Connect with us

Hi, what are you looking for?

Afurika

AMAFOTO: Perezida w’u Burundi yagiye gusarura ibirayi ataha abyikoreye

Ni gake Umukuru w’Igihugu agaragara ari kumwe na rubanda rwa giseseka bakunkumura imbagara mu murima, uw’u Burundi Perezida Ndayishimiye Evariste kuri uyu wa Mbere yajyanye n’umugore we gusarura ibirayi, ndetse bombi biremeka igifuka cyabyo basa nk’abatashye.

Ndayishimiye yikoreye umufuka w’ibirayi ndetse n’umugore we yikoreye undi

Ku Cyumweru nibwo Ndayishimiye yavuze i Burayi mu nama yahuje Africa n’Ibihugu by’Uburayi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere azinduka iya rubika ajya gusarura ibirayi ku musozi wa Matongo, muri Komine ya Ndava mu Ntara ya  Mwaro.

Nk’uko biri kuri Twitter ya Ntare Rushatsi ikoreshwa n’Ibiro bya Perezida mu Burundi, uyu murima basaruragamo ni uw’umuryango wa Perezida.

Perezida Ndayishimiye ngo yishimiye umusaruro wabonetse.

Mu bamuherekeje gusarura harimo Umuyobozi w’Intara ya Mwaro  Col Gasanzwe Gaspard, ndetse n’abakozi b’Intara n’abaturage basanzwe baturanye n’isambu ya Perezida Ndayishimiye.

Bamwe mu babonye amafoto bashimishijwe no kubona Umukuru w’Igihugu yikoreye umufuka w’ibirayi, ngo ni urugero rwiza ku bandi.

Uyu murima wa Perezida Ndayishimiye bakunze kwita General Neva ufite ubuso bwa Ha 6 wasaruwemo Toni 60 z’ibirayi nk’uko umwe mu bayobozi mu Ntara ya Mwaro yabibwiye Radio televiziyo y’u Burundi.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

4 Comments

4 Comments

  1. nkurayija venuste

    February 21, 2022 at 5:25 pm

    APO SAWA MUZEE !!!!

  2. nkunda

    February 21, 2022 at 5:56 pm

    Sebahinzi rwose.

  3. Umukode

    February 22, 2022 at 4:42 am

    Abaturage bakunda abayobozi nk’aba baba mu buzima bao kwicisha bugufi

  4. Buja

    February 23, 2022 at 8:52 am

    Nguyu umuyobozi nyawe abaturage bafatiraho urugero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI