Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Nyanza: Umukecuru w’imyaka 70 yatawe muri yombi akekwaho guhinga urumogi

Mu mudugudu wa Gahengeri mu kagari ka Kadaho mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza haravugwa Umukecuru w’imyaka 70 y’amavuko watawe muri yombi akekwaho guhinga urumogi.

Ngirirabandi Mediatrice w’imyaka 70 yafatanwe igiti cy’urumogi cyari gihinze mu murima we

Ku wa 23 Gashyantare 2022 nibwo kuri Polisi sitasiyo ya Mukingo bakiriye umukecuru witwa NGIRIRABANDI Médiatrice w’imyaka 70 y’amavuko ukekwaho icyaha cyo guhinga urumogi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabakamyi Jean Pierre Mutesi yabwiye UMUSEKE ko ku makuru bahawe n’abaturage bihutiye kujya kureba niba ibyo bavugaga ari ukuri.

Ati“Twagiyeyo dusanga icyo giti cy’urumogi kiri mu murima Koko.”

Hari amakuru avuga ko ubwo uriya mukecuru yafatwaga n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ari kumwe n’abandi bayobozi nawe yemeye ko urwo rumogi yaruhinze mu isambu ye hanasanzwe hateye urutoki akaba yarafatanywe igiti kimwe cy’urumogi.

UMUSEKE wamenye amakuru ko uwafashwe ari kuri Polisi sitasiyo ya Mukingo n’ibyo yafatanywe mu gihe ategereje gushyikirizwa RIB Sitasiyo ya Busasamana kugirango akurikiranwe.

Ubuyobozi bwa hariya bwibukije abaturage ko guhinga urumogi, kurucuruza no kurokoresha bitemewe bityo bakwiye kwirinda ibiyobyabwenge kuko uwabifatirwamo yabihanirwa n’amategeko.

Abaturage kandi basabwe gutangira amakuru ku gihe ku bantu bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Iki giti cy’urumogi cyasanzwe mu murima w’uyu mukecuru

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Théogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Nyanza

4 Comments

4 Comments

  1. lg

    February 25, 2022 at 9:01 am

    igiti 1 !!!nukureba neza kuko gishobora no kwimeza guhinga ugahinga 1 !!! ikindi abantu benshi ntibanazi igiti cyurumogi uko kimeze nkanjye ntabwo nkizi ejo kimejeje iwanjye uwakibona yavuga ko nduhinga kandi ndengana,

    • SNIPER

      March 2, 2022 at 5:24 pm

      Rwose ibyo uvuga nibyo kuko nukuntu kimeze cyarimejeje kuko urabona kitaritaweho pe,kiri nahantu umuvu uca bivuze ko n’amazi yazana imbuto zarwo rukazamera

  2. rutebuka

    February 25, 2022 at 10:10 am

    URUMOGI,kimwe na COCAINE,ni imali ishyushye cyane.Guca Ibiyobyabwenge (Drugs) ku isi byarananiranye.Buri mwaka,Amerika ishora + 50 Billions/Milliards USD mu kurwanya Ibiyobyabwenge ku isi hose,ariko byaranze.Mu bihugu bimwe byo muli Latin America,habayo Companies zihinga kandi zigacuruza Ibiyobyabwenge,zitwa Drug Cartels,zifite ingufu nk’iza National Army and Police.Zifite amato n’indege z’intambara.Umuti uzaba uwuhe?Bible itanga igisubizo: Nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Niwo muti rukumbi.

  3. Frank

    February 28, 2022 at 11:24 am

    Ibi ni ugukabya. Igiti kimwe ubu cyaciye ibintu? Ahubwo abanyarwanda turi abanyabugambo gusa. Ni hangahe mu bipangu i Kigali byimejeje? Ubu se kuri iyo myaka,nibura se mumuziho kurucuruza? Niba atari ibyo rero mureke gukabiriza ibintu,no kuba yakibagarira nk’ikimera kindi nta gitangaza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI