Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Gicumbi: Barakataje mu kuvugurura ubworozi bw’ingurube batera intanga za kijyambere

Aborozi b’ingurube mu Karere ka Gicumbi bakomeje kugana uburyo bwo gutera intanga aho gukoresha imfuzi babangurira, bakavuga ko ingurube zorowe kijyambere zitanga umusaruro mwinshi kuruta ubworozi bw’ingurube zisanzwe.

Bafite izitanga inyama n’izitanga icyororo

Guteza intanga z’ingurube za kijyambere, akenshi ntibirenza Frw 6, 500 ku babigize umwuga, muri VISION AGRIBUSINESS FARM (VAF) LTD.

Mu kiganiro twagiranye n’aborozi b’ingurube badutangarije ko uyu mwuga ufite akamaro cyane ku bantu bashobora kubikora babishyizeho umutima, ngo iyo birushijeho ukava mu bworozi bw’ingurube za gakondo ukabasha korora kijyambere zororoka neza kandi vuba, bigatuma uzamuka mu bukungu.

Gutera intanga ingurube ngo byongera umusaruro ku borozi no gukemura imvune bahuraga na zo bajya gushaka imfizi ku musozi, dore ko imfizi imwe ibangurira nyinshi ikaba yazitera indwara, cyangwa yagira ibiro byinshi ikavuna ingurube yimije.

Abari kwitabira iyi serivisi yo guteza intanga ingurube bavuga ko ari benshi, impamvu ngo ni uko ingurube za kijyambere zikura vuba, zikabyara ibibwana byinshi kurusha iza gakondo, kandi zikongera kubwagura vuba cyane kurusha iza gakondo.

Ngabonziza Emmanuel umworozi w’ingurube utari wabigira umwuga agira ati: ”Ingurube kuyorora ni byiza ariko iravuna iyo udafite ubushobozi, ariko iyo ubashije korora imwe ikabwagura izo ushoboye korora, iyo bishobotse washaka n’intanga za kijyambere ukorora ingurube za kizungu ukabona amafaranga.”

Nyiraneza Emelita we  avuga ko yagiye kubanguriza ingurube ku musozi agataha bayihetse kubera imvune yari yatewe n’imfizi bahasanze.

Ati: ”Iyo kwa mabukwe yari imaze kwima baravuga ngo tuzajye gushaka imfizi, iyo twaje kubona yari ifite ibiro byinshi, yayivunnye umugongo dutaha tuyiteruye.”

Gutanga intanga ngo bituma ingurube zitavunwa n’imfizi nini

Shirimpumu Claude ahagarariye aborozi b’ingurube ku rwego rw’igihugu, yatangarije UMUSEKE ko serivisi yo guteza intanga za kijyambere mu ngurube izarushaho kuzamura ubukungu bw’aborozi, ndetse ko bizanagenda bihindura imyumvire bakava mu bworozi bwa gakondo bagakora kinyamwuga.

Agira ati: “Umubare w’abakora ubworozi bw’ingurube mu buryo bw’umwuga uri  kuzamuka ni ibyo kwishimirwa, gutandukanya ingurube ya gakondo n’itanga umusaruro bari kugenda bamenya uko babikora kinyamwuga, dufite n’intego yo kujya guhugura aborozi bakajya baziterera ubwabo, hakabaho gahunda yo kuvugurura ubworozi.”

Yongeraho ko umusaruro w’ingurube za gakondo utandukanye cyane n’iuw’izorowe kijyambere.

Ati: ”Ingurube ya kijyambere  ikura vuba, iyo ibyaye ibyara hagati y’abana icumi na cumi na bane, mu gihe iya gakondo ari hagati y’abana bane n’umunani, no kubona umusaruro w’inyama ku isoko biratandukanye cyane.

Ingurube ya kijyambere ku mezi arindwi iba yimye kurusha uko iya gakondo imara umwaka urenga itari yima.

Ingurube ya kijyambere mu gihe cy’iminsi 114 (amezi atatu) itanga ibibwana bishobora kugera kuri 12 kandi ikabikora inshuro ebyiri cyangwa eshatu mu mwaka, mu gihe ingurube zisanzwe zitanga ibibwana bitandatu mu gihe cy’amezi 7.

Ikindi ngo ni uko ingurube ya Kizungu cyangwa kijyambere mu mezi atandatu iba ifite ibiro 100 ku buryo yagurishwamo inyama nyinshi ukabona amafaranga, kurusha iya agakondo imara imyaka ibiri itarageza ibyo biro ngo igurishwe neza ku isoko.

Batera intanga za kijyambere muri ubwo buryo

Uhagarariye aborozi b’ ingurube Shirimpumu Claude

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Evence NGIRABATWARE /UMUSEKE.RW i Gicumbi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI