Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Isomwa ry’urubanza rw’ubujurire rwa Urayeneza na bagenzi be ryasubitswe ku mpamvu z’Urukiko

Kuri uyu wa Kane hari hategerejwe isomwa ry’urubanza rw’Ubujurire mu Rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, ariko isomwa ryaje gusubikwa.

Urukiko rwasubitse urubanza rw’ubujurire rwa Urayeneza Gerard n’abagenzi be (Archives)

Urukiko rwafashe icyemezo cyo kuzarusoma ku wa 31/03/2022 mu gihe rwari gusomwa none ku isaha ya saa tanu (11h00 a.m).

Impamvu zasobanuwe ku isubikwa ry’isomwa ry’uru rubanza, aho Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwahanishije igifungo cya Burundu, Gerard Urayeneza, na bagenzi be bareganwa bagahabwa ibihano bitandukanye, bakajurira.

Urukiko rwasobanuye ko Umucamaza wa mbere wari mu nteko iburanisha abajuriye yazamuwe mu ntera akajyanwa mu Rukiko rw’Ubujurire, umusimbuye agahamwa umwanya wo kwiga kuri dosiye y’urubanza, ariko nyuma ahura n’ikibazo cy’uburwayi akaba yarorohewe ariko amaze iminsi ine gusa agarutse mu kazi.

Bityo ngo Urukiko ntirwabonye umwanya wo kwandika urubanza.

Nibwo Urukiko rwafashe icyemezo cyo gusubika isomwa ry’urubanza rishyirwa ku wa 31/03/2022.

Abajuriye bakurikiranyweho ibyaha bibiri, icyo Kuba ikitso ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’icyaha cyo Kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe abatutsi.

Ibi byaha babihamijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ariko baburanye babihakana kuva bafungwa.

Tariki 15 Nyakanga 2020, Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwategetse ko Urayeneza Gérard n’abo baregwa hamwe bakomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30, runategeka ko abagabo babiri, Benjamin Ruganiza na Dominique Rutaganda bafatwa gafungwa by’agateganyo, mbere bari barekuwe. Urayeneza Gerard wafashwe tariki 15 Kamena 2020 agafungwa.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/urayeneza-gerard-yahanishijwe-igifungo-cya-burundu-yahise-avuga-ko-ajuriye.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Théogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA

6 Comments

6 Comments

  1. Gisa

    February 24, 2022 at 1:44 pm

    Bamufunge Burundu abo yicaga se yaraziko bo atarabantu

  2. Urayeneza

    February 24, 2022 at 3:22 pm

    Ariko iryo subika rya hato na hato ko numva rintera ubwoba, kuko ruswa za Gerard ziba zivuza ubuhuha , wasanga barimo gukusanya ayo kumena mu bacamanza

  3. Evariste

    February 24, 2022 at 9:33 pm

    Mwisanzure koko! Ari uwamufunze, uwamugambaniye, uwirengagiza ukuri n’undi wese uwo ariwe wese, abo bose bazabihanirwa na Rurema muburyo bumwe cyangwa ubundi. Mutegereze murebe.

  4. Urukiko

    February 25, 2022 at 6:58 pm

    Nnjyewe ndashaka kwibwirira nyakubahwa president rw’ikirenga rwose hari ikibazo gikomeye mururu rubanza ikintu kigaragaza ko harimo ruswa numuntu iyo urubanza ruri busubikwe tutaragera kurukiko abanyagitwe baba bazi amakuru yose yurubanza! Na mayibobo muri biemvenue, iziko umucamanza yarwaye rutari buze gusomwa, ikindi giteye impungenge kurushaho nukuntu, imiryango yabafunze yari yasize amarange,bakoropye, bahashye batetse ngo barabizi neza ko Gerard azafungurwa rero nibazaga ko ibiza kuva murukiko ari ibanga nigute burigihe uru rubanza rujya gusomwa ibiribuvemo bizwi neza? Nubushize nubwo bari batsinzwe imyanzuro bayibonye mbere yisomwa yatemveraga ahantu hose rero ububwo kuko harimo no kuvugwamo ko abayobozi bakuru bariye 250 millions twebwe ababuze abacu twifitiye ubwoba turebye ibirimo kuba

  5. Hak

    February 26, 2022 at 9:05 am

    Niba koko ibyavugiwe mu iburanisha ko abari batumwe na Ahobantegeye Charotte baragaragaje ko bamushinje babeshya, ubwo uru rubanza ntirwaba ari urucabana! Niba koko ibyavuzwe aribyo, twakwibaza impamvu abantu bamwe bashaka kuyobya abacamanza babeshyerana?

  6. Kaka

    February 26, 2022 at 1:09 pm

    Uru rubabanza rurumo ruswa iteye ubwoba ariko baribeshya bamenye ko umuco wo kudahana tuzawemera mwariya abacu kumankwa yihangu ntudushobora kubyemera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI