Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Nyanza: Umurambo w’umwana w’imyaka 6 wasanzwe mu gisimu

Mu Mudugudu wa Kinyoni mu kagari ka Gati mu Murenge wa Muyira, mu Karere ka Nyanza haravugwa urupfu rw’umwana w’imyaka 6 y’amavuko wasanzwe mu gisimu yapfuye.

Umwana wagwiriwe n’inkangu, yarimo akina n’abandi muri icyo cyobo

Ahagana saa sita z’amanywa zo kuri uyu wa kabiri taliki ya 01 Werurwe 2022 nibwo  hamenyekanye amakuru ko ubwo abana 6 bakiniraga mu gisimu cyaciwe n’inkangu y’amazi bise “Saruhara” aturuka hejuru ku musozi cyagwiriye umwana witwa NIYIBIKORA Jackson w’imyaka 6 y’amavuko ahita apfa

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira Muhoza Alphonse yabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera yari yagiye gukina mu murima ufite akagezi kateye inkangu ku buryo iyo nkangu yaje kumanuka abana bari gukina maze imugwa hejuru abandi bari kumwe bahita biruka bajya kubivuga.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko nyakwigendera yigaga mu mashuri y’inshuke, umurambo ukaba wakuwemo ujyanwa  ku bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Ubuyobozi bwa hariya bukaba bwasabye kurinda abana icyo ari cyo cyose cyabagirira nabi kandi bagomba kuba maso bakarinda abana babo kuba bajya gukinira ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

Théogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI