Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

RGB yatesheje agaciro ibyo kweguza Apotre Gitwaza muri Zion Temple

Nyuma y’uko bamwe mu bashumba bavuga ko bafatanyije na Apotre Dr Paul Gitwaza gushinga umuryango Authentic Word Ministries/ Zion Temple Celebration Center, bamwandikiye bamweguza, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) rwatesheje agaciro iki cyemezo.

Gitwaza bamweguje, RGB ibiburizamo

Inyadiko yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi, yatesheje agaciro icyemezo cyafashwe n’abashumba batandatu bo mu Itorero rya Zion Temple bari bandikiye Dr Paul Gitwaza bamuhagarika mu nshingano zose afite muri iri torero.

Iki cyemezo cya RGB cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Gashyantare 2022, kivuga ko hashingiwe ku ngingo ya 19 y’Itegeko ryo muri 2018 rigena imitunganyirize n’imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere ndetse n’amategeko shingiro y’umuryango Authentic Word Ministries/ Zion Temple Celebration Center, kiriya cyemezo cyafashwe na bariya bashumba kidafite agaciro.

Ingingo ya mbere y’iki cyemezo itesha agaciro kiriya cya bariya bantu bavuga ko bagize inama y’abashinze Umuryango Authentic Word Ministries/ Zion Temple Celebration Center, igira iti “Icyemezo mwafashe nta shingiro gifite kuko mutari mu nteko rusange ari rwo rwego rw’umuryango rufite ububasha bwo gufata icyo cyemezo.”

Naho ingingo ya kabiri ikagira iti “Mugomba guhagaruka ibikorwa byo kwihesha ububasha mudafite n’ibindi byose bishobora guteza umutekano mucye mu bunyamuryango n’abakristo ba Authentic Word Ministries/ Zion Temple Celebration Center.”

Ibaruwa yahagarikaga Apotre Dr Paul Gitwaza, yanditswe tariki 14 Gashyantare 2022, yavugaga ibyo bariya bavuga ko bafatanyije n’uyu mushumba gushinga iri torero, bamushinja birimo kuryigarurira, kunyerezo umutungo waryo no kuwusahura akawujyana hanze y’igihugu.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

3 Comments

3 Comments

  1. rukebesha

    February 20, 2022 at 11:39 am

    Igifite agaciro suko RGB yabitesheje agaciro.Ahubwo igifite uburemere nuko abiyita ko ali “abakozi b’Imana” basubiranamo,bitewe no gushaka amafaranga n’ibyubahiro.Ntabwo Pawulo,Yohana,Yakobo,etc…bali gukora ibintu nk’ibi.Kubera ko muli Matayo 10:8 Yesu yasabye “abakristu nyakuli” gukorera Imana ku buntu.
    Bible isobanura neza ko Icyacumi cyali kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko Imana itabahaye amasambu.Byisomere muli Kubara 18:24.

  2. Akumiro

    February 20, 2022 at 3:24 pm

    Muzabamenyera ku mbuto bera (Matayo

  3. Akumiro

    February 20, 2022 at 3:25 pm

    Muzabamenyera ku mbuto bera (Matayo 7, 16).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI