Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Gicumbi: Abaturiye umupaka wa Gatuna begerejwe ibicuruzwa 

Bamwe mu baturage baherereye mu Murenge wa Cyumba ku mupaka wa Gatuna, bavuga ko bashimishijwe no kwegerezwa ibicuruzwa hafi yabo, ubusanzwe ngo bajyaga kurangura mu Mujyi wa Byumba bikabafata igihe ndetse n’igihombo ku barangura ibyo gucuruza.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare, Minisitiri Gatabazi yasuye ririya soko ryo ku mupaka

Ni gahunda yashyizwe mu bikorwa n’ubuyobozi bufatanyije n’Urugaga rw’Abikorera, aho abaturage begerejwe ibicuruzwa birimo kawunga, umuceri n’ibindi abaturage bakenera cyane mu rwgeo rwo kubarinda igihombo bajya kurangura kure, ndetse no kubafasha kubona ibicuruzwa hafi batarinze kwambuka umupaka bajya Uganda.

Ikibazo cyo kurangura mu mujyi wa Byumba  cyangwa  muri Kigali ku baturutse mu Murenge wa Cyumba, bavuga ko byari akazi katoroshye ndetse ko byabatwaraga igihe kinini n’amafaranga yo gutega ibinyabiziga akabateza igihombo, gusa ngo kuba begerejwe ibicuruzwa byacyenera cyane, barakomeza kwiteza imbere nta gusiragira mu nzira.

Katonda William twaganirije ukorera mu Murenge wa Cyumba, avuga ko byanagabanyije abambukiranyaga umupaka banyuze mu nzira zitemewe, ndetse ko  kwegerezwa ibicuruzwa ku mupaka wa Gatuna hari byinshi bicyemuye cyane  haba ku bacuruzi ndetse n’abaturage bakenera ibyo kurya ubwabo.

Avuga ko hari  n’igihe bakeneraga nk’agafuka kamwe ka kawunga yo kurya bigatuma bambukiranya umupaka, kandi bakanyura mu nzira zitemewe, bimwe mu bishobora  guteza ikibazo cy’umutekano hagati y’abaturage n’inzego zitandukanye, nk’izishinzwe abinjira n’abasohoka, by’ umuwihariko ab’umutekano dore ko bamwe bajya kubigura hakurya y’umupaka mu masaha ya nijoro.

Katonda agira ati: ”Ibi bicuruzwa batwegereje bije gufasha byinshi, bamwe bategaga imodoka bajya mu mujyi wa Byumba cyangwa Kigali ku bifite, gusa kuba banabishyizwe ku giciro cyo hasi biratuma nta muntu uzongera gusiragira cyangwa ngo atekereze kujya hakurya y’umupaka mu buryo butemewe, kuko byamuteranya n’ inzego zitandukanye harimo n’abashinzwe umutekano.”

Begerejwe ibicuruzwa bitandukanye bakenera buri munsi

Manizabayo Aline na we yemeranya na mugenzi we Katonda, gusa akavuga ko nubwo bikemuye ikibazo cy’abambukaga bajya gushaka ibyo kurya kubera inzira yo kwambukiranya ariyo ibabera  hafi kurusha uko wajya mu mujyi wa Byumba, ko  nta rundi rwitwazo kuko babishyize mu marembo ugeraho mbere yo kwambuka ujya hakurya.

Ati: ”Kutwegereza ibicuruzwa n’ibyo kwishimirwa, gusa  hanakenewe ingamba zituma bakurikirana umunsi ku munsi abajya hakurya bagamije kwinjiza ibiyobyabwenge, kuko na bo bakurikirayo amafaranga atari macye, na bo bitwikira ijoro kandi ntibatinya ko bahura n’inzego z’umutekano.”

Yongera ati: ”Niba na bo bazabegereza inzoga zo gucuruza hano hafi ntitubizi, batwegereje ibyo kurya ni byiza, ariko  ubuyobozi buzabafashe kureba icyo bakora bajye bakurikiranwa umunsi ku munsi  barebe ko batambutse ngo basubire kwinjiza kanyanga n’ ibindi biyobyabwenge bitwicira abaturage.”

Mukeshimana Afisa ni umukozi ushinzwe ikigega (stock) cy’ibicuruzwa byegerejwe  abaturage  mu Murenge wa Cyumba ku mupaka wa Gatuna, avuga ko ku bufatanye bw’ubuyobozi n’abikorera batekereje bimwe mu bicuruzwa bikunze gukenerwa  cyane  n’abaturage ba Cyumba, gusa ngo iby’ibanze cyane barabihagejeje.

Agira ati: “Dufitemo kawunga bita Impano ibiro 25 bigura Frw 14 500, ibiro icumi ni Frw 6000 naho ibiro bitanu ni Frw 3, 200, hari  na kawunga bita Super ituruka mu Karere ka Kamonyi igura Frw 5,200, harimo n’ amavuta, umuceri bita Buryohe, umuceri w’Umutanzaniya n’ibindi:”

Usibye ibyo kurya, banegerejwe ibikoresho bikenerwa cyane iby’isuku, ibyo kunywa banasabwa kumenya ko imbogamizi bahura na zo ku bijyanye n’igiciro cy’ibicuruzwa bajya babimenyesha hakiri kare kugira ngo abaturage badakomeza guhura n’igihombo.

Mu ntangiriro z’ uku kwezi, ku wa 03 Gashyantare 2022 Minisitiri  w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yasuye iri soko riri ku mupaka wa Gatuna, abasaba no kumenya  kunyurwa n’ibikorerwa  mu gihugu cyawe (Made In Rwanda), ahubwo bakavuga ibikenewe ngo begerezwe ibyujuje ubuzirangenge.

Gatabazi na we yahayiye kawunga muri iri soko kuko yahasanze igiciro cyaragabanyijwe cyane.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Evence NGIRABATWARE
Umuseke.rw/Gicumbi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI