Connect with us

Hi, what are you looking for?

Afurika

Ingabo za Congo zataye muri yombi kizigenza mu ikoranabuhanga wa ADF

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zatangaje ko zataye muri yombi umucurabwenge ufatwa nka kizigenza mw’ikoranabuhanga w’umutwe w’iterabwoba wa ADF.

Muthatindwa Moïse umucurabwenge mw’ikoranabuhanga wa ADF yatawe muri yombi

Kuri uyu wa 28 Gashyantare 2022 nibwo FARDC yavuze ko yafashe Muthatindwa Moïse, yafatiwe ahitwa Isiro muri Haut-Uélé.

Capitaine Antony Mwalushayi, umuvugizi wa Operasiyo ya Sokola 1 muri Kivu ya Ruguru yavuze ko uyu mugabo yafashwe n’inzego z’umutekano kuri iki Cyumweru.

Yagize ati ” Muthatindwa Moïse, umuhanga mw’ikoranabuhanga akaba n’umurwanyi w’umutwe w’iterabwoba wa ADF/MTM yafashwe ejo hashize( Ku cyumweru) n’inzego z’umutekano Isiro.”

Akomeza avuga ko yasaganwe ibimenyetso bigaragaza ko igisasu cyaturikijwe kuwa 05 Gashyantare 2022 i Oïcha muri Teritwari ya Beni ariwe wagiteguye.

Inkundura yo guta muri yombi abarwanyi ba ADF irakomeje, benshi bamaze gutabwa muri yombi kuva mu ntangiriro za 2022.

Kuwa 14 Gashyantare 2022 Ingabo za FARDC zataye muri yombi uwitwa Zarad Zerad Saïdi indwanyi akaba n’icyihebe karundura wari uzwi muri ADF.

FARDC n’Ingabo z’Ubugande bakomeje ibikorwa byo guhashya umutwe w’iterabwoba wa ADF no guhangana n’imitwe yitwaje intwaro yayogoje Intara ya Kivu ya Ruguru na Ituri.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI