Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Umuramyi Charles Kagame yasohoye indirimbo yakomoye ku nkuru ya Lazaro- VIDEO

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Kagame Charles utuye muri Australia, yasohoye indirimbo nshya yise ‘Umuzingo’ yakomoye ku nkuru y’umutunzi na Lazaro iri muri Bibiliya, acyebura abahoraga ku karago basenga bamara gufashwa bagatera umugongo isengesho.

Umuramyi Charles Kagame yasohoye indirimbo ihwitura abiraye nyuma yo kugirirwa neza

Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi agaragaza ubuzima bwa bamwe mu bantu batatira isezerano baba baragiranye n’Imana, ikubiyemo amateka y’ibyahise ku Bakristo n’abantu banyurwa manuma.

Hari aho agira ati “Intambwe yo gutatira imihigo wahanye n’ijuru yatangiye ubwo wibagirwaga aho wasengeye.”

Akomeza agira ati “Kwiratana ubutunzi n’amazina y’ibyisi ntakintu byamarira abagihanganye n’ubuzima,…”

Kagame Charles usengera mu itorero rya Lifehouse Church mu mujyi wa Coffsharbour avuga ko iyi ndirimbo ‘umuzingo’ atari inkuru ishingiye ku buzima bwe cyangwa undi muntu.

Ati “Ni inkuru nageneye abantu bose, nta handi yavuye ni muri Bibiliya nk’uko bisanzwe ni inkuru y’umutunzi na Lazaro narindi gusoma bituma ntekereza ubwo buzima bwo muri Bibiliya mbusanisha n’ubuzima tubayemo.”

Agaragaza ko umunyabwenge ari umenya ikinyejana isi igezemo ko atari icyo kwirata ngo yivuge ibigwi ahadakwiriye.

Ati “Ntukazindurwe no kuvuga agaciro k’imyambaro wambara mu maso yabambaye ubushwambagara,. Ntugaterwe iteka no kwerekana umubare w’amazu utunze kubadafite aho basegura umusaya,..”

Avuga ko idirimbo ze abasha kuririmba kugira ngo yisanishe n’umuntu cyangwa n’abantu bazi Imana nabatayizi ku buryo ushoboye kuyumva agira icyo yunguka.

Ati “Ni indirimbo yakiriwe neza ndabishimira cyane, nkunda ko abantu bumva ubutumwa kurusha uko bumva ijwi ryanjye cyangwa se kurusha uko basingiza umuziki nabawukora ahubwo bakumva amagambo bakayasigarana mu mutwe, nicyo kintu ndirimbira kandi n’icyo Imana yampamagariye.”

Kagame Charles yasoje ashimira abantu bose bumva ibihangano bye bikabakora ku mutima kandi bigahindura ubuzima bwabo.

Umuramyi Kagame Charles amaze gushyira hanze indirimbo zirimo, Ahindura ibihe, Tubagarure, Ntuzibagirwe, Naragukunze, Amakuru, Abanyuzwe ndetse n’iyi Umuzingo.

Reba hano amashusho y’indirimbo Umuzingo ya Charles Kagame

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. kazimbaya

    February 23, 2022 at 3:24 pm

    Inkuru ya LAZARO wazutse,ituma benshi bizera Yezu n’umuzuko uzaba ku munsi wa nyuma,ubwo Imana izaha ubuzima bw’iteka abayumvira nkuko byanditse muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ese nawe wizera umuzuko?Cyangwa wemera ibyo bavuga y’uko upfuye aba yitabye Imana,nyamara bidahuye na bible ?Niba wifuza kuzuka kuli uwo munsi,Imana igusaba guhaguruka ukayishaka,ntiwibera gusa mu gushaka iby’isi.Soma Zefania 2,umurongo wa 3.Niba ushyiraho umwete ugashaka Imana,wahisemo neza.Utandukanye n’abantu bible yita “ab’isi” batajya bita kubyo bible ivuga,bakibeshya ko ubuzima ari amafaranga na shuguli gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI