Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Masudi Djuma watandukanye na Rayons Sports yahawe akazi muri Dodoma Jiji FC

Umutoza Masudi Djuma Irambona yahawe akazi mu gihugu cya Tanzania nk’umutoza mukuru mushya w’ikipe ya Dodoma Jiji FC ikina mu cyiciro cya mbere cya shampiyona, ni nyuma yo gutandukana na Rayon Sports ashinzwa umusaruro muke.

Masudi Djuma yagizwe umutoza mukuru wa Dodoma Jiji FC

Nk’uko Dodoma Jiji FC yabitangaje ibinyujije kuri Twitter yayo, kuri uyu wa Kane, tariki 24 Gashyantare 2022, Masudi Djuma yamaze kuba yakirwa n’ubuyobozi  bwa Dodoma Jiji FC nk’umutoza mukuru anerekwa itangazamakuru.

Mu mafoto mu kiganiro n’intangazamakuru yashyizwe ahagaragara, Masudi Juma yerekanwe nk’umutoza mukuru mushya maze avuga ko aje gukomereza ku byiza by’abamubanjirije no gufasha iyi kipe kujya mu bihe byiza.

Amasezerano Masudi Djuma yasinye muri Dodoma Jiji FC ntabwo ibiyakubiyemo byashyizwe ahagaragara ngo hamenyekane igihe yasinye n’amafaranga yahawe.

Masudi yaherukaga muri Tanzania nk’umutoza ubwo yari yungirije muri Simba SC mu mwaka w’imikino wa 2017/18.

Dodoma Jiji FC ikaba itari ihagaze neza muri uyu mwaka w’imikino mu gihugu cya Tanzania, ikaba yabarizwaga ku mwanya wa 11 n’amanota 17, umwenda w’ibitego 8 ku munsi wa 15 wa Shampiyona. Mu mikino itanu iheruka banganyije umwe batsindwa ine.

Mu mikino 15 ya shampiyona batakaje itandadu, banganya itanu batsinda imikino ine.

Shampiyona ya Tanzania iyobowe na Young Africans itaratsinda itaratakaza umukino n’umwe  ikaba ifite amanota 39 ikurikiwe na Simba SC n’amanota 31.

Masudi Djuma yahagaritswe na Rayon Sports ku wa 7 Ukuboza 2021 nyuma y’ukwezi ahagaritswe atandukana n’iyi kipe, ni mu gihe yari yahawe izi nshingano muri Nyakanga uwo mwaka. Gusa yari yayifashije gutwara igikombe cy’Amahoro cya 2016-2017.

Masudi w’imyaka 44 y’amavuko yageze mu Rwanda bwa mbere mu 1998, akinira APR FC imyaka ibiri akomereza muri Kiyovu Sports.

Mu 2003 yerekeje muri Rayon Sports yatwaranye nayo shampiyona mu 2004, ubwo Kayiranga Jean Baptiste ariwe wayitozaga, yahavuye ajya muri Seychelles  agaruka mu Rwanda mu mu 2006 akinira Rayon umwaka umwe.

Yasezeye gukina ruhago mu 2010 ari muri Inter Stars y’iwabo mu Burundi. Shampiyona ya 2016/2017 ubwo yatozaga Rayo Sports yarayegukanye.

Yanyuze henshi nk’umutoza harimo AS Kigali, Bugesera FC, Bukavu Dawa yo muri RD Congo, Inter Stars mu Burundi ndetse aba n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Burundi y’abato mu 2015.

Ubwo yerekagwa itangazamakuru nk’umutoza mukuru mushya

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI