Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

TourDuRwanda 2022: Umunsi wa mbere Umunyarwanda waje hafi ari ku mwanya 25

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 20 Gashyantare 2022, ni bwo hatangiye irushanwa rya Tour du Rwanda 2022 rizenguruka igihugu mu gihe cy’iminsi umunani, umunsi wa mbere ntiwahiriye Abanyarwanda uwaje hafi ari ku mwanya wa 25.

UHIRIWE Byiza Renus yaje ku mwanya wa 25

Agace ku uyu munsi kegukanwe na Alexandre Geniez.

Abakinnyi bagabanyije mu makipe 19 yaturutse mu bice byose by’Isi babyukiye mu muhanda wo kuri Kigali Arena bakora intera y’ibilometero 4,0 aho buri wese yagendaga ukwe.

Alexandre Geniez w’imyaka 33 yegukanye aka gace nyuma yo gukoresha iminota ine n’ibice 41, arushije Restrepo Johnathan wa Androni, wakoresheje 4’47”.

Main Kent ukinira Pro Touch, yahawe igihembo cy’umunyafurika witwaye neza, Laurance Axel ukinira  B&B Hotels yahawe igihembo cy’umukinnyi wagaragaje guhatana kurenza abandi.

Umunyarwanda waje ku mwanya wa hafi ni UHIRIWE Byiza Renus ku mwanya wa 25,  yakoresheje iminota itanu n’isegonda rimwe.

Nta gihindutse kuri uyu wa Mbere tariki 21 Gashyantare, 2022 abakina Tour DU Rwanda barajya i Rwamagana (148.3 Kms), bazagaruke i Kigali, ku wa Kabiri berekeze i Rubavu.

Alexandre Geniez Umufaransa ukinira Total Energie ni we watwye agace ka mbere ka Tour Du Rwanda 2022 ahita anahabwa umwambaro w’umuhondo

 

Urutonde rusange rw’uko bakurikiranye mu gace ka mbere

1 GENIEZ Alexandre TOTALENERGIES FRA 04’41’’65
2 RESTREPO VALENCIA Jhonatan DRONE HOPPER – ANDRONI COL 04’47’’34
3 DUJARDIN Sandy TOTALENERGIES FRA 04’48’’28
4 DREGE André TEAM COOP NOR 04’50’’63
5 LAURANCE Axel B&B HOTELS – KTM FRA 04’50’’89
6 HAYTER Leo GRANDE-BRETAGNE GBR 04’51’’24
7 MACKELLAR Alastair 10082355206 ISRAEL – PREMIER TECH AUS 04’53’’10
8 GOLDSTEIN Omer 10009246710 ISRAEL – PREMIER TECH ISR 04’55’’31
9 DONALDSON Robert GRANDE-BRETAGNE GBR 04’56’’09
10 NIELSEN Andreas Stokbro TEAM COOP DEN 04’56’’32
25 UHIRIWE Byiza Renus RWANDA RWA 05’01’’74
28 HAKIZIMANA Seth RWANDA RWA 05’03’’82
30 MUHOZA Eric RWANDA RWA 05’05’’02
43 MUGISHA Moise PROTOUCH RWA 05’07’’56
45 IRADUKUNDA Emmanuel RWANDA RWA 05’08’’00
49 MUGISHA Samuel PROTOUCH RWA 05’09’’48
60 BYUKUSENGE Patrick BENEDICTION IGNITE RWA 05’15’’19
62 NSENGIMANA Jean Bosco BENEDICTION IGNITE RWA 05’16’’68
74 NIYONKURU Samuel RWANDA RWA 05’23’’63
79 UWIDUHAYE – BENEDICTION IGNITE RWA 05’26’’91
84 MANIZABAYO Eric BENEDICTION IGNITE RWA 05’33’’13
86 RUGAMBA Janvier BENEDICTION IGNITE RWA 05’34’’23

Agace ka mber eka Tour Du Rwanda kabaye mu mvura nyinshi cyane

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

1 Comment

1 Comment

  1. mahoro jack

    February 21, 2022 at 1:14 pm

    Abanyarwanda se twaba dutinya imvura ra, cyangwa abaje noneho ni hatari cyane uyu mwaka?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI