Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Bugesera: Amakipe y’abafite ubumuga ari gukina imikino ya kimwe cya kabiri muri Shampiyona ya Sitball

Amakipe 20 y’abafite ubumuga mu bagabo n’abagore yahuriye mu Karere ka Bugesera mu mikino ya kimwe cya kabiri cya shampiyona y’umukino wa Sitball, Abafite ubumuga bakaba bashima intambwe yatewe mu kubaha urubaga ngo bagaragze ko bashoboye nk’abandi kandi bakabona akanya ko gusabana muri siporo.

Gicumbi Stars y’abagore bafite ubumuga yaje mu makipe yitwaye neza itsinda imikino ine muri itandatu

Ni imikino yatangiye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 19 Gashyantare 2022, kuri Sitade y’Akarere ka Bugesera ahahuriye amakipe y’Uturere yahagarariye zone aturukamo uko ari eshanu, Amajyepfo, Amajyaruguru, Uburengerazuba, Uburasirazuba n’Umujyi wa Kigali.

Uturere twa Gicumbi, Bugesera, Kirehe, Rulindo, Kayonza, Ruhango, Musanze, Nyanza na Nyamasheke tukaba twari duhagarariwe mu bagabo n’abagore, gusa Akarere ka Karongi kari kaserutse mu bagabo naho Ngoma iseruka mu bagore.

Bamwe mu bakinnyi n’abatoza baganiriye n’UMUSEKE, bashimangira ko uyu mukino wa Sitball ubakura mu bwigunge nk’abafite ubumuga bakabasha gusabana n’abandi bo mu tundi turere.

Amina Siyadjari ni umukinnyi w’ikipe y’abagore ya Nyanza, avuga ko shampiyona ya Sitball yabakuye mu bwigunge ndetse bakabasha no gusabana na bagenzi babo.

Ati “Iyi mikino icyo ivuze ni uko ikura abafite ubumuga mu bwigunge bakabasha gusabana, ubuyobozi buba bwateguye neza uretse ko Uturere twose tutabishyiramo imbara ngo amakipe yiyongere.”

Asman Gashirabake Patrick ukinira ikipe ya Gicumbi Stars mu bagabo y’Akarere ka Gicumbi, ahamya ko iyi mikino ya kimwe cya kabiri amakipe yose akomeye, gusa kuba mu mikino itanu bakinnye batsinze umwe byatewe no guhindura ikirere bari basanzwe bakiniramo.

Agira ati “Imikino irakomeye kuko amakipe yose ahagarariye ama-league aturukamo, yose urabona ko yakoze. Twatsinze umukino umwe muri itanu ariko ntituracika intege kuko dutsinze isigaye twajya kuri finale. Twagowe n’uko ikibuga ari gito rero byadusabye ko dukina twugarira, ikirere cya hano cyatugoye kuko hano harashyuha. Iyi mikino yadukoreye ubuvugizi nk’abafite ubumuga ku buryo bushoboka, bigaragaza ko abafite ubumuga bashoboye, impano ziri kuzamurwa ari na yo mpamvu dushima abagize uruhare mu guteza imbere iyi mikino y’abafite ubumuga.”

Gicumbi Stars y’abagabo

Mpayimana Faustin ukinira ikipe y’abafite ubumuga mu mukino wa Sitball mu Karere ka Kayonza, na we ahamya ko iyi mikino ibafasha gusabana n’abandi.

Yagize ati “Icya mbere turasabana, tukamenyana kandi bikadukura mu bwigunge. Shampiyona iba iteguye neza mu buryo bushoboka ariko bakosoye ku mitegurire yayo byarushaho kuba byiza.”

Umutoza mukuru w’amakipe ya Gicumbi Stars, Nyirimanzi Philibert, agaruka ku buryo iyi mikino yagenze yavuze ko amakipe bahuye nabo yabarushije ubunararibonye gusa ngo yanagowe no kuba atoza amakipe abiri ari umwe.

Ati “Abakobwa twakinye imikino 6 mu icyenda igomba gukinwa twatsinzemo ine. Abagabo imikino itanu twatsinze umwe ariko twahuye n’imbogamizi zirimo kuba abana bacu ari bato nta bunararibonye bafite, hari no kuzamura amakipe abiri uri umutoza umwe. Mwabobonye ko imikino igenda igongana noneho bikaba ngombwa ko negera abagore umudamu unyungirije agasigarana abagabo.”

Nyirimanzi Philibert avuga ko bakomeje kuzamura impano z’abafite ubumuga mu mukino wa Sitball kuko bamye Akarere  ka Gicumbi ari isoko y’abakinnyi bakomeye. Agahamya ko iyi shampiyona ifasha abafite ubumuga kumva ko ubuzima bukomeje mu gihe ahuye n’abandi bagasabana.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga mu Karere ka Gicumbi,  Twagirumukiza Emmanuel, avuga ko iyi mikino yafashije abafite ubumuga kwisanzura ndetse bakaniga harimo kwihangira umurimo nk’uko Gicumbi Stars yashinze koperative ikora ibikorwa birimo ubudozi.

Yagize ati “Iyi mikino ituma abantu bitinyuka bakaganira mu gihe barimo bakina, baratinyutse bibumbira mu ma koperative nk’icyimenyetso cyo kwitinyuka. Twashimira ubuyobozi by’umwihariko Akarere ka Gicumbi badahwema gutera inkunga no gushyigikira imikino y’abafite ubumuga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, wari waje kwihera ijisho imikino yakimwe cya kabiri ya Shampiyona ya Sitball yavuze ko kuba bakiriye aya makipe ari ingenzi kandi bitanga isura nziza ku Karere, bityo kuba ari imikino y’abafite ubumuga ni akarusho kuko bigaragaza ubushobozi bafite.

Ati “Kuba Uturere twaje iwacu mu mikino bivuze imigenderanire, ubusabane ku bakinnyi, kunezerwa kw’abafana no guteza imbere siporo. By’umwihariko n’amakipe y’abafite ubumuga bivuze ikintu cyihariye cya siporo ireba bose no gubashyigikira kuko bashoboye, kuba hari ibyo badashoboye nk’abadafite ukuguru batabasha kwiruka ntibuvuze ko badashoboye, ni abantu basanzwe ndetse hari n’ibyo bashoboye kuturusha, ubona ko badashoboye akwiye kwivuza.”

Mutabazi Richard akomeza avuga ko ku rwego rw’amarushanwa mu mukino wa Sitball ku bafite ubumuga hakenewe intambwe yo gusubira hasi ku mudugudu naho impano zikazamurwa ndetse hakaba habaho amarushanwa ku rwego rw’imirenge.

Aya makipe uko ari 20 mu bagabo n’abagore buri kipe igomba gukina imikino icyena, gusa kuri uyu wa Gatandatu ikipe yakinnye imikino myinshi ni itandatu, indi ikazakinwa kuri iki Cyumweru, tariki 20 Gashyantare.

Imikino yo kuri uyu wa Gatandatu yasoje amakipe ari imbere ari Karongi yatsinze imikino yayo itanu mu bagabo naho mu bagore ikipe y’Akarere ka Bugesera ikaba ariyo iyoboye n’imikino itanu idatakaje n’umwe.

Kuri iki Cyumweru, imikino ya kimwe cya kabiri ya shampiyona ya Sitball mu bafite ubumuga irasiga hamenyekanye amakipe atanu mu bagabo no mu bagore azahatanan yishakamo izegukana shampiyona ya Sitball. Finali ikaza ku wa 2 Mata, 2022.

Abatoza bari hafi y’abakinnyi

Ikipe y’Akarere ka Karongi yatsinze imikino yayo yose itanu

Mutabazi Richard Meya wa Bugesera yari yaje kwihera ijisho imikino ya kimwe cya kabiri cya shampiyona ya Sitball

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptitse
UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI