Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Amb Rugwabiza yagizwe umuyobozi wa MINUSCA

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres yahaye Amb Valentine Rugwabiza inshingano zo kuba umuyobozi w’ubutumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro muri Centrafrique MUNISCA ndetse no kuba intumwa ya Loni muri iki gihugu.

Antonio Guterres yagize Amb Rugwabiza kuba intumwa ya Loni muri Centrafrique no kuyobora MINUSCA

Ahawe izi nshingano nyuma yo gusoza inshingano ze zo kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, akaba yari yamaze no gusezera kuri Antonio Guterres, anamushimira imikoranire ya Loni n’u Rwanda mu nkingi yo kubungabunga no kugarura amahoro, ndetse amusaba gukomeza ubu bufatanye.

Mu itangazo ry’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abubumbye ryo ku wa 23 Gashyantare 2022, ryahaye Amb Rugwabiza Valentine inshingano zo kuba intumwa ya Loni muri Centrafrique asimbuye Mankeur Ndiaye, ni mu gihe kandi yahawe no kuba umuyobozi wa MINUSCA.

Izi nshingano zari zifitwe na Mankeur Ndiaye wo muri Senegal wari wahawe uyu mwanya mu 2019 aho azarangiza manda ye tariki 28 Gashyantare 2022. Ndiaye akaba yashimwe n’Umunyamabanga Mkuru ku kazi yakoze mu gihe yari amaze kuri uyu mwanya.

Amb Rugwabiza yakoze imirimo inyuranye harimo kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye ari naho yari amaze iminsi. Kuva mu 2013 kugeza mu 2014  yari umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, yanabaye kandi umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko.

Mu mwaka wa 2005 kugeza 2013 yari yungirije umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubucuruzi (WTO).

Amb Rugwabiza wagizwe intumwa y’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique yabonye izuba ku wa 25 Nyakanga 1962, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bukungu.

Iki gihugu yoherejwemo ni kimwe mu byo u Rwanda rufitemo ingabo ziri mu butumwa bwo kubungabunga no kugarura amahoro, aho hariyo ingabo zisaga 1,660 n’abapolisi 459 zagiye mu butumwa bwa Loni. Ingabo z’u Rwanda akaba arizo zirinda Perezida wa Centrafrique kuva mu 2015.

Gusa ku wa 23 Gashyantare, Antonio Guterres yanasohoye itangazo ritabariza abakozi bane ba Loni bafunzwe kuba barekurwa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. Gisa

    February 24, 2022 at 1:46 pm

    Uyu mugore arashoboye congs rugwabiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI