Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Nta mijugujugu tutatewe- P.Kagame yagereranyije u Rwanda na Dawidi wo muri Bibiliya

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwanyuze muri byinshi bigoye birimo abatararwifurizaga ineza, ariko byose bigahita kandi bikarusigira isomo ryatumye rurushaho kwiyubaka, akabigereranya na Dawidi uvugwa muri Bibiliya wahanganye n’ibihangange nyamara we ari umuntu usanzwe ariko akabihangamura.

Perezida Kagame kuri iki Cyumweru

Perezida Paul Kagame yabivuze kuri iki Cyumweru tariki 27 Gashyantare 2022 mu isengesho ryo gusengera u Rwanda rizwi nka National Prayer Breakfast.

Perezida Kagame wagarutse ku ngorone u Rwanda rwanyuzemo zirimo icyorezo cya COVID-19, yavuze ko hari ibindi bigoye iki Gihugu cyanyuzemo kandi kikabyikuramo.

Ati “Bigitangira ko COVID-19 yeteye ku Isi yose ko ari icyorezo gikomeye gitwara ubuzima bw’abantu, abantu badafitiye umuti, njye numvaga tuzabinyuramo kubera n’ibindi twanyuzemo.”

Iri jambo rya Perezida Kagame ryabanjirijwe n’inyigisho z’ijambo ry’Imana ryagarutse ku kudaheranwa n’ibibazo ahubwo ko nyuma yabyo, umuntu asigara akomeye.

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Ibyo twanyuzemo, abo bitahitanye, byabasigiye imbaraga zirenze izo bari basanganywe. Igihugu cyacu rero ni uko kimeze, ndetse Igihugu cyacu kimeze nka David batubwiye, ugiye kugiha personality, ni nka David.”

Yakomeje agira ati “David yahanganye n’ibihangange arabihirika byashakaga kumuhitana. Urumva ko bifite aho bihuriye.”

Perezida Kagame wagarutse ku byo gushima Imana, avuga ko Imana iha bose kandi ikabaha byinshi ahubwo abantu akaba ari bo bihitiramo.

Ati “Ntabwo Imana inaniza abantu, irabaha bakinanirwa. Nk’u Rwanda rero ntabwo dukwiye kwinanirwa.”

Perezida Kagame avuga ko ibyo Abanyarwanda banyuzemo byabasigiye amasomo.

Ati “Bwa buzima bukomeye abantu banyuramo burya nab wo ni ubukomeza abantu kugira ngo bumve, babone, bashakishe uko babaho kurusha muri ubwo buzima bukomeye.”

Akomeza avuka ko nta kigoye u Rwanda rutaranyuramo kandi ko byose bidakwiye kuba ngo bigendere aho bidasigiye abantu amasomo.

Ati “Nta mijugujugu tutaraterwa rimwe na rimwe n’Isi yose ikadutera imijugujugu, imwe ikadufata, indi tukayizibukira…Iyo ibyo bimaze guhita ntabwo dukwiye kuba tubyibagirwa ahubwo dukwiye kuba tubivamo imbaraga n’isomo ryatuma dutera imbere.”

Perezida Kagame avuga ko iyo ibibazo bije, umuntu atarangazwa no gutaka. Ati “Muri icyo gihe ntabwo bishaka gutaka kuko iyo utaka muri icyo gihe nta n’uwo utakira, uwo utakira ni we uba akugira atyo, iyo abonye utaka, arushaho kukugirira nabi ahubwo kuko aba yakugejeje aho yashakaga.”

Perezida Kagame avuga ko ibibazo bikomeye Abanyarwanda banyuzemo birimo na Jenoside Yakorewe Abatutsi igahitana benshi, bakwiye guhora baharanira ko ibyo bitazongera kubaho ukundi.

Avuga ko ibi byose byagiye binafasha ubuyobozi bw’u Rwanda gukomera no guhora bushaka icyatuma Abanyarwanda badaheranwa n’ibibazo ndetse batanasubira inyuma.

Umukuru w’u Rwanda yagarutse ku buyobozi, avuga ko abayobozi bose baba abo mu nzego za Leta, iz’abikorero ndetse no mu madini, bakwiye kubera urugero abo bayobora.

Ati “Ntabwo wayobora neza udatanga urugero. Kuyobora mu bindi byose byavuzwe habamo gutanga urugero, abantu bakabona ibyo ukora, ntibumve gusa ibyo uvuga kuko nawe ubwawe ntabwo uba ukwiye kuvuga gusa udashingiye ku bikorwa byiza byawe uvuga cyangwa ubwira abantu, bikwiye kujyana igihe cyose.”

Perezida Kagame yongeye gusaba abayobozi kurangwa no kwiyoroshya. Ati “Iyo wivuga, iyo wiyumva, iyo wumva ndetse ukanavuga ibigwi byawe iteka, ntabwo ari byo. Burya ibigwi byawe bivugwa n’abandi ntabwo ari wowe ubyivuga. Ibigwi bituruka ku cyo abantu bakubonyeho cyabagiriye akamaro.”

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI