Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Kayonza: Umusore yafatiwe mu cyuho amaze kwiba Miliyoni 2,5Frw

Polisi y’uRwanda ikorera mu Karere ka Kayonza ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bafatiye mu cyuho uwitwa Sibomana Emmanuel w’imyaka 28 amaze kwiba amafaranga y’u Rwanda Miliyoni Ebyiri n’igice.

Yafashwe kuwa Gatatu tariki ya 16 amaze kuyiba mu iduka ry’umucuruzi witwa Nyirahirwa Beatrice w’imyaka 48, byabereye mu Murenge wa Mukarange, Akagali ka Kayonza, mu isantere ya Kayonza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police( SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko abagabo 3 bicyekwa ko bakora ubwambuzi bushukana kuri uwo munsi tariki ya 16 Gashyantare baje ku iduka rya Nyirahirwa Beatrice batangira kumujijisha bagamije kumwiba.

SP Twizeyimana yagize ati” Umwe yinjiye abaza Nyirahirwa niba afite umuceri w’umutanzaniya amusubiza ko atawufite, ahita asohoka hinjira uyu witwa Sibomana ari nawe wafatanwe ariya mafaranga amubaza ko afite amavuta undi amusubiza ko atayafite ariko amwemerera ko yamubariza ku rindi duka. Sibomana yabonye nyiri duka asohotse ahita yinjira mu iduka imbere areba mu gakapu yabikagamo amafaranga akuramo miliyoni ebyili n’ibihumbi maganatanu (2.500.000frw).”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yakomeje avuga ko Nyirahirwa yahise agaruka yihuta abona Sibomana areba nabi ahita yibuka ko yari yasize amafaranga ye mu iduka ajya kuyareba.

Yasanze nta yarimo ahita afata Sibomana atabaza inzego z’umutekano zari hafi aho baramufata.

Basanze ayo mafaranga Sibomana yayahishe mu myenda y’imbere abandi babiri bari bazanye bagenda bibarisha ibicuruzwa babonye mugenzi wabo afashwe bahise biruka.

SP Twizeyimana yagiriye inama abacuruzi kujya bitondera abantu babagana kuko hari igihe haba harimo kugenzwa n’ibindi harimo no kwiba.

Yagize ati ”Abacuruzi bakwiye kujya bagenzura abantu baza kugura ibintu mu maduka yabo. Igihe umukiriya yinjiye ukirinda gusohoka ngo umusige mu iduka wenyine.”

Yanabibukije kujya bagenzura amafaranga bahabwa kuko hari abishyura amafaranga y’amahimbano.

Sibomana yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Mukarange kugirango hakorwe iperereza n’abariya birutse bashakishwe bafatwe.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO:RNP

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI