Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Izindi ndimi tuzige ariko tumenye ko umwana w’Umunyarwanda adatandukana n’Ikinyarwanda- Bamporiki

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Edouard Bamporiki yasabye abarezi n’ababyeyi kwibuka ko umwana w’Umunyarwanda akwiye guhora atozwa ururimi rw’Ikinyarwanda, akiga indimi z’amahanga ariko ntacutswe no ku Kinyarwanda kuko ari rwo rurimi afitanye na rwo isano-muzi.

Hon Bamporiki yibukije ko Indimi z’amahanga abantu bakwiye kuziga ariko ntizibagize Ikinyarwanda

Hon Bamporiki Edouard yabivuze kuri uyu wa 21 Gashyantare, tariki yahariwe Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi kavukire, aho ku ruhande rw’u Rwanda wahawe insanganyamatsiko igira iti “Tubungabunge Ikinyarwanda, umusingi w’ubumwe n’agaciro by’Abanyarwanda”

Bamporiki Edouard wari mu ishuri ry’abakobwa rya FAWE-Gisozi, yumvise ibihangano by’abanyeshuri biga muri iri shuri birimo imivugo n’indirimbo bigaruka ku kamaro k’ururimi rw’Ikinyarwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yashimiye aba bana ku bihangano byabo byiza bikundisha Abanyarwanda ururimi rwabo kavukire.

Hon Bamporiki yibukije ko ururimi rw’Ikinyarwanda ari umuhuza w’Abanyarwanda, rukaba runahatse imiterekerereze n’imigirire byabo.

Yagize ati Iyo tuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda, turuvuga nk’ururimi ruduhuza ariko ruhatse intekerezo zidutunze.”

Yavuze ko ubuhanga n’ubumenyi bya muntu, bishingira ku ntekerezo ze kandi “intekerezo zose zishingira ku ndimi kavukire.”

Bimwe mu bigo n’ababyeyi biganjemo abo mu mijyi, bakunze kugaragaza ko abana babo bakwiye gukura bavuga indimi z’amahanga aho kuvuga Ikinyarwanda aho bimwe mu bigo by’amashuri byanakunze kujya bishyiraho ibihano bigayitse ku bana bavugaga Ikinyarwanda.

Ni ibintu byakunze kunengwa n’abaharanira itembere ry’ururimi rw’Ikinyarwanda, bagaragaza ko umwana w’Umunyarwanda adakwiye kubuzwa kuvuga ururimi afitanye isano rikomeye na rwo.

Hon Bamporiki, uyu munsi yabigarutseho yibutsa ababyeyi n’abarezi ko umwana yakwiga indimi z’amahanga nk’izo guhahisha ariko akanatozwa kuvuga ururimi rwe kavukire.

Yagize ati “Barezi, babyeyi mureke dukomere ku rurimi gakondo, ururimi kavukire. Izindi tuzige tuzimenye ariko tumenye ko umwana w’Umunyarwanda adatandukana narwo.”

Hon Bamporiki yanibukije ko hari intekerezo z’u Rwanda bigoye kuzisobanura mu zindi ndimi, bityo ko kutarwigisha abana bihwanye no kubatandukanya na zo.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/amb-masozera-yanenze-abantu-bagira-ubunebwe-bwo-kuvuga-ikinyarwanda.html

Ubwo Bamporiki yari ageze kuri FAWE-Gisozi

Abanyeshuri bagaragaje ubuhanga mu rurimi rw’Ikinyarwanda

Abana b’Abanyarwanda bakwiye gutozwa Ikinyarwanda

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. Mukakalisa Cecilia

    February 21, 2022 at 5:05 pm

    Ururimi urumenya cyane cyane iyo uruvuga kenshi. Niyo mpamvu ikibazo kitari ku banyeshuri ahubwo ku babyeyi n’abandi bahura n’abo banyeshuri. Abanyeshuri si amadebe. Barajijutse ariko umulyango muri rusange ukabatobera. Tekereza utavuze “afande” ko yatanze “umusada” bivuze ko waba uri “mugo”!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI