Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

IFOTO Y’UMUNSI: Ab’i Nyabihu bakiranye ubwuzu umuhungu wabo Imanizabayo Eric

Ubwo abakinnyi b’umukino w’amagare bari mu irushanwa rya Tour du Rwanda bageraga mu Karere ka Nyabihu, abaturage bakiranye ubwuzu Abanyarwanda barimo Imanizabayo Eric, bamwereka ko bamushyigikiye.

Bamwakiranye ubwuzu bati “basige muhungu wacu”

Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Gashyantare 2022, irushanwa ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda, ryerecyeje i Rubavu. Abasiganwa banyuze mu Karere ka Nyabihu ahazwi nko ku gicumbi cy’umukino w’amagare mu Rwanda.

Muri aka Karere ka Nyabihu hasanzwe hakomoka bamwe mu bakinnyi b’umukino w’amagare bubatse amazina mu Rwanda.

Ubwo Imanizabayo Eric yageraga muri aka Karere, yagaragarijwe urugwiro n’abaturage benshi bari bategereje abakinnyi b’Abanyarwanda.

Ifoto yashyizwe kuri Twitter na Minisiteri ya Siporo, igaragaza aba baturage bishimiye kubona Umunyarwanda ari guhatana ari imbere.

Ubutumwa bwa Minisiteri ya Siporo buherekeje iyi foto, bugira buti “Ifoto y’umunsi: Ibyishimo n’umunezero by’abaturage bo muri Nyabihu bakiriye umuhungu wabo Imanizabayo Eric uri gukinira ikipe ya Benediction Ignite.”

Ni ifoto igaragaza ibyishimo by’aba baturage, ku buryo basaga n’abamubwira bati “Nyukira igare ubereke igihandure ubundi uhagere mbere.”

Gusa Abanyarwanda ntibahiriwe n’uyu munsi kuko aka gace ka Kigali-Rubavu kegukanywe n’Umunya-Colombi, Restrepo Valencia Jhonatan mu gihe Umunyarwanda waje hafi ari Hakizimana Seth waje ku mwanya wa 23.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI