Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Ngoma: Imodoka Perezida Kagame yahaye abahinzi yaburiwe irengero

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Sake mu Karere ka Ngoma bibumbiye muri koperative COPANASA ihinga inanasi , bavuze ko batazi irengero ry’imodoka bari barahawe n’umukuru w’Igihugu.

Ibiro by’Akarere ka Ngoma

Mu mwaka 2009 nibwo Perezida Kagame yasuye Akarere ka Ngoma, maze asura niyo Koperative ihinga inanasi.

Icyo gihe abahinzi bagejeje ikifuzo cy’uko babura uko bageza umusaruro ku isoko, bamusaba imodoka, Bidatinze, 2010 imodoka barayihawe ndetse itangira gukoreshwa ku buryo umusaruro ugezwa ku isoko wahise wiyongera.

Gusa iyi modoka yaje kugira ikibazo ijyanwa mu igaraje, aho yaje kuhamara imyaka itanu itarakoreshwa.

Bamwe mu bahinzi babwiye UMUSEKE ko ubuyobozi bwa koperative bwagize imicungire mibi , bityo babura ubwishyu bwo gukoresha iyo modoka, biyambaza umushoramari ndetse bagirana amasezerano y’uko yabafasha kuyikoresha akazishyurwa nyuma ariko kuri ubu batazi irengero ry’iyo modoka, bagakeka yayegukanye.

Umwe yagize ati “Twari dufite umusaruro uhagije, noneho Perezida  ajya kuza kudusura ,aduha imodoka, ikajya itwara umusaruro,igeze aho imera nk’isaza, kuva yajyanwa mu igaraje kugeza na nubu ntiturayibona.”

Yakomeje ati“Amakuru dufite ni uko bayihaye umushoramari(avuga ubuyobozi bwa koperative) kuko bari babuze ayo kwishyura mu igaraje ariko ntabwo bigeze bayizana ngo tuyibone byibura.”

Uyu muturage yavuze ko ubusanzwe imodoka yaparikwaga ku Murenge ,batazi igihe yapfiriye n’igihe yagiriye mu igaraje ,agakeka ko habayemo uburiganya.

Uyu muturage yavuze Kandi  ko kuba badafite imodoka, byagize ingaruka ku musaruro ugezwa ku isoko.

Ati ” Ni ukuvuga ngo dufite koperative ariko imeze nkaho idahari. Tubona umusaruro tukawutangira make bitewe no kuba tudafite uburyo twawupakira. ”

Yakomeje ati” Turasaba ko abo bantu bakurikiranwa vuba, bakishyura ,iyo modoka koko yaba ihari ikagwaturwa ariko tukayibona.Ntituzi ngo iherereye muri uyu Murenge, ntituzi ngo iri mu Ntara iyi niyi.Ntabyo tuzi.”

Undi nawe wo muri iyi koperative yagize ati “Ndumva n’ubuyobozi bw’Umurenge bubizi, badukoresheje inama bamubwira ko abizi (Perezida wa koperative) ndetse ko bamuhaye n’ifoto y’imodoka naho iherereye.
Uyu muturage yavuze ko ubuyobozi bw’Umurenge bwivanze mu buyobozi bwa koperative ari nayo ntandaro yo gusubira inyuma kwa koperative.
Ati“Ikibazo cyabayeho, Umurenge wivanze mu buyobozi bwa koperative bigenda nabi bigenda bipfa, hanyuma ngo bahinduye abayobozi maze bo bakoresha icyo imodoka bashaka.Ugiyeho akaba ariko abisiga nuje nawe ni uko akaba ariko abisanga.”
“Bagiye kuyikoresha, bayikodesha umuntu nta mafaranga koperative yari ifite, uwo mugabo aba ariwe wishyura , akayikoresha, akazajya akora yishyura  niko batubwiye.” 
Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubucuruzi,guhanga umurimo n’amakoperative mu Karere ka Ngoma, Ngoga Gilbert , yabwiye UMUSEKE ko aba bahinzi basobanuriwe aho imodoka iri kandi ko hari ikizere ko bazayibona.
Ati“Imodoka yabo yarapfuye ariko imara imyaka irenga itanu mu igaraje .Nyuma babonye umuntu ushobora kuyikoresha kuko nta mafaranga bari bafite.Umuntu arayitwara iKigali agiye kuyikoresha,ubu yarakize.”
Yakomeje ati “Umuntu wayikoresheje yayitanzeho miliyoni  zirindwi, bagirana amasezerano ko umuntu wayikoresheje yiyishyura , amafaranga nashiramo babone kugirana andi masezerano kugira ngo imodoka bongere bayisubirane.”

Uyu muyobozi yavuze ko iyi koperative yagize igihombo bityo ko batabona ubwishyu uretse gukodesha iyo modoka.

Ku kibazo cy’uko ubuyobozi bw’Umurenge bwivanze mu mikorere ya koperative yagize ati“Oya,ayo  makuru ntayo nzi , ntayo mfite. Umurenge kimwe n’Akarere, ni abajyanama n’amakoperative, ubwo ni ukuvuga ngo inama nyinshi za koperative iyo zateranye, hari abashinzwe amakoperative mu Murenge bagomba kuba bahari. Cyane ko iyo koperative yahingaga inanasi, ni ukuvuga ngo agoronome w’Umurenge aba ahari, kandi nta byemezo babafatira. ”

Aba bahinzi barasaba ko abagize uruhare mu icungwanabi ry’umutungo wa koperative bakurikiranwa kandi imodoka bahawe n’umukuru w’Igihugu bakayisubizwa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

6 Comments

6 Comments

  1. mapike

    February 18, 2022 at 11:47 am

    Leta nihaguruke ifate ibi bisambo bidatinya kwiba umutungo watanzwe na president.Ubu koko iki kibazo kimara imyaka ingana gutya,abayobozi bali hehe?
    Leta ikwiriye gushyiraho ikigo gikora akazi ko guhiga ibisambo biyikorera kandi ni byinshi cyane.

  2. Fey Baby

    February 18, 2022 at 3:02 pm

    Ibintu biba mu Rwanda nta handi biba kuri iyi si ya Rurema. Ubwo se yapfuye iki gikoreshwa miliyoni 7? Bwo se byaba ari ukuri; ni ukuvuga ko mu myaka 5, iyo spare itigeze iboneka mu gihugu? Hanyuma se,uwagiye kuyikoresha ngo aziyishyure,ayo masezeramo yayagiranye na koperative,nyir’imodoka? Niba atari uko byagenze,njye ndumva ababigizemo uruhare bakurikiranwa kandi koperative ikagenerwa ubukode bw’imodoka kuva yayamburwa,ndetse igihombo yagize kikishyurwa n’izo ngegera

  3. Nzabandora

    February 18, 2022 at 3:22 pm

    Imodoka yakoreshejwe 7 millions!!!!!! Ni akumiro!!! Impano bahawe na Nyakubahwa , mbega ibisambo!!! Ahari ifaranga ntibahatagwa!!!

  4. Kavunyi

    February 18, 2022 at 8:36 pm

    2009 bahawe imodoka, 2010 irapfa ijya muri Garage (nyuma y’umwaka 1 cg amezi) imarayo imyaka 5 ikoreshwa ku mafaranga million 7???. Ubwo se yari yapfuye iki kigura ayo mafaranga yose!? Ngoga Gilbert are u sure?

  5. James

    February 18, 2022 at 9:53 pm

    Hahhhh miliyoni 7 c ubwo bakoraga imodoka bwoko ki? None c bari bagiye kugura Indi?
    Bahere kuri uwo muyobozi wo mukarere wstanze ayo makuru agaragaze ayo yariyemo,abo ni ibisambo ruharwa

  6. Lg

    February 20, 2022 at 10:54 am

    Ubundi kuki RIB idahera kuli abo bajura ikabafata abantu bose bivanze mubibazo byiyo modoka yewe nabzyoboraga uwo murenge bakayishyura imodoka nshya ipfa iki kigura 7,000 000 RFW imodoka imara imyaka 5 muli garaje gute !!ubundi imodoka imaze amezi 2 muli garage iba yaribwemo buli cyose kizima kirimo imibare ipfuye cyangwa ubusambo niba yarabagurije yari kubaha imodoka bakayikoresha bakazamwishyura ubu se bazabwirwa niki ko aye yayabonye ubu aho igeze. ntiyagura na,2000 000 RFW kandi aracyayiifite ikindi abafashe icyo cyememezo bishyure iyo modoka nkinshya kuko bagiye mubucuruzi bwamagendu butemewe hanze bita Lambert aho kujya gufata inguzanyo muli Banki inzego zirenganure abo baturage biratangaje kubyumva mu Rwanda noneho kumodoka yatanzwe numukuru wigihugu ubu igenda yanditseho impano yumukuru wigihugu ikorera utarayihawe! nagahoma munwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI