Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Amb. Gatete Claver yongeye gushyirwa mu majwi mu rubanza rw’inyereza rya za miliyari

Serubibi Eric wahoze ayobora Ikigo cy’Igihugu cy’Imyubakire (Rwanda Housing Authority) yabwiye Urukiko ko Amb. Gatete Claver ari we watanze amabwiriza yo kugura iyo nyubako anamusaba kwitabira inama zigaga ku igurwa ryayo, we n’abandi bareganwa baraburana ubujurire nyuma yo gukatirwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Serubibi Eric yasabye urukiko ko ni rwiherere rwazamugira umwere kuko atariwe wari ushinzwe gutanga amasoko ya Leta ngo inyubako zigurwe

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyavuzwe na Serubibi ari ukuyobya urukiko kuko ibyo avuga atabitangira ibimenyetso.

Ku wa Gatanu tariki 18 Gashyantare, 2022 mu Rukiko Rukuru hakomeje urubanza rw’ubujurire mu rubanza ruregwamo abahoze ari abayobozi rwitiriwe Rwamuganza Caleb wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Haregwamo abantu batandatu batatu bagizwe abere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, abandi batatu bahanishwa igihano cyo gufungwa imyaka 6, no gutanga ihazabu ya miliyoni 3Frw no gusubiza mu isanduku ya Leta asaga miliyali 1,8Frw.

Inteko y’Abacamanza batatu n’Umwanditsi w’Urukiko niyo iburanisha uru rubaza, Ubushinjacyaha buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri, Serubibi Eric wari ugezweho mu kwiregura yunganiwe n’abanyamategeko babiri, Me Mutabazi Abayo Jean Claude na Me Niyitegeka Epaphrodite.

Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Serubibi Eric ibyaha bitatu bifitanye isano n’ibyaha bimunga ubukungu bw’igihu birimo:

Icyaha cyo kugira akagambane mu gupiganirwa isoko rya Leta; Icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro; n’icyaha cyo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Serubibi Eric kuva yatangira kuburana muri 2020 ahakana ibi byaha byose ahubwo agasaba kugirwa umwere kuko ntabyo yakoze bikwiye kumufunga.

Mu mpera za Werurwe, 2021 Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwamuhamije ibi byaha rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 6 n’ihazabu ya miliyoni 3Frw no gusubiza mu isanduku ya Leta asaga miliyari 1.8Frw.

Serubibi yunganiwe n’abanyamategeko babiri

 

Uko iburanisha mu rukiko ryagenze

Saa tatu zuzuye nibwo iburanisha ryatangiye. Umucamanza yahaye umwanya Serubibi Eric kugira ngo avuge impamvu z’ubujurire bwe.

Serubibi yabwiye Urukiko ko impamvu z’ubujurire bwe zigera kuri enye zatumye yiyambaza Urukiko Rukuru.

Impamvu ya mbere: kwitiranya no kutumva neza uko ikibazo giteye. Impamvu ya kabari: gukoresha amategeko mpamabyaha mu buryo bugenekereje cyangwa kutayakoresha uko ateye agahindurirwa inyito. Impamvu ya gatatu: gushingira ku bimenyetso bidafite ishingiro cyangwa bidahuje n’ikiburanwa. Impamvu ya kane: kwirengagiza ibimenyetso byose byatanzwe, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rukabirengaho rukamukatira imyaka 6 n’ihazabu ya Frw 3.000.000 no gusubiza mu isanduku ya Leta miliyari 1,8Frw.

Nyuma y’izo mpamvu zigera kuri enye yatanze, Serubibi Eric yavuze ko ibyo yakoze byose yabikoreshejwe n’abayobozi bamukuriye. Yabwiye Umucamanza ko n’inama yitabiriye zose yazitangiye raporo.

Serubibi yavuze ko inama yagiyemo yigaga uko hagurwa inyubako y’umunyemari Rusizana Aloyse yabisabwe n’uwari Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb.Gaetete Claver.

Yavuze ko atari kumwangira kuko ikigo yari abereye umuyobozi mukuru cyabarirwaga muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.

Serubibi yavuze ko nk’umuyobozi wa Rwanda Housing Authorty  yahawe ingengo y’imari mu mwaka wa 2018 na 2019 ingana na miliyali 12Frw yo kugurira inzego za Leta inzu.

Eric Serubibi ati “Muri uwo mwaka niho twaguze inyubako ya sosiyete yitwa  A&P Ltd igurwa miliyari  11,6Frw harimo n’imisoro.” 

Serubiri ati “Icyo gihe hagurwa iyo nyubako twasaguye asaga miliyoni 350Frw tuyazigamira Leta. None iyo nyubako yateje ibibazo byose yaguzwe mu buryo bwemewe n’amategeko, kandi n’uyu munsi iyo nzu twaguze irahari n’inzego za Leta ziyikoreramo.”

Yavuze ko iyo habaho gushaka kwiba Leta cyangwa kuyihombya miliyari 12Frw bari bahawe yo kugura inyubako ya Leta ayasagutseho atari gusubizwa mu isanduku ya Leta.

Serubibi ati “Murumva akagambane karabayeho hehe, ko ahubwo ari twe twaguze inzu y’akataraboneka kandi iciriritse mu biciro ugereranyije n’izindi nyubako za Leta zaguzwe.”

Yavuze ko inyubako yaguzwe Miliyari 9,8Frw hatabariwemo umusoro ugereranyije n’izindi zaguzwe, ko ntako batagize ahubwo umugambi wabo kwari ukudahendesha Leta, none ngo “byarangiye bituwe gufungwa no gukatirwa imyaka’’.

Me Mutabazi Abayo Jean Claude wunganira Serubibi mu mategeko yasabye urukiko ko niba koko abantu bareshya imbere y’amategeko, Amb. Gatete Claver Urukiko rwamuhamagaza agasobanura igurwa ry’iriya nyubako kuko ibyemezo bikomeye bya nyuma ari we watanze umurongo w’uko inyubako igurwa.

Naho Me Niyitegeka Epaphrodite na we umwunganira yasabye urukiko ko mu gihe uru rubanza rwazaba rufashweho icyemezo cya nyuma n’umucamanza yazashingira ku bimenyetso byose byatanzwe akagira Serubibi umwere kuko ntacyaha yakoze gikwiye kumufunga.

Me Niyitegeka yasoje avuga ko Serubibi usibye kwitabira inama gusa nayo yoherejwemo na Amb.Gatete Claver akajyayo kuko yari yabisabwe nta kindi cyemezo yafashe mu kugura iriya nyubako ya Sosiyete A&P Ltd.

Serubibi ubwo yari amaze kuburana kugicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu Serubibi yamaze amasaha atanu atanga impamvu z’ubujujrire bwe

 

Ubushinjacyaha bwahawe ijambo ngo bugire icyo buvuga ku byavuzwe na Serubibi Eric

Ubushinjacyaha bwahise buvuga ko ibyavuzwe byose na Serubibi ndetse n’abanyamategeko be bigamije kuyobya urukiko. Ubushinjacyaha bwavuze ko usibye ko Serubibi Eric yakomeje kuvuga ko ibyo yakoze byose yabitewe n’uko Amb. Gatete Claver yamusabye kujya muri iyo nama, ko abivuga ariko ntabitangire ibimenyetso.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko Minisitiri atari we ugena igurwa ry’inyubako za Leta kuko Minisiteri iba ifite Umunyamabanga Uhoraho ushinzwe imari kandi niko kazi ke.

Ubushinjacyaha bwasabye Serubibi Eric kwerekana ibimenyetso bifatika byerekana uruhare rwa Amb. Gatete Claver mu igurwa ry’inyubako yatumye bakurikiranwa mu nkiko.

Bwasoje buvuga ko nta muntu uri hejuru y’amategeko mu gihe yakoze amakosa ariko afitiwe ibimyenyetso.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibihano Serubibi yahawe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo  nk’ubushinjacyaha byabunyuze ko ari na yo mpamvu butari bwarajuririye icyemezo cy’urukiko.

Kwiregura kwa Serubibi byamaze amasaha 5.

Kabera yavuze yabwiye umucamanza ko yarenganye asaba ko mu gihe urukiko rwaziherera rwazamugira umwere

 

Kabera Godfrey na we yisobanuye

Hakurikiyeho Kabera Godfrey wahoze ashinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi. Na we Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwamukatiye igihano cy’imyaka 6 y’igifungo no gutanga ihazabu ya miliyoni 3Frw no gusubiza mu isanduku ya Leta miliyari  1,8Frw bafatanyije na bagenzi be.

Urukiko rwamuhamije icyaha cyo kuba icyitso mu gutanga amasoko ya Leta no gukoresha nabi umutungo ufiteye rubanda akamaro.

Kabera yunganirwa na Me Kayijuka Ngabo.

Kabera yabwiye urukiko ko yazize gusa ko yitabiriye inama yigaga uko hagurwa inyubako ya Leta kandi iyo nama ntabwo yayitumiyemo.  Yabwiye urukiko ko ari Minisitiri wamusabye kuyijyamo.

Ati “Nyakubahwa Mucamanza ntabwo nari gusuzugura umukoresha wange, nabwo iyo mbyanga byari guteza ibindi bibazo.”

Kabera yakomeje avuga ko n’ubwo mu igurwa ry’iriya nyubako haba harabayemo amakosa runaka, ko ibyo atari we ukwiye kubibazwa kuko nta cyemezo na kimwe yafashe iyo nyubako igurwa.

Yasabye urukiko ko rwazasuzuma umwanzuro uri mu bujurire bwe wose rukawugenderaho rukazahita rumurekura nirusoma urubanza.

Me Kayijuka Ngabo umwunganira yabwiye urukiko ko uwo yunganira ari umwere kuko kwitabira inama gusa bitagize icyaha.

Uyu munyamategeko yasabye ko mu gihe urukiko ruzaba rwiherereye rwamugize umwere rwazahita runategeka agasubizwa imitungo ye kuko yose Ubushinjacyaha bwayifatiriye kandi mu by’ukuri uwo yunganira arengana.

Me Kayijuka yabwiye urukiko ko mu bantu bari muri uru rubanza harimo na Kabera, ati “Rwose mwazashishoza mukamurekura.”

Nyuma y’amasaha abiri Kabera asobanura impamvu z’ubujurire bwe umucamanza yahise asubika iburanisha.

Yategetse ko ruzakomeza iminsi ibiri yikurikiranye ku matariki ya 17 -18 Wererwe, 2022 saa mbiri za mugitondo, ku buryo ruzahita rupfundikirwa.

Abaregwa bose batawe muri yombi n’Ubugenzacyaha muri Gicurasi 2020. Uru rubanza ruri mu zavuzwe cyane kubera ko harimo ibikomerezwa mu butegetsi bw’u Rwanda, nka Amb. Gatete Claver na Amb. James Musoni bari ba Minisitiri umwe muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo undi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, aho abaregwa bavuga ko abo bayobozi ari bo babashyizeho igitutu cyo kugura inyubako ivugwa.

Kabera Godfrey yazize ko yagiye mu inama itegura kugura inyumako gusa Kabera avuga ko yayoherejwemo na Minisitiri ko kandi atari gusuzugura umukoresha we

 

Imiterere y’icyibazo cyatumye aba bayobozi bisanga mu inkiko

Mu mwaka wa 2018 Leta y’u Rwanda yashatse kugurira inyubako ya A&P Ltd ngo Urwego rw’Umutekano rishinzwe iperereza ry’imbere mu Gihugu (NSS) rubone aho rukorera. Icyo gihe hashyizweho itsinda rigizwe na Rwamuganza Caleb wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Rwakunda Christian wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo na Eric Serubibi wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA).

Kugira ngo ari tsinda ryashyizweho rigurire inyubako uru rwego rwiperereza maze iri tsinda rikorana inama na Sosiyete yitwa A&P Ltd bakorana inama zitandukanye zigamije kumvikana ibiciro byo kugura iyo nyubako iherereye mu Karere ka Gasabo ku Kacyiru nyuma y’ibiganiro byakozwe mu bwumvikane iyo nyubako yaje kugurwa miliyari 9,8Frw muri Gicurasi 2028 ariko muri ariya mafaranga ntiharimo umusoro.

Iyi nyubako imaze kugurwa NSS ntabwo yabaye ikiyikoreyemo kubera impamvu zabo zitandukanye ariko minisitiri Amb. Gatete Claver ategeka ko igurwa ikazakoreramo ibindi bigo bya Leta.

Nyuma y’imyaka ibiri iyo nyubako iguzwe nibwo muri Gicurasi 2020, Rwamuganza Caleb, Serubibi Eric na bagenzi babo batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha birimo ibimunga ubukungu bw’igihugu n’ibyaha by’akagambane mu itangwa ry’amasoko ya Leta.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/gasabo-ps-rwamuganza-caleb-christian-rwakunda-bazasomerwa-incamake-yurubanza-rwabo.html?fbclid=IwAR3c4TSNtY8d8aDkwUUPmXyXtqa6Bh_8hheRvF8BX_0xcIfG0X6Hc7GBp4k

Iyi niyo nyubako ya Sosiyete ya A&P Ltd yaguzwe miliyali 8,5Frw hatabariwemo imisoro yatuye batabwa muri yombi bacyekwaho ibyaha birimo ubukungu bw’igihugu

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

AMAFOTO: NKUNDINEZA@2022

JEAN PAUL  NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

4 Comments

4 Comments

  1. MUVUNYI

    February 20, 2022 at 9:32 pm

    Ariko se ubundi sindeba ari inzu y’igitangaza inaruta nyinshi leta ikoreramo kandi zaba zarahenze.
    BURIYA SE BAYISHYIZE KU ISOKO IZO MILIYARI NTIZARENGA BAGASUBIZA MU ISANDUKU YA LETA AMAFARANGA Y’IGIHUGU? YEGO ICYAHA NI ICYAHA, NI KIBAHAMA BAZAHANWA, ARIKO BANAREBA UKO AMAFARANGA AGARUKA KANDI NDABONA YAGARUKA. Erega wa mugani na LETA YAHASHYIRA IZINDI SERVICE ZAYO. Abaregwa si mbazi, sinzi niyo biva niyo bijya,ariko ndabona ari heza, LETA ntizahahombe kuko hararuta mu KIYOVU CY’ABAKENE hari inyubako zirimo zizamurwa za leta. Kuko ho hari ubuhaname, kuzamuka winjira muri FEU ROUGE zo kuri PEYAJE utwaye imodoka, ubanza gukora ku kimenyetso cy’UMUSARABA.

  2. lg

    February 21, 2022 at 7:37 am

    ubundi se bajyaga kugura inzu habuze iki ngo bashake company zubwubatsi babahe igishushanyo kinzu bifuza bapiganwe ko milliards 12 zakubaka inzu yigitangaza kurusha ziriya zubakishwa nabanyirazo zitanakomeye limwe zinagwa zikica abantu ziri kubakwa sinzi niba niriya ntabo yagwiriye!! niba ntibeshye !!naho kuvuga ko kuvuga ko hari uwagurira Leta inzu adakuyemo ayo kugura ize yaba yishuka

  3. mahoro jack

    February 21, 2022 at 1:41 pm

    None se ko mwandika ngo “…Icyo gihe hashyizweho itsinda rigizwe na…” ninde nyine warishyizeho? Bariya baregwa nibo baryishyizemo???
    Ubundi muti ..”inyubako imaze kugurwa NSS ntabwo yabaye ikiyikoreyemo kubera impamvu zabo zitandukanye ariko minisitiri Amb. Gatete Claver ategeka ko igurwa ikazakoreramo ibindi bigo bya Leta”!!!! Nyamara umushinjacyaha ati ntabwo minisitiri ariwe utanga amabwiriza blablabla. Niba koko mukora ubutabera muratinyira iki ibyo bikomerezwa nk’uko mubyita mwabazanye nabo bakisobanura?

  4. Kibwa

    February 23, 2022 at 9:01 am

    Bararya imbwa zikishyura koko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI