Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Cyusa yafashije umukunzi we kwizihiza isabukuru mu birori byabereye i Dubai

Mu Mujyi wa Dubai muri UAE, umuhanzi nyarwanda uzwi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim yahakoreye ibirori by’agatangaza byo kwizihiza isabukuru y’umukunzi we Jeanine Noach.

Cyusa Ibrahim n’umukunzi we Jeanine Noach bagiriye ibihe byiza i Dubai ubwo hizihizwaga isabukuru ya Jeanine

Ni ibirori byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Gashyantare 2022, Cyusa amaze iminsi agaragaza ibyishimo aterwa no kuba ari mu munyenga w’urukundo na Noach.

Uyu Jeanine Noach asanzwe ari Nyirasenge wa Nyampinga w’u Rwanda wa 2022 Nishimwe Naomie.

Jeanine Noach wari uvuye mu Bubiligi yahuriye na Cyusa i Dubai maze bifatanya n’inshuti zabo za hafi kwizihiza iyi sabukuru.

Cyusa Ibrahim yatangaje ko yakoreye umukunzi we indirimbo nk’impano itangaje yamugeneye ku munsi we w’amavuko.

Yagize ati “Duhura yakunze indirimbo ‘Uwari uwanjye’, ubu ndamufite ubu namuhimbiye iyitwa Uwanjye.”

Iyi ndirimbo ‘Uwanjye’ yahimbiye umukunzi we, Cyusa avuga ko izasohokana n’amashusho azaba arimo Jeanine yayihimbiye.

Aba bombi urukundo rwabo babanjje kurugira ibanga, ubu baruye ko bari mu munyenga w’urukundo

Jeanine Noach azagaragara mu mashusho y’indirimbo yahimbiwe n’umukunzi we

Inshuti za hafi zaba bombi zari zitabiriye ibirori by’isabukuru ya Jeanine Noach

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

2 Comments

2 Comments

  1. Ka

    February 28, 2022 at 1:53 pm

    Ntazina ryirinyarwanda agira se ariko jye narumiwe

  2. Jean

    February 28, 2022 at 7:45 pm

    Umukoshi ku munyarwandakazi akora isabukuru mwi karesooooo. Ntacyiza bakwibukirwaho kweri??

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI