Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Ikipe ya Bandari FC yirukanye umutoza Casa Mbungo André

Nyuma y’amezi 13, Casa Mbungo André wari umutoza mukuru wa  Bandari FC yo muri Kenya yirukanwe n’iyi kipe nyuma yo kudatanga umusaruro yari yitezweho.

Umusaruro muke watumye Casa Mbungo Andre atandukana na Bandari FC

Itandukana rya Casa Mbungo na Bandari FC ryamenyekanye kuri iki Cyumweru, tariki 20 Gashyantare 2022, gusa amakuru ahari ni uko iki cyemezo cyari cyafashwe ku wa Gatandatu nyuma y’uko impande zombi zigiranye ibiganiro bakemeranya gutandukana.

Umusaruro nkene ukaba ari wo watumye Casa Mbungo yirukanwa kuko mu mikino 13 yaherukaga gutoza yatsinzemo imikino ibiri gusa, ni mu gihe ubwo yatangiraga shampiyona yari yahawe abakinnyi yifuza bamufasha harimo Chris Ochieng, Faraj Ominde, Andrew Juma, Boniface Mwagemi n’abandi.

Asize iyi kipe ku mwanya wa cyenda n’amanota 26, muri shampiyona akaba yari amaze gukina imikino 18, atsinda itandatu, anganya imikino umunani. Bandari FC irarushwa na Homeboyz iyoboye shampiyona amanota 11.

Muri Mutarama 2021, nibwo Casa Mbungo wari uvuye muri Gasogi United yagizwe umutoza mukuru wa Bandari FC asimbuye Ken Odhiambo, nyuma y’ukwezi ageze muri iyi kipe yahawe igihembo cy’umutoza mwiza w’ukwezi.

Casa yafashije Bandari kuza ku mwanya wa gatatu muri Shampiyona y’umwaka wa 2020-2021, Bandari FC ikaba yari ifite amanota 53, ikurikira KBC yari ku mwanya wa kabiri n’amanota 62 na Tusker yari yegukanye shampiyona n’amanota 65.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI