Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Umugande ufungiwe muri CHUK kubera kubura ubwishyu arasaba ubufasha

Umuturage ufite ubwenegihugu bwa Uganda, Munondo Dubya Sulayiti, wari umaze igihe arwariye mu Bitaro bya Kigali(CHUK) , aratabaza abagiraneza bamufasha kwishyura ubwishyu nyuma y’aho ibi Bitaro byanze ko agenda atarabyishyura.

Ibitaro bya CHUK bihakana ko uyu mugande afunzwe ko ahubwo akitabwaho n’abaganga mu gihe we avuga ko yakize

Uyu mugabo usanzwe utuye mu Karere ka Ntungamo muri Uganda, asanzwe atwara amakamyo yambukiranya umupaka aho akunze gukora urugendo Uganda-Kigali-RDC.

Uyu muturage muri Nzeri 2021 nibwo yakoreye impanuka y’imodoka mu Karere ka Nyamasheke, ava muri Uganda
yerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muronda aganira Radio\Tv1 yavuze ko icyo gihe yabanje kuvurirwa ku Bitaro bya Nyamasheke ariko akaza kujyanwa kuri CHUK.

Ati “INyamasheke dukora impanuka, badutwara mu Bitaro bya Nyamasheke basanga nta bushobozi bwo kutvura, bavugana na Polisi, bazana indege batuzana hano CHUK”.

Yavuze ko yitaweho n’abaganga maze asabwa kwishyura Ibitaro miliyoni cumi n’imwe y’amafaranga y’uRwanda(11000000frw) .

Avuga ko umuryango we wagerageje gushaka ayo mafaranga ariko akaza kubona miliyoni imwe bityo ko nubwo yakize ibitaro byanze kumusezerera ngo abone uko ashaka ubwishyu.

Ati “Nandikiye Umuyobozi w’Ibitaro mubwira ikibazo cy’imibereho yajye n’amafaranga nkorera.Mwereka ko niteguye kwishyura ariko iyi saha kubera ko ndi mu Bitaro nta kuntu nshobora kandi ndi mu Bitaro mfunze kandi ari jye usabwa kwishyura.Musaba ko nshobora gusubira imuhira nkareba uko nakwishyura amafaranga yaba asigaye.”

Uyu muturage avuga ko hashize amezi atatu yandikiye ubuyobozi bw’ibitaro ariko atarasubizwa bityo ko abagiraneza
bamufasha .

UMUSEKE wagerageje kuvugisha umuvugizi w’ibi Bitaro, Mbuguje Pascal ariko mu butumwa yasubije Umunyamakuru yagize ati “Uwo muturage yageze CHUK muri Nzeri 2021 ari muri Koma.Amaze amezi atandatu avurwa kandi akomeje kwitabwaho . Inyemezabwishyu ye irakabakaba miliyoni11 .”

Mbuguje ntiyemera ko iBitaro byanze kumurekura kuko akitabwaho n’abaganga.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma,Mukurarinda Alain yavuze ko iki kibazo kigiye gukurikiranwa .

Uyu muturage avuga ko imibereho ye imugoye muri ibi Bitaro bityo ko yifuza ko abagiraneza bamufasha akaba yarekurwa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: RADIO/TV1

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. Jacques

    February 27, 2022 at 9:52 pm

    Mwiriwe.abagande bafite ambassade hano mu Rwanda.uwo murwayi yakwiyambaje ambassade yabo iri mu Rwanda ikamufasha.murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI