Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Gicumbi: Hari Akagali gafite ingo 12 gusa zifite amashanyarazi, barasaba gucanirwa

Abatuye Akagali ka Mukono mu Murenge wa Bwisige mu Karere ka Gicumbi baratakamba basaba gukurwa mu kizima bagahabwa umuriro w’amashanyarazi bakabasha kwiteza imbere nk’abandi banyarwanda.

Iyo uhagaze mungo zidafite amashanyarazi, ubona insinga zinyura mu mirima yabo

Muri Aka Kagali kagizwe n’Imidugudu Irindwi, Ingo Cumi n’Ebyiri nizo zifite umuriro w’amashanyarazi.

Usibye abaturage baba mu kizima, Ibiro by’Akagali nabyo nta muriro kagira, hari serivisi zisabwa ko bakora urugendo bakajya ahari umuriro kugira bazihabwe.

Abakora irondo muri aka Kagali ka Mukono bavuga ko bagorwa no gukumira abinjiza ibiyobyabwenge kubera umwijima, batangaza ko itoroshi rimwe mu Mudugudu bitwaza n’ijoro bigoranye ko bakumira ibyaha ku gihe.

Abacuruzi bo muri aka Kagali babwiye UMUSEKE ko kutagira umuriro w’amashanyarazi bibatera ibihombo kuko bagera mu ngo hakiri kare.

Ngendahimana Claver utuye mu Mudugudu wa Nyarumba, Akagali ka Mukono mu Murenge wa Bwisige avuga ko hari abakora ubujura bitwikiriye umwijima abandi bakinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu babikuye i Bugande.

Yagize ati “Ntabwo abantu batanu bari ku irondo bazafata itoroshi rimwe mu ijoro bari ku irondo ngo bipfe gushoboka, bazadufashe amashanyarazi atugereho dukore n’ibikorwa biduteza imbere.”

Nyirantezimana Annonciata nawe yemeza ko kutagira umuriro bituma bajya gucuruza bagataha hakiri
kare batabonye amafaranga, kubera bisaba gukora urugendo runini kandi hari ibice bageramo ugasanga
harimo udushyamba.

Ati “Tuzinduka saa kumi n’imwe z’igitondo tujya gucuruza byagera nka saa munani tukazinga imyenda
twacuruzaga tugatangira gutaha ngo tutaza guhura n’amasaha y’umugoroba kuko nta mashanyarazi
dufite.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Mukono Gakwandi Sylvestre avuga ko mu Midugudu
Irindwi ayoboye, umuriro w’amashanyarazi uri mu mudugudu umwe gusa, nabwo si hose kuko ufitwe n’ingo cumi n’Ebyiri gusa.

Ku bijyanye n’abacunga umutekano mu ijoro avuga ko bitabaza itorosho rimwe mu Mudugudu na telefone bahawe.

Yagize ati “Buri Mudugudu ufite itoroshi rimwe ku buryo iyo hagize ikiba bitabaza iryo toroshi akaba ariyo bacana, bafite na telefone y’irondo bakoresha batanga amakuru kugira ngo nimba hari ikibaye abantu batabarane.”

Gitifu Gakwandi yongeraho ko no ku biro by’Akagari nta muriro bagir ,hari serivisi zirimo iz’Irembo, gufotora impapuro bakora urugendo bajya gushaka ahari umuriro.

Asaba inzego zo hejuru ko zabatekerezaho bakabasha gufasha abaturage kwiteza imbere.

Umuyobozi wa REG Ishami rya Gicumbi, Ngendahayo Chrysologue yabwiye UMUSEKE ko abatuye Umurenge wa Bwisige batarabona umuriro w’amashanyarazi bagomba gutegereza bitonze.

Uyu muyobozi yavuze ko aba baturage ko bategereza mu mwaka wa 2024 kuko bishoboka ko aribwo bazabona umuriro w’amashanyarazi bagendeye ku murongo bihaye.

Yagize ati “Nk’uko bisanzwe igisubizo n’uko abaturage bategereza kuko twihaye umurongo wo mu mwaka wa 2024 nibwo bazaba bagejejweho amashanyarazi.”

Yavuze ko ko hari umushinga bafite witwa Rwanda Universal Access Program (RUEAP) ugiye gukurikirana Imirenge idafite amashanyarazi bishoboke ko n’Umurenge wa Bwisige urimo.

Gakwandi Sylvestre, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Akagari ka Mukono

Mu Murenge wa Bwisige, abajya gucuruza nabo bataha amasaha akiri mabisi

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

EVENCE NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/Gicumbi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI