Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Gasabo: Umugabo wari waratije icyangombwa cy’ubutaka yasanzwe mu bwogero yapfuye

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 wo mu Murenge wa Bumbogo, Akagari ka Ngara mu Mudugudu wa Gisasa yasanzwe mu bwogero bwo hanze ari mu mugozi bikekwa ko yiyahuye.

Ibiro by’Akarere ka Gasabo

Ibi byabaye mu masaga ya saa Kumi n’igice z’amanywa(16h30), ubwo nyakwigendera yari arimo asangira ikigage n’abandi bagabo binshuti ze mu nzu atuyemo,abasigamo, aza gusangwa mu bwogero ari mu mugozi yapfuye.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyaba cyamuteye gufata icyo cyemezo gusa amakuru UMUSEKE wahawe n’umwe mu bagize umuryango we yavuze ko hari umuturage yari yaratije icyangombwa cy’ubutaka aza gufata umwenda muri banki maze ananirwa kwishyura , aho atuye haza gutezwa cyamunara.

Muri uko gutekereza ku byamubayeho nibwo yafashe icyo cyemezo ndetse ko atari ubwari ubwa mbere agerageza
kwiyahura.

Mu kiniga cyinshi yagize yagize ati “ Byabaye mu mvura yariri kugwa , mvuye guhaha nibwo nabibonye.Yarari kumwe n’abantu mu nzu abasigamo ajya muri douche (ubwogero) tutakoreshaga niho yiyahuriye.”

Yakomeje ati “Impamvu yabimuteye, yatije umuntu icyangombwa cy’ubutaka, kwishyura biramunanira , bimunaniye rero biba ngombwa ko hatezwa cyamunara.Uwari wagize icyo kibazo araza aramusinyira, aramwandikira amubwira ko agomba kumuriha ko ari ibya mugwiririye . Noneho yemera kujya amukodeshereza no kurihira abana ishuri.”

UMUSEKE wagerageje kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo,Rugabirwa
Deo,atubwira ko amakuru y’urupfu rwe bayamenye ndetse ko bagiyeyo ngo bamenye intandaro y’urupfu rwe.

Yagize ati “Nibyo yitabye Imana ariko n’inzego z’umutekano ziracyari mu iperereza.RIB na Polisi ziri gukora iperereza kugira ngo tumenye icyabiteye.”

Hari amakuru ko nyakwigendera yajyaga agirana amakimbirane n’umugore we ashingiye ku mitungo.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI