Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amahanga

Ifoto ya Muhoozi ari kumwe n’umubyeyi we Janet Museveni yatumye bamuvuga ibigwi

Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, yashyize ifoto kuri Twitter ari kumwe n’umubyeyi we Janet Museveni, ituma abatari bacye bamuvuga ibigwi ko ari Umubyeyi w’Igihugu.

Ifoto ya Gen Muhoozi ari kumwe n’umubyeyi we yatanzweho ibitekerezo byinshi

Gen. Muhoozi Kainerugaba uzwiho gukoresha cyane urubuga rwa Twitter, kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gashyantare 2022 yashyizeho ifoto ari kumwe na Janet Museveni ashyiraho amagambo yo kumushima.

Ubutumwa buherekeje iyi foto, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yagize ati “Abasirikare bakomeye benshi mu mateka yabo babigeraho biturutse kuri ba mama babo Kuva kuri Yesu/Yezu kristu kugeza kuri Shaka Zulu. Mfite mama wanjye mwiza cyane. Kuri njye ni inzovu yibarutse ku umunsi w’agatangaza wa Uganda! Igitabo cyanjye gitahiwe nzakimutura.”

Ni ifoto yatanzweho ibitekerezo byinshi n’abantu bashimye uyu mubyeyi wa Gen. Muhoozi, na bo bagiye bashyiraho ibitekerezo byabo biherekejwe n’amafoto ya Janet Museveni mu bihe bitandukanye.

Uwitwa Assoumpta Ashaintii wifashishije umurongo wo muri Bibiliya mu Migani 31:25, yavuze ko arangwa no gukomera no guca bugufi ndetse n’ubushishozi.

Naho uwitwa Jordan Posts we yagize ati “Abanya-Uganda bazahora bashimira uruhare rukomeye rwa Mama Janet Museveni wahesheje umugisha ubutaka bwacu.”

Uwitwa Sheilah Kaitesi na we ati “Ni umubyeyi w’Igihugu.”

Abatanze ibitekerezo kuri iyi foto yashyizwe kuri Twitter na Gen. Muhoozi, bavuze ko ari umunyamahirwe kuko yabyaywe n’uyu mubyeyi ndetse ko ari we wamutoje akaba yaravuyemo umuntu ukomeye.

Abatanze ibitekerezo banagiye bagaragaza amafoto ya Janet Museveni mu bihe binyuranye

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI