Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Amajyepfo: Abayobozi basabwe kugira uruhare mu gushishikariza abana kwiga tekiniki

Abayobozi batandukanye bafite aho bahuriye n’uburezi bakorera mu Ntara y’Amajyepfo basabwe kugira uruhare bagashishikariza abana kwiga amatekiniki kuko ari byo bigezweho ku isoko ry’umurimo.

Umuyobozi wa RTB yasabye urubyiruko kwiga tekiniki imyuga n’ubumenyingiro

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 17 Gashyantare, 2022 mu bukangurambaga bugamije gushishikariza abanyeshuri kugana amashuri yigisha tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (TVET).

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere imyigishirize ya Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda TVET Board) Paul Umukunzi avuga ko ku isi hose ikoranabuhanga rigenda rizamuka bivuze ko ubuzima abambere babayeho bushobora kudakomeza bitewe n’uko isi igenda ihinduka.

Ati “Uko isi igenda ihinduka rero nibyo umuntu akenera kugira ngo abeho cyangwa abashe kubona umurimo na byo bigenda bihinduka ari na yo mpamvu urubyiruko ku isi hose rushishikarizwa kwiga ibijyanye na tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro.”

Bamwe mu bayobozi bafite mu nshingano uburezi mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko ari isomo babonye rifite akamaro tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro bagomba kujya kubwira urubyiruko na rwo rukabibyaza umusaruro.

Nsengiyumva Alexis ushinzwe uburezi mu Murenge wa Nyanza, mu Karere ka Gisagara ati “Ni inshingano zacu twese guhaguruka tugafasha igihugu cyacu cyatekereje neza tukerekeza amaso kuri tekiniki imyuga n’ubumenyingiro, bigakorwa mu mashuri abanza abanyeshuri bakabwirwa ibyiza byayo no mu yisumbuye, n’ababyeyi muri rusange bakabwirwa ibyiza byo kwiga tekiniki.”

Abayobozi bo mu ntara y’Amajyepfo bafite munshingano uburezi basabwe kubwira abana kwiga amatekiniki

Uramutse Jeanne ushinzwe uburezi mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi ati “Nk’abana bazatora ibyo baziga mu minsi iri mbere niyemeje kugenda nkabaganiriza n’abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’ababyeyi mbereka akamaro k’amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro.”

Lt. Col. Dr. TWABAGIRA Barnabe uyobora IPRC Huye yibukije ko imyuga atari iy’abantu batagize icyo bashoboye ahubwo ko ari amasomo akeneye abantu b’abahanga kuko ari ikintu gifitiye abantu akamaro.

Ati “Nk’ababyeyi bavuga ko abana babo badakwiye kwiga amashuri ya tekiniki imyuga n’ubumenyingiro ni uko batari basobanukiwe ngo bamenye neza akamaro k’imyuga, ko abiga tekiniki imyuga n’ubumenyingiro none bigishwa tekiniki yo hejuru itandukanye kure n’iyo abiga igihe gito biga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Busabizwa Parfait yizeje Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyigishirize ya tekiniki imyuga n’ubumenyingiro ubufatanye mu Turere twose tugize Intara y’Amajyepfo.

Ati “Tuzakomeza ubukangurambaga dushyizemo imbaraga kugira ngo umwaka utaha no mu myaka iri mbere abana biga TVET bazakomeze kwiyongera kuko ari ejo heza hazaza ari n’iterambere ry’igihugu.”

Kugeza ubu muri gahunda igihugu cyihaye ni uko mu mwaka wa 2024 abana biga mu mashuri ya tekiniki y’imyuga n’ubumenyingiro bagomba kuba bari ku kigero cya 60% ubu bikaba bimaze kugera ku kigero cya 31%.

Busabizwa Parfait Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo yijeje ubufatanye mukubwira urubyiruko kwiga tekiniki imyuga n’ubumenyingiro

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Théogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Amajyepfo

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI