Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Rwamagana: Abantu 7 barimo umugore bakurikiranyweho ubujura bucukura inzu

Polisi ikorera mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Gashyantare yafashe abantu barindwi bacyekwaho kuba mu itsinda ry’abibaga abaturage mu Karere ka Rwamagana. Bafatanwe bimwe mu bikoresho bibaga harimo moto yo mu bwoko bwa TVS bicyekwa ko nayo bari bayibye.

Akarere ka Rwamagana mu Ntara y’i Burasirazuba

Mu bafashwe barimo umugore witwa Mukankiko Esperance w’imyaka 34, Polisi ivuga ko ari we wari ushinzwe gushaka abagura ibyo bibye.

Undi ni Majyambere Jean d’Amour w’imyaka 47 ni umugabo w’uriya Mukankiko. Nyungura Merivien w’imyaka 28, Hakizimana Louis bakunze kwita  Gakote afite imyaka 35, Habimana Emmanuel bakunze kumwita Emile w’imyaka 40, Muyizere Gilbert w’imyaka 24 na Dukuzimana Jean Pierre w’imyaka 23.

Bafatiwe mu Murenge wa Mwurire, Akagari ka Ntunga, Umudugudu wa  Cyimbazi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana  yavuze ko  bariya bantu bafatiwe  mu rugo rwa Mukankiko Esperance n’umugabo we Majyambere Jean d’Amour.

Muri urwo rugo hafatiwemo ibintu binyuranye birimo Moto yari yibwe ifite ibirango RF 696 H, amagare atatu, Camera igezweho yo gufotora (digital camera), ibikoresho byifashishwa mu guteka icyayi (cattle), amashyiga ya gaz, radiyo nini ebyiri, ibikapu bine n’ibindi bikoresho byo mu nzu.

SP Twizeyimana yagize ati ”Uriya Mukankiko ni we wari umukomisiyoneri w’ibintu bariya bantu babaga bibye barimo n’umugabo we Majyambere. Biriya bintu byose byafatiwe muri urwo rugo bategereje abaguzi babyo.”

Yavuze ko gufatwa kwabo byaturutse kuri moto yibwe umuturage wo mu Murenge wa Nyakariro muri Rwamagana atanga ikirego, Polisi itangira kuyishakisha.

Hakoreshejwe ikoranabuhanga rya GPS ryaje kugeza Abapolisi mu rugo rwa Majyambere na Mukankiko baba ariho basanga iyo moto na biriya bikoreso byose.

Yakomeje avuga ko moto yari yibwe na Habimana Emmanuel na Dukuzimana Jean Pierre mu Murenge wa Nyakariro naho Nyungura Merivien yari yazanye igare yibye muri Gikomero.

SP Twizeyimana akomeza avuga ko bariya bantu bose bamaze gufatirwa muri ruriya rugo bahise bemera icyaha bemera ko bari bazanye ibyo bibye ngo bishakirwe isoko.

Bavuze ko ibintu babyiba mu bice bitandukanye mu Karere ka Rwamagana no mu tundi Turere tuhakikije bifashishije ibikoresho nk’ibisongo, ibyuma, imihoro n’imfunguzo z’amoko atandukanye bafunguza cyangwa batobora inzu, ibi na byo barabifatanwe.

Polisi ivuga ko batanu muri aba bantu atari ubwa mbere bafatiwe mu byaha by’ubujura kuko harimo abagiye babifatirwamo ndetse inkiko zirabibahamya barafungwa.

Mu mwaka wa 2005  Habimana Emmanuel yafunzwe imyaka 5, afungirwa muri Gereza ya Nyarugenge kubera ubujura, mu 2019 Dukuzimana yakatiwe imyaka 2 afungirwa muri Gereza ya Ntsinda kubera ubujura, mu mwaka wa 2021 Majyambere Jean d’Amour yafuzwe inshuro ebyiri afungirwa muri Kigali Transit Center kubera ubujura, kimwe na  Nyungura Merivien na we yafungiwe muri icyo kigo azira ubujura na Hakizimana Louis bakunze kwita  Gakote na we yari aherutse gufungurwa muri Kigali Transit Center.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yaboneyeho gukangurira abantu gushaka imirimo bakora bakareka ibyaha birimo ubujura. Yanakanguriye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe hari abo babonye biba cyangwa babacyeka.

Bariya bose uko ari barindwi bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rwamagana kugira ngo hatangire iperereza.

Polisi kandi ikorera mu Karere ka Gatsibo mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 17 Gashyantare, 2022 yafatiye mu cyuho  Ndayambaje Paul w’imyaka  29 na   Ndayishimiye Jean Damascene w’imyaka 28 bafite moto bari bamaze kwambura umuturage, bafatanwa televiziyo ntoya eshatu, radiyo nini, igikapu cyarimo DVD na Decoder, banafatwanwe imfunguzo nyinshi, inyundo n’ibindi byuma bifashishaga mu gutobora inzu z’abaturage bagiye kwiba.

Ibikoresho bitandukanye byafatanywe bariya bantu

 

Icyo itegeko rivuga

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI