Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Karongi/Murambi: Ubuyobozi n’amadini bashyize hamwe mu gukumira amakimbirane y’Ingo

Mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi habarwa ingo 57 zitabanye neza  zihora mu makimbirane, bavuga ko aya makimbirane akururwa n’uburaya n’ubusinzi bituma ingo zisenyuka ndetse bigateza n’impfu za hato na hato.

Zimwe mu ngo zibanye mu makimbirane zivuga ko akururwa n’ubusinzi n’uburaya

Ubuyobozi n’abaturage bavuga ko ubusinzi n’uburaya biri mubyahagurukiwe kugirango byibura bagire Umudugudu utarangwamo amakimbirane.

Usibye Ubuyobozi n’abaturage, Amadini n’Amatorero begeranyije iyi miryango ibanye nabi igirwa inama ndetse bahava banasengewe bemera kwikosora.

Usibye gusengerwa bigishijwe no gukora isabuni y’amazi yifashishwa mu kurwanya umwanda no kwirinda Covid-19.

Umuryango w’uwitwa Mugiraneza Vincent na Mukashyaka Vestine bavuga ko bari babanye nabi kubera ubusinzi ariko nyuma yo kwigishwa no gusengerwa bafashe icyemezo cyo kwisubiraho.

Mugiraneza ati “Akenshi natahaga nasinze ibyo nakoraga mu rugo nabyibukaga mu gitondo none ubu nisubiyeho, Madamu sinzongera ku mutesha umutwe ndetse niyemeje ko tuzajya tujyana gusenga buri cyumweru.”

Umuryango w’uwitwa Sibomana Xavier na Uwimana Rose nabo bahisemo kugendera kure amakimbirane kuko atuma badindira mu iterambere.

Bose bahuriza ku businzi n’uburaya….

Mukeshimana Jean Marie ni umuyobozi w’Itorero ryaba Presbytérienne mu Rwanda i Kirinda, yabwiye UMUSEKE ko mu buhamya bwatanzwe abenshi bemera ko uburaya n’ubusinzi aribyo bikurura amakimbirane mu ngo zabo.

Avuga ko mu gihe bamaranye bose babohotse maze berekwa inzira nziza bakwiriye kunyura kugira ngo babe mu mahoro.

Ati “Twizeye ko ubutumwa bakuye aha bizatuma bikura mu mibanire mibi ndetse twabakanguriye no gusenga.”

Kankundiye Claudette uhagarariye urugaga rw’abagore mu Murenge wa Murambi avuga ko hari abagore baca inyuma abagabo babo bigakurura imibanire mibi.

Uyu muyobozi yacyebuye impande zombi azisaba gudacana inyuma no kwishora mu businzi.

Ati “Ntacyo byabagezaho ahubwo byabakururira ubuzima bubi harimo no gukurura icyorezo cya Sida mu muryango.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Uwimana Phanuel avuga ko imiryango ibanye nabi yiyemeje kubireka by’umwihariko ubuyobozi bukaba bugiye kuyikurikirana guhera ku Isibo.

Ati “Urugo rubanye neza rugomba kubera urugero urubanye nabi bityo bagafatana urunana.”

Gitifu Uwimana avuga ko umurongo bihaye wo gufatanya n’amadini n’amatorero uzabafasha kuko inyigisho zitangwa n’amadini n’amatorero zigera ku bantu benshi bityo bizabafasha mu kubanisha neza imiryango binyuze mu butumwa batanga.

Umurenge wa Murambi habarurwa ingo 57 zibanye nabi mu gihe mu Karere ka Karongi habarurwa ingo zisaga 1012, icyo abenshi bahurizaho ni ubusinzi n’uburaya mu ngo zimwe na zimwe.

Ubufatanye hagati y’Ubuyobozi, amadini n’amatorero byitezweho gutanga umusaruro mu guhashya amakimbirane mu miryango

Bavuga ko ubusinzi n’uburaya biza ku isonga mu gutera amakimbirane mu ngo

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

SYLVAIN NGOBOKA

UMUSEKE.RW/Karongi

1 Comment

1 Comment

  1. nzibonera

    February 23, 2022 at 3:07 pm

    Gushwana ndetse n’ubwicanyi kw’abashakanye,ahanini biterwa n’imitungo cyangwa gucana inyuma.Report ya RIB yerekana ko hagati ya 2018-2021,mu Rwanda abashakanye bicanye bagera kuli 169.Mu bihugu byinshi,nibuze 70% by’abashakanye (couples) baratandukana.Nyamara Imana yaturemye,isaba abashakanye kuba “umubiri umwe” (Intangiriro 2:24).Bakabana akaramata bakundana.Bagomba kwihanganirana,kubera ko nta zibana zidakomana amahembe.Nubwo ibyo binanira benshi,abakristu nyakuli barabishobora.Kubera ko ari itegeko ry’Imana kandi abantu bose banga kumvira Imana,izabakura mu isi ku munsi wa nyuma nkuko bible ivuga muli Imigani 2,umurongo wa 21 na 22.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI