Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Musanze: Bakomeje gushakisha imirambo y’abagore babiri barohamye muri Ruhondo

Abagore babiri bo mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze barohamye mu kiyaga cya Ruhondo, imirambo yabo ntiraboneka, gusa abandi bantu bane bari kumwe mu bwato babashije kurohorwa na Polisi ishinzwe umutekano wo mu mazi.

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi ikomeje gushakisha imirambo

Iyi mpanuka y’ubwato mu Kiyaga cya Ruhondo yabaye ku wa Gatandatu, tariki 19 Gashyantare 2022, ubwo bwari butwaye abaturage batandatu bavuye kurema isoko rya Nyanga mu Murenge wa Kinoni, mu Karere ka Burera batashye mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze.

Ubu bwato bwararohamye bitewe n’umuyaga wabaye mwinshi mu mazi kandi butujuje ibisabwa kuko ari ubw’ibiti.

Ibi byiyongeyeho ko aba baturage batari bambaye imyambaro yabugenewe ituma batarohama (life jacket) kandi ari benshi kuko ubu bwato bukoreshwa mu kuroba muri iki kiyaga bwagenewe gutwara umuntu umwe.

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’Abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alexis Ndayisenga, aganira n’UMUSEKE yavuze ko bagikomeje gushakisha imirambo y’aba bagore.

Yadutangarije ko impanuka yatewe n’amakosa yakozwe yo kujya mu bwato butagenewe gutwara abagenzi kandi ari benshi barenze ubushobozi bwabo.

Ati ‘‘Kuva impanuka ikiba kugeza ubu turacyashakisha imirambo yabo ntabwo iraboneka. Ubwato barimo bwagenewe kuroba ndetse n’ubushobozi bwabo ntibugomba kurenza abantu babiri kuko ari akato gato, bo bagiyemo ari batandatu n’imizigo yabo byumvikana ko impanuka yatewe n’ubwinshi bw’abantu bagiyemo.”

SP Alexis Ndayisenga, akomeza asaba abaturage bakoresha inzira z’amazi kujya bitwararika kandi bakirinda gukoresha ubwato butujuje ibisabwa ahubwo bakagenda mu mato yemewe harimo afite moteri kandi bakibuka kwambara umwambaro w’ubwirinzi.

Yagize ati ‘‘Mbere yo kujya mu bwato bagomba kubanza kureba ko bwujuje ibisabwa bufite moteri n’amajire yabugenewe yo kwambara, ikindi ntibagomba kurenza umubare w’abantu ubwato bwagenewe gutwara.

Abaturage bitonde barinde ubuzima bwabo kuko impanuka yo mu mazi iragoye ko wayirokoka mu gihe utanazi koga cyangwa mu biyaga harimo umuyaga mwinshi. Abatwara ubwabo nabo bagomba kubahiriza amabwiriza bagakumira ko hari impanuka zabaho.’’

Ubu bwato abari baburimo bavuze ko bwari butwawe n’umwana utarageza imyaka y’ubukure.

Ubusanze mu kiyaga cya Ruhondo hakoramo amato atwara abaturage afite moteri, abakoresha ubutemewe n’abarenga ku mabwiriza bakaba bafatwa na Polisi ishinzwe umutekano wo mu mazi ikorera muri iki kiyaga kandi bakabihanirwa.

Abagore babiri bapfiriye muri iyi mpanuka ni Dusengimana Beatrice w’imyaka 31 na Nyiramacyababo Angelique w’imyaka 35.

Abarokowe ari bazima ni Niyonshuti Elisa w’imyaka 11 bivugwa ko ariwe wari utwaye ubwato, Niyogisubizo Elia w’imyaka 12 na Hakorimana Tharcisse w’imyaka 45 ndetse n’undi mwana w’imyaka ine, aba bose bakaba aria bantu ba hafi mu muryango.

Imirambo y’abagore babiri barohamye mu kiyaga cya Ruhondo ikomeje kuburorwa irengero

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI