Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Perezida Kagame ari muri Senegal yitabiriye itahwa rya Stade nshya

Perezida Paul Kagame yageze muri Senegal, aho yakiriwe na mugenzi we Macky Sall, kuri uyu wa Kabiri bazataha Stade nshya yitwa Senegal international Stadium iri mu Mujyi wa Diamniadio.

Perezida Paul Kagame ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege i Dakar

Kagame yahuriye muri Senegal n’Umukuru w’Igihugu cya Turukiya, Recep Tayyeb Erdogan uru mu ruzinduko kuri uyu mugabane na we akazitabira uriya muhango.

Sitade ya Diamniadio izafungurwa kuri uyu wa Kabiri ifite imyanya ibihumbi 50, uretse gukinirwa umupira w’amaguru izajya inaberaho n’indi inyuranye.

Umukino uzayikinirwaho bwa mbere ifungurwa uzahuza abamamaye muri ruhago ya Africa n’abamamaye bakomoka muri Senegal.

Ikibuga cy’iyi Stade kizanakinirwaho umukino Senegal izakiramo Misiri mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi uzaba tariki 28 Werurwe, 2022.

Diamniadio ni Umujyi uri kubakwa muri Km 30 uvuye i Dakar, Perezida Macky Sall ashaka kuhateza imbere cyane mu rwego rw’ibikorwa remezo n’ishoramari mu rwego rwo kuzamura ubukungu bwa Senegal.

Perezida Paul Kagame asuhuzanya na Perezida Macky Sall basanzwe ari inshuti

Perezida Turukiya, Recep Tayyeb Erdogan na we yageze i Dakar avuye i Kinshasa

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

3 Comments

3 Comments

  1. Safari

    February 22, 2022 at 8:48 am

    Naho iya Gahanga se harya igeze hehe yubakwa?

  2. Ndengejeho Henry

    February 22, 2022 at 11:27 am

    Halya ubwo Perezida ari mu butumwa cyanga ni urugendo ku giti cye? Mbibarije ko ntajya mbona ingengo y’imali igamije gutaha ibibuga by’umupira!

    • Mugisha

      February 22, 2022 at 2:23 pm

      icyo kibazo uzajye kukibaza perezida wa Repubulika we kukibaza umunyamakuru, kuko siwe ushinzwe amakuru ava muri Perezidanse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI