Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

TourDuRwanda 2022: Sandy Dujardin ni we utwaye Etape ya Kigali- Rwamagana

UPDATES: 12h59 Sandy Dujardin wa Total Energie ni we wegukanye agace ka kabiri ka Tour Du Rwanda 22 ku ntera Kigali-Rwamagana. Agace ka mbere na ko katwawe n’umukinnyi w’iyi kipe.

Umunyarwanda Uhiriwe Byiza Renus yaje ku mwanya wa gatanu.

Sandy Dujardin wa Total Energie yiyongereye ku batwaye Etape muri Tour Du Rwanda

Etape Kigali-Rwamagana (148.3 km)

1. Dujardin Sandy 03h28’25”
2. Laurance Axel 03h28’25”
3. Restrepo Jhonatan 03h28’25”
4. Mulueberhan Henok 03h28’25”
5. Uhiriwe Byiza Renus 03h28’25”
6. Nielsen Andreas 03h28’25”
7. Bendixen Louis 03h28’25”
8. Donaldson Robert 03h28’25”
9. Mcgill Scott 03h28’25”
10. Mat Amin Mohd Shahrul 03h28’25”

Yishimira gutsinda

Etape ya Kigali -Rwamagana yabonye nyirayo

12h15 Bamaze kugenda Km 115 – Umunyarwanda Mugisha Samuel ari mu bakinnyi batatu bari imbere.

Abakinnyi bamaze kugenda Km 100 zirenga bagana i Rwamagana

12h09 Bamaze kugenda Km 103 – Abakinnyi 4 ari bo Ormiston (Pro Touch), Mol (Bike Aid), S.Mugisha (Pro Touch), na Merchan (Drone Hopper) basohotse mu gikundi.

11h28 Amanota y’agasozi ka kabiri yatangiwe i Ntunga ku kilometero cya 69,6. Yegukanywe na Sabbahi akurikiwe na Hayter.

Bamaze kugenda Km 70 – Maatougui abo bari kumwe baramusize. Ubu noneho isiganwa riyobowe n’abakinnyi 3 : Hayter, A.Stockman, Sabbahi.

Hayter, A.Stockman, Sabbahi ubu ni bo bayoboye

 

10h27 Bamaze kugenda ibilometero 32, abakinnyi 4 bari imbere basizeho igikundi (peloton) iminota ine n’amasegonda mirongo ine (4’40” ).

Igikundi cyimaze gusigara iminota irenga 4

10h20 a.m

Amanota y’agasozi ka mbere atangiwe Kibagabaga ku kilometero cya 20,2 yegukanywe na Maatougui akurikiwe na Hayter.

Abakinnyi bamaze gusiga igikundi umunota umwe n’amasegonda 45. Maatougui wa Maroc na Lagab wa Algeria bakurikiye Hayter na Sbbahi ariko basizwe amasegonda 50.

Abram Stockman na Maatougui Nasr Eddine (Morocco) bashakisha Hayter na Sbbahi bo bamaze gucomoka

 

 

Inkuru ya Banje: Kuri uyu wa Mbere isiganwa rizenguruka u Rwanda basiganwa ku magare riri ku munsi wa kabiri, barava i Kigali bazenguruke ahantu hanyuranye, berekeze i Rwamagana na ho barahazenguruka inshuro 10 haboneke itsinda ako gace.

Abasiganwa bahagurukiye kuri Satde Amahoro

Abakinnyi babiri Hayter wa GBR na Sabbahi wa Maroc ni bo bari imbere nyuma y’ibilometero birenga 8 bimaze gukorwa.

Igikundi cyasigaye inyumaho amasegonda 40.

Tour du Rwanda 2022 agace ka Kabiri biteganyijwe ko abakinnyi bakora intera ya Km 148,3K.

Bahagurukiye kuri Sitade Amahoro berekeza i Rwamagana.

 

Imihanda bacamo:

Bunyuze Stade Amahoro – Airtel – Chez Lando – Gishushu – KBC – bakate kuri Cadillac – bafate Poid Lourds – Kinamba – bazamuke Yamaha – Traffic Police – Nyabugogo – Gatsata – Karuruma – Nyacyonga – bakate bagana Gasanze – Batsinda – Kagugu – mu Kabuga ka Nyarutarama – bakate berekeza Kibagabaga – Kimironko – Zindiro –  Free Economic Zone – kuri 15 – ku Mulindi – Inyange Industries – bambuke hakurya ku bitaro bya Masaka – binjire mu mujyi i Kabuga – bakomeze Rugende – Nyagasambu – Ntunga – Rwamagana – banyure Poid Lourds – kuri SP Rwamagana – Dereva Hotel. Bazazenguruka inshuro 10 i Rwamagana : Dereva Hotel – mu mujyi i Rwamagana – Byimana – Poid Lourds – bagaruke kuri Dereva Hotel ari na ho bazasoreza ku nshuro ya 10.

Agace ka Rwamagana gaheruka gutwarwa na Azzedine Lagab muri 2018, Uwizeyimana Bonaventure yagatwaye muri 2017 na Mekseb Debesay wakegukanye muri 2015.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/tourdurwanda-2022-umunsi-wa-mbere-umunyarwanda-waje-hafi-ari-ku-mwanya-25.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UPDATES & AMAFOTO

AMAFOTO @TourDu Rwanda Twitter

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI