Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

AMAFOTO: Perezida Kagame na Macky Sall bahuye n’abahanzi bakomeye barimo Fally Ipupa

Perezida Paul Kagame witabiriye itahwa rya Stade yitiriwe Abdoulaye Wade muri Senegal, kuri uyu wa Gatatu ari kumwe na mugenzi we Macky Sall, bahuye n’abahanzi bitabiriye uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kabiri, barimo abafite izina rikomeye muri Africa no ku Isi.

Perezida Kagame na Macky Sall bahuye n’abahanzi bafite izina rikomeye

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko iki gikorwa cyo kubonana n’aba bahanzi cyabaye kuri uyu wa Gatatu nyuma y’amasaha macye bataramiye abitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro iyi Stade.

Ubutumwa bw’ibiro by’Umukuru w’Igihugu bwanyujijwe kuri Twitter, buherekejwe n’amafoto agaragaza Perezida Paul Kagame na mugenzi we Macky Sall bari kumwe n’aba bahanzi barimo Fally Ipupa N’simba ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uretse Fally Ipupa umaze kubaka izina rikomeye, aba bahanzi bahuye na Perezida Kagame na Macky Sall, barimo n’abandi bahanzi bafite izina rikomeye muri Africa nka Ismael Lo na Youssou N’Dour.

Aba bahanzi bahuye na Perezida Kagame Paul na Macky Sall nyuma y’amasaha macye habaye umuhano w’akatarabone wo gutaha iyi stade yitiriwe Abdoulaye Wade iri muri Dakar muri Senegal.

Perezida Kagame yahuye n’aba bahanzi

Ibi birori byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Gashyantare 2022, byari binogeye ijisho aho byaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo ubwo abakuru b’Ibihugu binyuranye barimo Perezida Kagame, Macky Sall wa Senegal na Erdogan wa Turkia batangizaga ikibuga cy’iyi stade bakagitereramo umupira.

Iki gikorwa cyashimishije benshi barimo abari muri stade n’abagikurikiranye ku ikoranabuhanga, cyakurikiwe n’umukino wahuje abanyabigwi muri ruhago muri Senegal ndetse n’abo ku Mugabane wa Africa, warangiye amakipe yombi anganya 1-1.

Kuri Twitter kandi Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Macky Sall uyoboye Africa yunze Ubumwe (AU) na Perezida Paul Kagame bagiranye ibiganiro byihariye, baganira ku ngingo zireba umugabane wa Africa n’umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Senegal.

Yari kumwe na Macky Sall

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI