Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Kagame yasoje uruzinduko yarimo muri Mauritania nyuma yo gusura ishuri ry’aba Ofisiye

UPDATE: Perezida Paul Kagame yasoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yarimo muri Mauritania, Ibiro by’Umukuru w’igihugu kuri Twitter byanditse ubutumwa buherekejwe n’amafoto, ko uruzinduko rwe yarusoje ndetse aherekezwa ku kibuga cy’indege na Perezida Mohamed Ould Ghazouani.

Perezida Mohamed Ould Ghazouani aherekeje mugenzi we Paul Kagame ku kibuga cy’indege

Perezida Paul Kagame aha icyubahiro abasirikare bamusezeyeho

Perezida Kagame yakiriwe nk’umunyacyubahiro w’imena muri Mauritania

 

Inkuru yabanje: Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasoje uruzinduko rw’akazi yarimo muri Mauritania, akaba yabanje gusura ishuri ry’ibihugu bitanu byo mu karere ka Sahel riri i Nouakchott ryigishirizwamo abasirikare bo ku rwego rwa ba Ofisiye.

Perezida Kagame ubwo yakirwaga n’aba banyeshuri bo muri iri shuri ryigisha ba Ofisiye

Kuri uyu wa Kane, tariki 24 Gashyantare 2022, nibwo Perezida Kagame yasuye iri shuri ry’ibihugu byo mu gace k’ubutayu bwa Sahara nk’uko ibiro by’umukuru w’igihugu Village Urugwiro byabinyujije kuri Twitter.

Bagize bati “Uyu munsi i Nouakchott, Perezida Kagame yasuye ishuri rya G5 Sahel Defense College, ritorezwamo aba Ofisiye bo mu bihugu bitanu byo mu gace ka Sahara n’ahandi.”

Iri shuri ryashyinzwe ku bufatanye bw’ibihugu byo mu gace k’ubutayu bwa Sahara byishyize hamwe aribyo Mauritania, Mali, Burkina Faso, Niger na Chad.

Iri shuri riyobowe na Brig Gen Brahim Vall Cheibani ryashinzwe mu 2018 ku nkunga ya Misiri, Ubudage, Ubufaransa na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Abanyeshuri baryo 36 ba mbere barangije mu 2019.

Perezida Paul Kagame yageze muri Mauritania kuri uyu wa Gatatu mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, aho yakiriwe na Perezida Mohamed Ould Ghazouani. Abakuru b’ibihugu byombi bakaba baragiranye ibiganiro amaso ku maso hamwe n’amatsinda yari abaherekeje.

Zimwe mu mpamvu zajyanye Perezida Kagame muri Mauritania harimo n’amasezerano y’ubufatanye yasinye nyuma y’ibiganiro byahuje abakuru b’ibihugu byombi. Muri yo harimo agamije kuzamura amahirwe buri gihugu cyakungukiramo mu ngeri zose, umutekano, ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi n’ibindi.

Abakuru b’ibihugu bakaba baragize n’akanya ko gusangira ku meza.

Perezida Kagame yasuye ishuri ry’ibihugu bitanu byo muri Sahel i Nouakchott

Iri shuri ryashyinzwe mu 2019 i Nouakchott ku bufatanye bw’ibihugu byo muri Sahel

Ubwo bafataga ifoto y’urwibutso

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI