Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

IBUKA yanenze icyemezo cya RCS cyo kurekura umunyemari Majyambere atarangije ibihano

*RCS ivuga ko habayeho kwibeshya….

Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, wamaganye icyemezo cy’Urwego rw’Amagereza mu Rwanda (RCS) ruheruka kurekura Umunyemari Hategekimana Martin bita Majyambere atararangiza igihano yakatiwe n’inkiko cy’imyaka 25 y’igifungo nyuma yo kumuhamya icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Egide Nkuranga, Perezida wa IBUKA avuga ko icyemezo cya RCS kidasobanutse.

RCS yemeje ko Hategekimana Martin uzwi nka  Majyambere yasubijwe muri Gereza nyuma y’amezi atatu afunguwe na Gereza ya Rwamagana atarangije igihano cy’imyaka 25.

Abo mu muryango wa Majyambere bavuga ko yarangije igihano cy’imyaka 25 y’igifungo yakatiwe n’inkiko, ko ubu afunzwe mu buryo butemewe n’amategeko.

Hategekimana Martin uzwi nka Majyambere ni izina rizwi cyane mu Ntara y’Amajyepfo cyane mu Karere ka Nyamagabe. Uyu musaza w’imyaka 70 yaburaniye mu Nkiko umunani harimo n’iza Gisirikare.

Muri izo Nkiko yaburaniyemo hari izamugize umwere Ubushinjacyaha bukajurira agasubizwa imbere y’Ubutabera.

Majyambere ntabwo yigeze aburanishwa n’Inkiko Gacaca, muri Werurwe 2012 Urukiko Rukuru Urugereko rwa Nyanza yaburaniyemo bwa nyuma rwamuhamije icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi rumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.

Icyo gihe urukiko rwategetse ko agomba kurangiriza igihano muri Gereza.

UMUSEKE wabonye inyandiko ya Gereza ya Nyamagabe yemeza ko Hategekimana Martin yinjiye muri Gereza bwa mbere ku wa 11 Gashyantare 1997 ni icyemezo gihabwa umuntu wafunzwe.

Icyo cyemezo cyashyizweho umukono n’umuyobozi wa Gereza wariho icyo gihe witwa SSP Mugororotsi Prosper cyagenzuwe bwa nyuma n’umunyamategeko wa Gereza witwa SSGT Mujawumuremyi Francoise.

Gereza ya Nyamagabe yemeje ko HATEGEKIMANA Martin (Alias MAJYAMBERE) yinjiye muri bwa mbere kuwa 02 Ugushyingo 1997 aho yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 yahamijwe n’inkiko

 

Majyambare yaje gufungurwa atarangije igihano!

Hategekimana Martin wari ufungiye muri Gereza ya Rwamagana, ku wa 18 Ugushyingo 2021 Gereza yaramurekuye yemeza ko arangije igihano cye nk’uko icyemezo  cyamufunguye UMUSEKE ufitiye kopi kibyerekana.

Icyo cyemezo kiriho imikono y’abayobozi ba Gereza ya Rwamagana bagera kuri bane harimo uwitwa Nsabimana Fabien umunyamategeko wa Gereza, CIP Niyitegeka Eric ushinzwe ikoranabuhanga, Uwitwa CIP Sangano Aphrodis, n’umuyobozi wa Gereza ya Rwamagana witwa SSP Harerimana Egide.

Gereza ya Rwamagana yafunguye HATEGEKIMANA Martin (MAJYAMBERE) kuwa 18 Ugushyingo 2021 yemeje ko arangije igihano cy’impaka 25 yakatiwe n’inkiko

 

Nyuma y’amezi atatu Majyambere ari hanze yongeye gufatwa arafungwa havugwa byinshi

Nyuma y’amezi atatu Hategekimana Martin alias Majyambere afunguwe na Gereza ya Rwamagana ari mu buzima busanzwe,  ku wa 14 Gashyantare, 2022 yongeye gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha afungirwa kuri Station ya RIB ya Kicukiko.

Ku wa 18 Gashyantare, 2022 saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00) Hategekimana Martin alias Majyambere yajyanwe muri Gereza ya Nyarugenge.

 

Umuryango we uvuga ko kumufunga bwa kabiri bidakurikije amategeko

Umuryango wa Majyambere uvuga ko yajyanywe muri Gereza nta gipapuro na kimwe kimufunga afite, ukavuga ko afunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Me Gatsimbanyi Pascal wunganira Majyambere mu mategeko yabwiye Umunyamakuru w’UMUSEKE ko aheruka umukiliya we akiri kuri RIB Kicukiro ko kuva yajyanwa muri Gereza ya Nyarugenge ataravugana na we.

Yavuze ko inshuro zose yagerageje kujya kureba Majyambere bitashobotse kuko Gereza yanze ko babonana.

Me Gatsimbanyi yavuze ko najya kureba Majyambere agasanga afunzwe nta gipapuro afite kimufunga azahita arega umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge kuko icyo gihe Majyambere azaba afunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Uyu mu nyamategeko avuga ko Gereza itemerewe gufunga umuntu udafite icyemezo cy’urukiko kimufunga kandi atari yo ikora iperereza ahubwo iperereza rikorwa n’Ubushinjacyaha.

Avuga ko bitumvikana ukuntu umuntu yarekurwa atarasoza igihano cye abamurekuye bakaba bakiri mu kazi kuko bahamya ko uwo barekuye yari arangije igihano cye yakatiwe n’inkiko.

Me Gatsimbanyi avuga ko mu mategeko umuntu ukatiwe igihano kiri hejuru y’umwaka ku minsi igize umwaka hakurwaho iminsi itanu.

Bivuze ko Majyambere mu gihano yahawe hagomba gukurwaho iminsi 125 mu gihe kingana n’imyaka 25 yakatiwe y’igifungo.

 

RCS ivuga ko Majyambere yasubijwe muri Gereza kugira ngo asoze ibihano…

SSP Uwera Pelly Gakwaya Umuvugizi wa RCS yabwiye UMUSEKE ko Hategekimana Martin alias Majyambere yasubijwe muri Gereza kugira ngo asoze igihano cye cy’imyaka 25 yakatiwe n’inkiko agafungurwa atakirangije.

SSP Uwera Pelly Gakwaya yavuze ko Hategekimana Martin alias Majyambere na we ubwe yiyemereye ko Gereza ya Rwamagana yamufunguye atarangije igihano cy’imyaka 25 yari yarakatiwe n’inkiko amaze guhamwa n’icyaha cya Jenoside.

SSP Uwera Pelly yavuze ko Majyambere yagiye afungurwa mu bihe bitandukanye nyuma agasubizwa muri Gereza kugira ngo asoze ibihano yakatiwe n’Inkiko.

Yagize ati “Ari gukora ibihano atarangije nta bindi byaha akurikiranyweho usibye icyo gihe yagiye afungurwa kitari cyabazwe.”

SSP Gakwaya Uwera Pelly yirinze kuvuga igihe Majyambere asigaje ngo arangize igihano cye, avuga ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane igihe asigaje ngo afungurwe.

Asobanura ko hari systeme yashyizweho mu Nkiko muri 2016 ireba neza igihe umufungwa yinjiriye muri Gereza n’igihe azafungurirwa.

Ati “Mbere y’uko itangira ntabwo ibintu byari muri systeme, ni cyo kibazo cyabayeho kuko abafungwa bafunzwe mbere y’icyo gihe hari ubwo habaho kwibeshya ariko inzego zibishinzwe ziri mu iperereza, tuzabamenyesha ikizavamo vuba.”

SSP Uwera Gakwaya Pelly yavuze ko ari ubwa mbere bibaye ko umuntu yarekurwa na Gereza atarangije ibihano bye.

 

IBUKA yamaganye ibyakozwe na RCS…

Mu kiganiro kihariye yahaye UMUSEKE, Perezida w’agateganyo w’umuryango IBUKA, Nkuranga Egide, yamaganye ibyakozwe na RCS byo gufungura umuntu wakoze Jenoside wabihamijwe n’inkiko, Gereza ikamurekura atarangije ibihano.

Ati “N’ibyo kwamaganwa cyane kubera ko abantu batekinika ngo basohoke muri Gereza batarangije ibihano byabo akenshi ntabwo babikora ngo bagume mu muryango nyarwanda, oya ahubwo babikora kugira ngo bahunge igihugu bamara kugera hanze bagasebya igihugu kugira ngo berekane ko mu Rwanda hari inzego zimwe na zimwe zidakora neza.”

Nkuranga avuga ko bigaragaza ko inzira ikiri ndende hashobora kuba hari n’abandi bafungwa bakoze Jenoside bafunguwe muri ubu buryo ariko ntibimenyekane.

Ati “Nka IBUKA turamagana imikorere nk’iyo ya RCS idasobanutse.”

Nkuranga Egide ashima akazi kakozwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’izindi nzego zongeye guta muri yombi Hategekimana Martin alias Majyambere.

Hategekimana Martin alias Majyambere yafungiwe muri Greza zitandukanye kuva yafatwa mu mwaka wa 1997.

Kuva 1995-1997 yafungiwe muri Brigade ya Nyamagabe.
Kuva 1997-2003 yafungiwe muri Gereza ya Nyamagabe, Gereza ya Huye na Gereza ya Muhanga.
Kuva 2004-2007 yafungiwe muri kasho ya Gisirikare i Kanombe
Kuva 2008-2012 yafungiwe muri Gereza ya Gisirikare yo Ku Mulindi
Kuva 2012-2021 yafungiwe muri Gereza ya Kimironko na Gereza ya Rwamagana

UMUSEKE uzakurikirana iki kibazo kugeza hamenyekanye igihe Hategekimana Martin alias Majyambere asigaje ngo afungurwe.

SSP UWERA GAKWAYA PELLY yemereye ko HATEGEKIMANA Martin (alias MAJYAMBERE) yasubijwe muri gereza nyuma yo kurekurwa na Gereza ya Rwamagana atarangije igihano yakatiwe n’inkiko cy’imyaka 25

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

AMAFOTO:NKUNDINEZA@2022

JEAN PAUL NKUNDINEZA / UMUSEKE.RW

6 Comments

6 Comments

  1. Gisa

    February 23, 2022 at 10:21 am

    Ngaho nimukurikirane igihe asigaje ubundi se iyi nterahamwe niyo guta ho umwanya puuu kandi yishe abatutsi kandi afite umugore wumututsi kazi munyumvire izi njiji kabsa kubyarana nabantu warangiza ukabica

  2. Njyewe

    February 23, 2022 at 12:45 pm

    Yeweee birebwe neza, ejo batazaba bavuga ibindi. Gusa 1995 kugeza 2021 harimo imyaka 26 ahubwo haba harengaho umwaka 1. Ikindi sinibaza ko RCS yakwibeshya bigeze aha, bariya Bantu Bose basinye Koko bakwibeshya??? Bikaba Ari nubwa 1 ngo bibaye? Sinzi ariko ababishinzwe babigemzure ko ntakarengane karimo. 😔

    • Jonh

      February 23, 2022 at 1:19 pm

      Ubu se umugore we umuzanyemo ngo bigende gute? Mukanya urazanamo n abana , wirengera. Hanyuma usubire muri dossier ye urebe ibyo aregwa neza, ntiharimo kwica kdi Niba 25ans zarageze nibamurekure keretse niba ahubwo barasanze baramukatiye mike. Otherwise Siwe warenza Igihano byaba Ari akarengane.

  3. Jonh

    February 23, 2022 at 1:15 pm

    Ariko rero niba umuntu yarakatiwe 25ans, agafungwa 1995 akarekurwa 2021 , igihe cyararenze ahubwo. Niba nta bindi byaha aregwa bishya yarenganurwa

  4. Ikibasumba

    February 23, 2022 at 1:45 pm

    Akarengane k’ibihekane. ntabwo tuzabakumbura!

  5. City

    February 23, 2022 at 5:21 pm

    Imana mukorera izabahembe mujye mumenya ko mwambaye umubiri n’inyama, kurenganya umuntu koko imyaka yose kdi ntawumushinja kumena amaraso numwe!!abanzi bapanga Imana ipangura!!!muzabazwa byinshi bantu mwica abandi urubozo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI