amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana.

Minisitiri Svenja Schulze yahuye na Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije baganira ku ikorwa ry’inkingo mu Rwanda, barebera hamwe aho bageze bategura ikorwa ryazo n’uburyo inkingo zizakorwa zizagezwa ku bantu.

Minisitiri Dr Daniel Ngamije yongeye kugaragaza ko icyorezo cya Covid-19 cyagarageje ubusumbane mu gutanga inkingo, yemeza ko nizikorerwa muri Afurika bizakemura ikibazo cyazo.

Ashimangira ko ikorwa ry’inkingo mu Rwanda na Afurika bisaba ubufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye harimo n’inganda zisanzwe zikora imiti.

Minisitiri Svenja Schulze yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri, amakuru yari yatangajwe n’ibiro bye, nuko uruzinduko rwe rugamije ingingo zinyuranye harimo ikorerwa ry’inkingo mu Rwanda ndetse n’ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere n’ibindi.

Svenja Schulze mu itangazo ryasohowe n’ibiro bye yavuze ko uruzinduko rwe mu Rwanda rugamije gushimangira umubano mwiza mu ishoramari hagati y’u Rwanda n’u Budage, ashimangira ko arajwe inshinga no gufasha u Rwanda guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, ahamya ko u Rwanda rwateye intambwe nziza igaragara mu iterambere.

Uretse kuba yakiriwe na Perezida Kagame biteganyijwe ko mu ruzinduko rwe agomba guhura n’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije bamaze no kuganira, uw’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Bayisenge Jeannette.

U Rwanda rufitanye umubano mwiza n’u Budage mu nzego zinyuranye harimo n’ubukungu. Mu Ukuboza 2021, u Rwanda na BioNTech bashyize umukono ku masezerano yo gukorera inkingo mu Rwanda zirimo iza Covid-19 na Malaria, aho biteganyijwe ko uru ruganda ruzatangira kubakwa muri Kamena uyu mwaka.

Hari kandi n’indi mishinga inyuranye iki gihugu gifitanye n’u Rwanda harimo nk’iy’ubuhinzi n’ubworozi n’indi inyuranye.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. uwase Louise

    March 1, 2022 at 6:43 pm

    Ikibazo cy’inkingo zizakorerwa mu Rwanda ni kirekire muri ibi bihe. Umubano mubi n’ibindi bihugu, cyane cyane iby’abaturanyi, bituma hibazwa uzagura izo nkingo. Urwanda ni igihugu gito (miliyoni 12) ariko igihugu nka Kongo gifite miliyoni 100. Urumva ko ntawe uzemera gushora imali ahari abantu bake niba hifungiranye. Dukwiye guhindura umuvuno.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI