Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Ruhango: Hari serivisi zatangirwaga mu Mirenge zigiye kwegerezwa Utugari

Ni gahunda bise ”Umurenge mu Kagari ” Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, n’abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere bemeranyijweho mu mwiherero w’iminsi 3 bari bamazemo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yavuze ko serivisi zatangirwaga ku Mirenge zigiye kwegerezwa Utugari

Iyi gahunda yo kumanura zimwe muri serivisi zatangirwaga mu Mirenge, izatangira kuwa mbere w’icyumweru gitaha taliki ya 28 Gashyantare 2022.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko  abakozi bose bakorera mu Murenge uhereye k’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, n’abo bakorana bazajya bafata umunsi bakorera mu Kagari kugira ngo borohereze abaturage kubona serivisi nziza kandi hafi.

Habarurema yavuze ko  usibye izi serivisi zigiye gutangirwa mu Tugari, hari n’ibindi bikorwa by’ingenzi  biteza imbere Imibereho y’abaturage bikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 izarangira mu mwaka wa 2024.

Uyu Muyobozi agahamya ko mu mpanuro bahabwa n’Umukuru w’igihugu akunze gusaba abayobozi guha abaturage serivisi nziza.

Ati ”Muri iyi gahunda twifuza ko abakozi bose b’Umurenge bimura ibiro bakabijyana mu Kagari.”

Yavuze ko kwandikisha abana bavuka, gusezeranya abagiye kurushinga, mutuweli, serivisi z’ubutaka, ubuhinzi n’ubworozi, ubuzima, uburezi,  ibyangombwa bitangwa n’inzego z’ibanze uko zingana abaturage bagomba kujya bazihererwa mu Tugari.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imitangire ya serivisi, imiyoborere myiza n’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere muri RGB Mukamurenzi Solange avuga ko mu bushakashatsi ikigo cy’Igihugu cy’imiyoborere , cyakoze abakoze ubwo bushakashatsi babajije abaturage bababwira ko serivisi zo mu  cyiciro cy’ubukungu cyane cyane mu buhinzi kuko gifite amanota 66,3%.

Ubuhinzi bwonyine bukaba buri hasi kubera ko ubushakashatsi bwagaragaje ko bufite 59,5% ugereranyije na serivisi zitangirwa mu cyiciro cy’imiyoborere kuko cyihariye 83,4% naho icyiciro cy’imibereho myiza y’abaturage  kikaba gifite 74,2%.

Ati”Inkingi y’ubukungu yagaragayemo intege nkeya, twifuza ko ibi byiciro bizamuka bikagera kuri 90%  kuko ariho dushaka gushyira ingufu.”

Perezida wa JADF mu Karere ka Ruhango, Rinziziki Damien avuga ko  bagiye gushyira imbaraga mu guhindura n’imyumvire y’abaturage, kuko hari ibikorwa bashyizemo imbaraga abaturage batigeze bagaragaza.

Yagize ati ” Hari ibireba abaturage ku giti cyabo kuko hari ibyo tugomba kubasobanurira byagezweho,  ariko hakaba n’ibitureba tuzakosora.”

Akarere ka Ruhango gafite abafatanyabikorwa bagera 46, muri uyu mwiherero w’iminsi 3, izo nzego zasuzumye iteganyabikorwa ry’imyaka 5 ry’Akarere aho rigeze rishyirwa mu bikorwa, n’aho imihigo igeze kuko harebwe uruhare rw’Akarere  n’abafatanyabikorwa mu kuyesa.

Muri uyu mwiherero hafashwe umwanzuro ko serivisi zitangirwa ku Mirenge zegerezwa Utugari

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imitangire ya Serivisi, imiyoborere myiza n’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mw’iterambere ry’Akarere, Mukamurenzi Solange avuga ko serivisi z’ubuhinzi zikiri hasi.

Abakozi ku rwego rw’Imirenge bemeye ko bagiye gukorera mu Tugari

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Ruhango

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI