Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

TourDuRwanda2022: Restrepo wo muri Colombia atwaye Etape ya Kigali- Rubavu

UPDATES: Restrepo Valencia Jhonatan wo muri Colombia ni we utwaye Agace ka gatatu ka Tour Du Rwanda kavaga i Kigali kagana i Rubavu yakoresheje 03h 54’10”

Umunyarwanda waje hafi ni Hakizimana Seth ku mwanya wa 23.

Jhonatan Restrepo wo muri Colombia atwaye Etape ya Kigali-Rubavu

Jhonatan Restrepo yasaga n’uwabasize cyane abona n’akanya ko kwiyereka

 

Kuri uyu wa kabiri Tour Du Rwanda irushanwa rizenguruka u Rwanda basiganwa ku magare rigeze ku munsi wa gatatu, bahagurutse i Kigali bagana i Rubavu ku ntera ya Km 155.9. Abasiganwa bari gushaka amayeri yo gutwara aka gace karekare muri uyu mwaka, Abanyarwanda babiri bari mu b’imbere.

Mu Mujyi wa Musanze hari huzuye abafana baje gushyigikira abakinnyi

Abakinnyi bamaze kugenda Km 91 – Itsinda ry’abakinnyi 10 ryasohotse mu gikundi ryiyunga kuri Bendixen, ririmo Ewart, Ormiston, Tesfazion, Manizabayo, Madrazo, Nsengimana, Mulueberhane, Budiak & Restrepo.

Iri tsinda rifite ikinyuranyo cy’umunota umwe n’amasegonda mirongo ine ’40” ku itsinda ry’abakinnyi 3 bayoboye isiganwa. naho igikundi (Peloton) cyasizweho 2’42”

Isiganwa rigitangira Abakinnyi batanu bacomotse mu gikundi kuri Km 2 bari bamaze kugenda barimo Nsengimana Jean Bosco na Rugamba (Benediction), Madrazo (Burgos), Alba (Drone Hopper) na Ewart (Bike Aid).

Amanota ya mbere ya sprint [kubaduka] yatangiwe kuri Sitasiyo SP kuri Nyirangarama [ku kilometero cya 42,7] yegukanywe na Mugisha Moise [ProTouch] akurikiwe na Pierre Rolland [ B&B Hotels] na Madrazo Angel Ruiz [Burgos].

Amanota y’umusozi wa mbere yatangiwe i Kanyinya ku kilometero cya 5,7. Yegukanywe na Nsengimana akurikiwe na Madrazo, Mugisha Moise na Manizabayo Eric.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI