Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Gen Muhoozi agiye kugaruka mu Rwanda nyuma yo kubyumvikanaho na P.Kagame

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko agiye kugaruka mu Rwanda mu ruzinduko rwo kurangiza ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi.

Gen Muhoozi ubwo yazaga mu Rwanda mu kwezi gushize

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Lt Gen Muhoozi, yavuze ko uku kugaruka mu Rwanda, bije nyuma yo kuganira na Perezida Paul Kagame.

Yagize ati “Nyuma y’ibiganiro birambuye nagiranye na Data wacu/Marume, Perezida Kagame, muri iki gitondo twemeranyijwe ko nsubira i Kigali mu minsi ya vuba gukemura ibindi bibazo byose biri hagati ya Uganda n’u Rwanda.”

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yari yaje mu Rwanda mu mpera z’ukwezi gushize, tariki 22 Mutarama 2022 ubwo yakirwaga mu biro bye na Perezida Paul Kagame bakagirana ibiganiro.

Ubwo Perezida Kagame yakiraga Gen Muhoozi, icyo gihe Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byatangaje ko bagiranye ibiganiro byiza kandi bitanga icyizere mu gushaka umuti w’ibibazo bimaze iminsi biri hagati y’Ibihugu byombi kuko u Rwanda rwari rwagaragarijemo intambwe zikenewe guterwa kugira ngo umubano wongere kuzahuka.

Nyuma y’iminsi ine habaye ibi biganiro, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda, yasohoye itangazo rivuga ko Umupaka wa Gatuna/Katuna uhuza u Rwanda na Uganda uzafungurwa kuva tariki 31 z’ukwezi gushize.

Iri tangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryavugaga ko ifungurwa ry’uyu mupaka, ari umusaruro w’ibiganiro byari byahuje Perezida Paul Kagame na Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba.

Gusa Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yari yasabye Abanyarwanda kwitonda kuko nubwo umupaka ufunguye, bitavuze ko ibibazo byari biriho hagati y’u Rwanda na Uganda birangiye kuko hari ibigomba kuzafata igihe kugira ngo bifate umurongo.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI