Connect with us

Hi, what are you looking for?

Afurika

Perezida Ndayishimiye uherutse i Burayi yerekeje muri DRCongo

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yerekeje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu nama yiga ku masezerano y’amahoro n’umutekano mu karere, yari amaze amezi 7 avuye i Kinshasa.

Perezida Ndayishimiye ubwo yahagurukaga mu Burundi

Byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi, byatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Gashyantare 2022, Perezida Evariste Ndayishimiye yuriye rutemikirere yerecyeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Itangazo ryashyizwe kuri Twitter, y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, ritangaza ko Ndayishimiye Evariste yitabiriye inama ya 10 agamije kwiga ku ishyira mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro n’umutekano.

Iyi nama iteganyijwe kuba kuri uyu wa Kane tariki 24 Gashyantare 2022 i Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nyuma y’amasaha macye ibiro by’Umukuru w’Igihugu bitangaje ko Perezida Ndayishimiye yagiye muri DRC, byahise binatangaza ko yamaze kugerayo, akaba yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa DRC, Michel Sama Lukonde ku Kibuga cy’Indege mpuzamaganga cya N’Djili.

Muri Nyakanga umwaka ushize wa 2021, Perezida Evariste Ndayishimiye yari yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu muri Repubulika Iharanira Demekarasi ya Congo.

Perezida Ndayishimiye yerecyeje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’iminsi micye avuye ku Mugabane w’u Burayi.

Mu cyumwerugishize, Perezida Evariste Ndayishimiye yari mu Bubiligi aho yari yitabiriye inama yari yahuje Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe.

Perezida Evariste Ndayishimiye wari wageze mu Gihugu cye ku Cyumweru tariki 20 Gashyantare, mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 21 Gashyantare, yagaragaye yagiye gusarura ibirayi mu murima ari kumwe n’umugore we Angeline Ndayishimiye.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/perezida-ndayishimiye-yatangiye-uruzinduko-agirira-i-kinshasa-ruravugwaho-iki.html?fbclid=IwAR2HI_SCsa5OOL6DTF4dY9YtVy_oVwbfYSAu7YSFOjCuZayH1aYAdjOV7g4

Perezida Ndayishimiye ubwo yasezeraga ku bayobozi bo mu Gihugu cye

Yahise agera muri DRC

Yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Jean Michel Sama Lukonde

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

2 Comments

2 Comments

  1. agaciro peace

    February 24, 2022 at 10:38 am

    Harya ibi byo gutwara guverinoma yose ikirirwa ihagaze ku kibuga ngo umukuru w’igihugu agiye kugenda bivuze iki ko abanyafrica benshi babikora?

  2. PATRICK

    February 24, 2022 at 12:10 pm

    Ndabona Ndayishimiye nawe noneho yatangiye kuva muri Bureaucracy akaba agiye gushakira abaturanyi bacu inkunga wenda bakwikura mubukene

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI