Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Urukiko rw’i Nyanza rufite dosiye 2,400 zitaraburanishwa zirimo izakiriwe muri 2020

Mu Majyepfo Urukiko rw’Ubujurire rw’i Nyanza rumaze kwakira dosiye 2, 400 zitaraburanishwa, Umuvugizi w’Inkiko Mutabazi Henrisson yabwiye UMUSEKE ko  bashyizeho abahuza bazajya bumvikanisha abafitanye imanza z’imbonezamubano kugira ngo umubare Inkiko zakira ugabanuke.

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri I Nyanza (Archives)

Hari bamwe mu baturage bavuga ko hashize igihe baraburanye bagatsinda, ariko abo batsinze bakanga kunyurwa n’ibyemezo by’Urukiko bagahita bajurira ibi ngo ari ugutinza urubanza nkana.

Bakavuga ko iyo ababunganira babajije Urukiko rw’ubujurire i Nyanza, rubasubiza ko rufite imanza nyinshi zajuririwe.

Hakiyongeraho umubare mukeya w’Abacamanza muri uru Rukiko rw’Ubujurire kuko bakira imanza ziturutse mu Nkiko zisumbuye za Muhanga, Huye na Nyamagabe.

Umuvugizi w’Inkiko Mutabazi Henrisson yavuze ko iki kibazo cy’umubare munini w’amadosiye mu Nkiko z’Ubujurire bakizi.

Akavuga ko batangiye icyo bise  ubuhuza ”Médiation” hagati y’uwakoze icyaha n’uwagikorewe ariko bagahuza abaturage ku byaha mbonezamubano gusa.

Mutabazi avuga ko abahuza batangiye gushyira mu bikorwa iki cyemezo kandi kikaba kimaze gutanga umusaruro mwiza.

Ati: “Abacamanza b’Inkiko n’abanditsi barabikora buri gihe hari n’abandi benshi tumaze guhugura bazajya bahuza abafitanye imanza z’imbonezamubano.”

Umuvugizi w’Inkiko yavuze ko  mbere y’uko iburanisha ritangira umucamanza abanza kwambura umwenda w’akazi akajya kugira inama abaturage bafitanye ibibazo, cyangwa se mu itegurarubanza.

Ku kibazo cyo kongera abakozi mu Nkiko bikorwa n’izindi nzego, ariko bakaba barimo gukora ubuvugizi kugira ngo Inkiko z’Ubujurire zigire abakozi benshi.

Bamwe mu bacamanza bakora mu Nkiko z’Ubujurire bavuga ko  bafite abacamanza bakeya ugereranyije n’umubare wa dosiye bakira ziba zoherejwe n’Inkiko zisumbuye uko ari 3 mu Majyepfo.

Bakavuga ko  muri buri  Rukiko rwisumbuye  ruba rufite abacamanza 8 nibura, bakifuza ko bongereye abakozi dosiye z’imanza bafite bajya baziburanisha mu gihe gitoya.

Umwe yagize ati: ”Imanza z’Ubujurire tuburanisha uyu mwaka ni izo mu mwaka wa 2020, kandi tugeze muri 2022 urumva ko zikiri nyinshi cyane”

Umwaka ushize w’ubucamanza, imanza zirenga 900 zarangijwe hakoresheje ubu buryo bw’ubuhuza.

Mutabazi yavuze ko bamaze guhugura abakozi 140 b’igenga ku bijyanye n’ubumenyi mu guhuza abafitanye imanza.

Uyu Muyobozi yarangije agira inama abaturage, bakunze kugana inkiko batanyurwa n’ibyemezo, kujya bumvikana n’abo bafitanye ibibazo kuko hari abatakaza umwanya n’amafaranga kandi baratsinzwe bakanga gushyira mu bikorwa imyanzuro bitwaza ko bazaburana igihe kinini.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Amajyepfo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI