Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Urubanza rwa Mugimba woherejwe n’Ubuholandi rwahawe itariki ruzasomerwaho

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwongeye kuburanisha urubanza rwa Jean Baptiste Mugimba ndetse ruhabwa itariki ruzasomerwaho.

Jean Baptiste Mugimba woherejwe n’igihugu cy’Ubuholandi

Mugimba ashinjwa kuyobora inama yiswe iya ‘comité de crise’ (inama nyobozi yo mu bihe bidasanzwe) yo ku itariki ya 8/4/1994, ngo yakorewe kwa Mugimba igacura jenoside, igakora intonde z’Abatutsi bagombaga kwicwa, igashyiraho za bariyeri no gutanga intwaro muri Nyakabanda i Kigali.

None kuri uyu wa 24/02/2022 ukuriye Inteko iburanisha Antoine Muhima  yavuze ko bitewe n’uko hari undi mucamanza wari mu bamuranishaga wiyongereyemo asimbuye undi wari mu nteko yaburanishaga (yazamuwe mu ntera ajyanwa mu Rukiko rw’Ubujurire) bityo urubanza rugomba kongera kuburanishwa nubwo rwari rwarapfundikiwe.

Umucamanza yasomye raporo y’uko amaburasha ya mbere yagenze mu nshamake, avuga ko Ubushinjacyaha bwaregeye urukiko Mugimba woherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’Ubuholandi muri 2016 akurikiranyweho ibyaha bya jenoside, Ubushinjacyaha buvuga ko yakoreye mu gace ka Nyakabanda i Kigali, bumusabira igihano cy’igifungo cya burundu.

We arabihakana agasaba kurekurwa akagirwa umwere, abishingira ko nta bimenyetso Ubushinjacyaha bwatanze ku byaha bumurega akongereho ko ibyo yarezwe byakozwe n’abantu bashakaga kwigarurira imitungo ye iri i Nyakabanda.

Jean Baptiste Mugimba n’ubwunganizi bwe n’ubushinjacyaha buhagarariwe na Faustin Nkusi bari ku cyicaro cy’Urukiko i Nyanza, Umucamanza yahaye ijambo Ubushinjacyaha buhagarariwe na Faustin Nkusi ngo bugire icyo bwongeraho buvuga ko ntacyo bwakongeraho ku miburanishirize yabanje.

Umucamanza kandi yahaye umwanya Jean Baptiste Mugimba avuga ko ashaka kugira icyo avuga ko inama Ubushinjacyaha bumurega ko yahamagaje abakonseye bakorera inama mu rugo iwe yo gutegura Jenoside n’uburyo agomba kujya abaha imbunda, Umucamanza yahise amwibutsa ko ibyo yabivuzeho bityo urukiko ruzabisuzuma.

Me Barangondoza Jean Damascene icyarimwe na Me Gatera Gashabana bunganira Jean Baptiste Mugimba bavuze ko ntacyo bongeraho ku maburanisha yabanje gusa basaba urukiko gushyira hafi  urubanza igihe ruzasomerwaho.

Mbere ya jenoside, Jean Baptiste Mugimba yakoraga muri Banki Nkuru y’u Rwanda icyarimwe akaba n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’ishyaka CDR riregwa kuba ryarigishije urwango rwagejeje ku ihigwa n’iyicwa ry’Abatutsi.

Urukiko Gacaca rwa Rwezamenyo ntirwigeze rukatira Mugimba, ahubwo rwari rwamutegetse kwishyura miliyoni 34 z’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo kumuhamya uruhare mu busahuzi no kwangiza imitungo, gusa mbere y’uko urubanza rwe rutangira mu rugereko rw’Urukiko Rukuru, iki cyemezo cyabanje kuvanwaho n’urwo rukiko.

Nta gihindutse isoma ry’urubanza rwa Jean Baptiste Mugimba ufungiye muri gereza ya Mpanga rizaba  ku wa 17/03/2022.

Jean Baptiste Mugimba ufungiye mu Rwanda yoherejwe n’igihugu cy’Ubuholandi

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

Théogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI